00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

INDIBA Y’IBIVUGWA: U Rwanda rwitege iki nyuma ya Blinken watahanye akangononwa? (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 August 2022 saa 02:38
Yasuwe :

Imwe mu ngingo zimaze iminsi ni uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken muri Afurika mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Ni uruzinduko ruje hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo watewe n’imirwano umutwe wa M23 uherutse kubura ndetse n’ubufatanye bw’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bibaye kandi mu gihe muri Amerika hashize iminsi hari amajwi asaba ko u Rwanda rurekura Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba byahitanye abantu ku butaka bw’u Rwanda.

Ibyo Blinken yasabaga u Rwanda by’umwihariko kuri Rusesabagina yakuriwe inzira ku murima ko bidashoboka, avuga ko bashobora gufatira u Rwanda ibihano.

Mu Kiganiro Indiba y’Ibivugwa uyu munsi turagaruka kuri uru ruzinduko, ingaruka cyangwa se umusaruro ruza gusiga mu mibanire y’u Rwanda na Amerika.

Kurikira Ikiganiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .