Ibi bihugu byahinduye umuvuno, bitangira kurwana mu buryo buziguye muri Afurika bikoresheje imbaraga za dipolomasi na gisirikare.
Mu minsi ishize, mu buryo bwatunguranye cyane mu Majyaruguru ya Mali, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zifatanyije n’umutwe wa Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin ushamikiye kuri al-Qaeda, zagabye igitero gikomeye cyane ku Ngabo za Mali zifatanyije n’abacanshuro ba Wagner Group, abarenga 130 bahasiga ubuzima, barimo abasirikare 47 ba Mali n’abarwanyi 84 ba Wagner Group.
Ni igitero Ukraine yigambye, ivuga ko cyashobotse kuko yatanze amakuru akwiriye kuri izi nyeshyamba, ndetse gituma Mali ihita ifata icyemezo cyo gucana umubano na Ukraine.
Amakuru kandi avuga ko u Burusiya bunafite abarwanyi ba Wagner muri Sudani, aho bivugwa ko na Ukraine iri kugira uruhare mu ntambara imaze umwaka iri guca ibintu muri icyo gihugu.
Bikomeje gutera benshi ubwoba ko iyi ntambara yahindura isura, Afurika ikayisangamo cyangwa igatuma icikamo ibice.
Kurikira ikiganiro Tubijye Imuzi usobanukirwe (Video)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!