00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro yo gupfuba kw’ibiganiro by’ibanga hagati ya M23 na RDC i Kampala (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2024 saa 12:15
Yasuwe :

Umwuka w’intambara uracyazerera mu Burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo z’icyo gihugu (FARDC), nubwo hashize igihe hasabwe agahenge hagati y’impande zombi.

Ako gahenge kaje mu gihe hari hashize iminsi havugwa ibiganiro byahuje intumwa za M23 n’iza Congo i Kampala, icyakora Leta ya Kinshasa ikaza kubyigarama ndetse na bamwe mu bari babitumwemo basubira i Kinshasa bagatabwa muri yombi.

Nubwo Congo yabihakanye, amakuru ava muri Guverinoma ya Uganda yo yemeza ko ibiganiro byabaye kandi Leta ya Kinshasa yari ibizi.

Mu kiganiro na IGIHE, Adeline Umutoni, Umunyamakuru ukurikirana ibibera muri RDC, yagarutse ku cyatumye Kinshasa yigarama ibyo biganiro, uko M23 izabyitwaramo n’amahirwe asigaye ngo ibibazo bya Congo bibonerwe umuti urambye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .