Israel birazwi ko itajya iripfana, urugero ni igitero cyayigabweho mu Ukwakira 2023 bikozwe n’umutwe wa Hamas, bugacya itangiza intambara muri Gaza yose.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’inshuti y’akadasohoka zakomakomye ngo Israel icururuke ariko ntibitanga icyizere ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Guverinoma ye baviramo aho.
Kugeza ubu intambara irashoboka cyane kimwe n’uko idashoboka, ariko igikomeje kwibazwa ni uwayitsinda iramutse ibaye.
Umunyarwanda yavuze ko uwishora mu mirwano biba byiza asize acukuye imva ebyiri kuko na we ashobora kuhasiga umutwe, ariko ibigaragarira amaso bishobora gutanga icyerecyezo cy’aho imirwano iza kugana.
Ukurikije ubunini bw’ibihugu, Iran irenze kure cyane Israel kuko iki gihugu cyahozemo ubwami bw’abaperesi, gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.648, bivuze ko gikubye Israel inshuro hafi 80 kuko yo ifite ubuso bwa kilometero kare 22,145.
Mu bijyanye n’abaturage nabwo Iran irihariye kuko ituwe na miliyoni 89 mu gihe Israel ituwe n’abagera kuri miliyoni 10.
Mu bijyanye n’igisirikare, Iran ifite ingabo ziri ku rugerero 580,000 ndetse n’izindi 200,000 ziteguye gutabara mu gihe byaba bibaye ngombwa. Ni mu gihe Israel ingabo zayo ziri ku rugerero ari 170,000 naho abasaga 465,000 biteguye gutabara igihe byaba bibaye ngombwa. Ibi bivuze ko ingabo za Iran zikubye hafi gatatu iza Israel.
Iran kandi ifite igisirikare gikomeye kirwanira mu mazi, ibifaru n’imodoka z’intambara bihagije utibagiwe n’amavuta ahagije yifashishwa mu gutwara imodoka z’intambara.
Nubwo mu bifatika Iran isa n’ikubye Israel, iyo bigeze mu butunzi cyangwa amafaranga ari nayo agena byose, Israel irigaranzura. Iki gihugu cy’Abayahudi kibarirwa umusaruro mbumbe wa miliyari $539 mu gihe Iran ifite miliyari $413.
Ibyo binagena n’amafaranga ibihugu byombi bitakaza ku gisirikare kuko Israel iri imbere na miliyari $24.4 mu gihe Iran ikoresha miliyari $10 ku mwaka.
No mu bijyanye n’intwaro kandi, Israel ihagarikwe n’ingwe ariyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatwa nk’igihugu gifite igisirikare n’intwaro bikomeye ku Isi. Buri mwaka Amerika igenera Israel inkunga ya gisirikare ya miliyari $ 3.8, bivuze ko mu byo ihabwa harimo intwaro zikomeye n’ikoranabuhanga rigezweho mu by’ubwirinzi. Ni nacyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati gifite ubwirinzi n’igisirikare bikomeye.
Mu bijyanye n’ingabo zirwanira mu kirere, Israel naho irusha Iran. Iki gihugu cy’Abayahudi gifite indege z’intambara 612 mu gihe Iran ifite 551. Mu ndege za Israel harimo izo mu bwoko bwa 175 F-16s na 27 F-35 ndetse na 63 F-4s na 26 F-14s zifatwa nk’iza mbere mu ndege z’intambara zigezweho ku Isi.
Iran nayo ifite indege z’intambara ariko bivugwa ko ikoranabuhanga ryazo ridakanganye cyane dore ko icyo gihugu kitemererwa kugura intwaro cyangwa gukoresha ikoranabuhanga ryo mu Burengerazuba bw’Isi.
Nubwo bimeze gutyo, Iran ifite amahirwe yo kuba yikorera intwaro nyinshi zirimo na drones zifashishijwe zigaba ibitero kuri Israel. Ni igihugu kimaze igihe gikora ibisasu bishobora kuraswa kure mu ntera irenga ibirometero 2000.
Ifite ubwoko bw’indege zitagira abapilote zizwi nka Shahids ziri no mu zaje zikoreye ibisasu byarashwe kuri Israel kuri uyu wa Gatandatu. Ni indege zifite umwihariko w’uko zihendutse ariko zikaba zifite ubushobozi bwo kwikorera ibisasu bikora akantu.
Andi mahirwe Iran ifite ni uko ifite ibihugu by’inshuti bishobora kuyogoboka kandi byegereye cyane Israel. Ibyo birimo nka Liban icumbikiye umutwe wa Hezbollah wazengereye amajyaruguru ya Israel. Uyu mutwe ubarirwa ko ufite ibisaru bisaga 70 000 harimo n’ibishobora kurasa kure kandi ntibihushe.
Muri Yemen naho hari umutwe w’aba-Houthis ukorana cyane na Iran utibagiwe na Hamas yo muri Gaza imaze igihe ihanganye n’ingabo za Israel.
Intambara iramutse ibaye biragoye kumenya uwayitsinda kuko buri ruhande rufite imbaraga zarwo kandi zitakwirengagizwa mu gihe ifirimbi yaba ivugijwe, nubwo ibyakwangirika ku mpande zose nabyo ari byinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!