00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyana ni iya mweru: Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda yateye ikirenge mu cya shebuja Blinken

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Werurwe 2023 saa 02:28
Yasuwe :

Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, mbere y’uko yemezwa kuri uyu mwanya, yatangaje ibyo azibandaho, ariko ku isonga bimeze nk’ibyagenzaga Antony Blinken ubwo aheruka i Kigali, aho yavugaga ko ngo nta bwisanzure abanyarwanda bafite.

Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga muri guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Kanama umwaka ushize yavuye i Washington agiye i Kigali kubaza abayobozi bo hejuru muri Leta y’u Rwanda impamvu Paul Rusesabagina afunzwe, cyane ko hari hashize igihe abwira abanyamakuru ko Amerika itishimiye ifungwa ry’uyu mugabo.

Usibye ibijyanye na Rusesabagina, indi ngingo yamugenzaga, yari iyo gusaba u Rwanda kureka gushyigikira M23 mu gihe rwo rwakunze guhamya ko nta bufasha na buke ruha uyu mutwe.

Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, ntaragera i Kigali ariko nawe ni uwo murongo ashyize imbere y’ibindi byose. Muri iki Cyumweru, yari imbere ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, kugira ngo asobanure ibyo azakora naramuka yemejwe kuri uwo mwanya.

Mu mwaka ushize nibwo Perezida Joe Biden yagennye ba Ambasaderi mu bihugu birimo n’u Rwanda, Eric Kneedler, aba ari we agena ngo asimbure Peter Vrooman uheruka kwimurirwa muri Mozambique.

Ingingo Eric Kneedler ashyize imbere ntabwo zitandukanye n’imirongo migari n’ubundi ya Amerika mu Rwanda, aho ku isonga yavuze ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Yagaragaje ko hari ibyo u Rwanda na Amerika bitabona kimwe, atanga urugero ku byavuzwe na Antony Blinken mu rugendo rw’agatereranzamba aheruka kugirira i Kigali.

Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihangayikishijwe n’imiterere y’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ndetse yizera ko abaturage bo mu bihugu byose bakwiriye kuba abantu bisanzura mu gutanga ibitekerezo nta bwoba bwo kugirirwa nabi, gufungwa cyangwa se ikindi gikorwa cyo kwibasirwa.”

Kneedler yabwiye abagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ko muri gahunda za Amerika mu Rwanda harimo no gushyira imbere iyubahirizwa rya demokarasi, kubaha uburenganzira bwa muntu ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Ati “Ninemezwa, nzakorana imbaraga zanjye zose mu guteza imbere uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, imiyoborere ishingiye kuri demokarasi ndetse mparanire ko abantu bagerwaho n’ubutabera, nk’uko nabikoze aho nakoze hose mu myaka 24 mu kazi, harimo no muri Kenya aho mperuka kuba Chargé d’affaires.”

Yagarutse kandi ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko ari amakimbirane yatangiye mu Ugushyingo 2021 ku buryo yatumye abantu bahura n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Turashimira u Rwanda ku ruhare rwarwo mu biganiro bya Nairobi na Luanda, kandi turusaba cyo kimwe n’ibindi bihugu byasinye ku myanzuro yavuyemo, gukurikiza ibiri mu myanzuro y’inama ya Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo.”

Ashingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yamaganye imvugo z’urwango zibasiye abavuga Ikinyarwanda ndetse n’imikoranire iyo ariyo yose n’abantu bagize uruhare muri Jenoside.

Ati “Nindamuka nemejwe, nzakoresha ubushobozi bwanjye bwose mu gutanga umusanzu mu guhosha aya makimbirane, mparanire ko ubusugire bwa buri gihugu bwubahwa kandi ntange n’umusanzu mu biganiro by’ubuhuza biri gukorwa n’inzego za Afurika.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 1 Werurwe 2023, Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibyo amahanga yirengagiza iyo ari kunenga u Rwanda ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Yatanze urugero rw’abantu bava mu Rwanda bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’ubwicanyi, bagera mu mahanga bakavuga ko bashaka ubuhungiro kuko ngo bari bagiye kugirirwa nabi.

Ati “ Tubibwira aba bantu birirwa batera urusaku, tuti uyu muntu dore dosiye ye iri imbere y’ubushinjacyaha ariko ari hano ari kubabeshya ko yatorotse polisi, ko bari bagiye kumwica ngo kuko hari ikintu runaka yavuze, cyangwa se kuko ngo ari kurwanira demokarasi. Ni gute wasobanura ibi bintu?”

Perezida Kagame yemera ko hari ibitagenda neza mu Rwanda, ariko ko n’ahandi hose ari uko bimeze ndetse ko hari ibibi birenze ibiboneka mu Rwanda biri mu bihugu birushinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati “Urashaka ko nkwereka ibibi birenze ibyo abo bantu badushinja bari gukora?... ni nko kuvuga ngo kora ibyo mvuga ntukore ibyo nkora.”

