Ni inama ya karindwi yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2024. Yabimburiye ibiganiro bihuza abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na RDC kuri uyu wa 15 Ukuboza.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko Minisitiri Nduhungirehe Olivier "yitabiriye inama ya karindwi yo ku rwego rw’Abaminisitiri yiga ku mahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, babifashijwemo na Repubulika ya Angola nk’umuhuza."
Iyi nama ikurikiye iya gatandatu yabaye ku wa 25 Ugushyingo, yasojwe hasinywe kuri raporo ikubiyemo ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gihe intumwa z’ibihugu byombi zemeranyije ko gahunda yo gusenya FDLR igizwe n’ibikorwa bizamara amezi atatu kandi bigakorwa mu byiciro bitatu.
Icyiciro cya mbere kizamara iminsi 15 kizarangwa no gusesengura ibibazo uyu mutwe ushobora guteza, gutahura ibirindiro byawo n’aho ibikoresho byawo biri.
Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’iyi gahunda kizibanda ku bitero simusiga kuri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, hakazabaho isuzuma rihuriweho n’impande zombi mu gihe ibikorwa bizaba bikiba. Ubwo ni bwo u Rwanda ruzatangira gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizweho, na bwo hakorwe isuzuma ry’uko bizaba bikorwa.
Nyuma yo gusenya FDLR, hazakurikiraho icyiciro cyo gucyura abarwanyi bayo no kubasubiza mu buzima busanzwe, no kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC; kandi urwego rw’ubugenzuzi ruhuriweho rwashyizweho na Angola ruzaba rukurikirana buri ntambwe izaba iterwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner ubwo yari mu kiganiro cyateguwe n’ikigo CSIS (Center for Strategic and International Studies) cy’Abanyamerika, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gusenya FDLR, kibifashijwemo n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Yanahamije ko bazafatanya n’u Rwanda gucyura aba barwanyi. Gusa abasesenguzi basanga hakiri imbogamizi zibuza Leta ya RDC gusenya FDLR kuko igice kinini cyayo gifatanya n’ingabo z’igihugu, FARDC mu ntambara bahanganyemo na M23.
Perezida wa Angola João Lourenço, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko afite icyizere ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazagirana amasezerano y’amahoro arambye, ubwo bazaba bahuriye i Luanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!