Igikomeye kurusha ibindi, ni uko ngo mu kunenga u Rwanda, rwimwa n’amahirwe yo kugaragaza ko ibyo rushinjwa atari ukuri. Ati “Ntushaka ko nisobanura hanyuma ugahindukira ukavuga ngo u Rwanda ntabwo rukunda abarunenga. Ariko ntukunda abakunenga kuko niba ndi kugusobanurira, uramfata nk’umuntu udakunda abanenga, ni nk’aho wumva ko ntakwiriye kuba nsubiza ku byo wamvuzeho. Ibyo ni ukwima abantu ubwisanzure.”

Ibihugu byinshi by’Isi bimaze igihe kinini bigaragaza ko birambiwe imyitwarire ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yo kubitegeka ibyo bikwiriye gukora, ku buryo wagira ngo ni Umupolisi w’Isi.

Byarigaragaje muri iki gihe cy’intambara yo muri Ukraine aho ibihugu byo mu Burayi na Amerika bitigeze bishyigikirwa nibura na ½ cy’ibindi bisigaye ku Isi muri iyi ntambara.

Afite gahunda zo guteza imbere ishoramari n’uburezi

Mu ngeri ateganya gufatanyamo n’ubuyobozi bw’u Rwanda harimo ibijyanye n’ubuzima, ubukungu ndetse n’ubufatanye mu ishoramari, mu kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere hamwe no kubungabunga amahoro.

Yavuze ko mu bufasha Amerika imaze igihe iha u Rwanda, hari intambwe nini yatewe mu ngeri z’ubuzima. Yatanze urugero ku buryo rwarwanyije icyorezo cya Covid-19 aho Amerika yahaye u Rwanda inkingo zirenga miliyoni 7 binyuze muri gahunda ya COVAX.

Ibyo byiyongeraho uburyo Amerika n’u Rwanda byakoranye mu kurwanya Malaria na Virus Itera Sida. Ati “Nindamuka nemejwe, niteguye kubakira kuri iyi ntambwe yatewe.”

Kneedler yatangaje ko Amerika ifite inyota yo kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda binyuze ahanini mu ishoramari ry’abikorera mu ngeri z’ingenzi nk’ingufu, gutunganya amazi n’itumanaho.

Imikoranire hagati ya za Kaminuza hagati y’ibihugu yavuze ko ikomeje kuzamuka, ndetse ko binagaragazwa n’uburyo Carnegie Mellon University ifite icyicaro mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, yavuze ko hari umubare munini w’abanyarwanda babonye amahirwe yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka w’amashuri ushize, abarenga 1200 bigaga muri Amerika ndetse hari abanyarwanda barenga 2500 bagize amahirwe yo kungukira muri gahunda zo kongera ubumenyi zitangwa na Amerika.

Muri iki gihe ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iyoborwa na Chargé d’Affaires Deb MacLean.

Eric Kneedler amaze igihe ari Chargé d’Affaires rw’agateganyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk’umujyanama mu bya politiki.

Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri ambasade y’i Manila muri Philippines, anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri ambasade yo y’i Bangkok muri Thailand.

Ubufasha Amerika iha u Rwanda

Ubufasha bunini Amerika iha u Rwanda bunyura muri USAID, Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga.

Mu 2021, u Rwanda ni igihugu cya 21 muri Afurika mu byo USAID yateye inkunga nini. Iyatanzwe yose binyuze muri USAID ingana na 132.847.206$ (miliyari zisaga 140 Frw) mu gihe mu mwaka wabanje yari 137.601.458$ (miliyari 146 Frw).

Mu 2019 bwo yari 167.252.235$ (miliyari zisaga 177 Frw) mu gihe mu 2018 yari 112.298.347$ (miliyari hafi 120 Frw).

Mu 2021, igice kinini cy’inkunga USAID yatanze mu Rwanda ni amafaranga yifashishijwe mu kwita ku buzima, aho yari miliyoni 75$.

Muri yo, miliyoni 31$ zatanzwe mu kwita ku buzima bw’ibanze, mu gihe miliyoni 16$ zatanzwe mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi no kuboneza urubyaro.

Hari kandi miliyoni 21$ zatanzwe muri gahunda zo kurwanya agakoko gatera SIDA na miliyoni 6,9$ zatanzwe muri gahunda z’amazi, isuku n’isukura.

USAID yahaye u Rwanda kandi miliyoni 16$ mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi, miliyoni 8,3$ mu bikorwa by’ubutabazi, miliyoni 6,9$ mu bikorwa bijyanye no guteza imbere imiyoborere, mu gihe miliyoni 3,9$ zatanzwe mu guteza imbere ubukungu.

Mu 2022 byageze muri Nzeri, USAID imaze gukoresha mu Rwanda 95.733.320$ (miliyoni 100 Frw). Muri ayo yose, umubare munini ni ayakoreshejwe muri serivisi z’ubuzima, kuko hari hamaze gutangwamo miliyoni 61$ mu gihe miliyoni 9,9$ zari zimaze gukoreshwa mu bijyanye n’ubuhinzi.

Mu burezi hari hamaze gutangwamo miliyoni 3,3$, mu gihe izakoreshejwe mu bikorwa by’ubutabazi ari miliyoni 9,5$.

Eric Kneedler wagenwe nka Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda, yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .