Hari abari kwicwa batwitswe, bakubiswe n’irindi yicarubozo, bazira ko bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko ari Abatutsi, mu gihe igisirikare cya Congo kimaze igihe gihanganye mu ntambara na M23.
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside iherutse gusohora itangazo, igaragaza ko hari ibimenyetso biganisha kuri Jenoside biri gututumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ese ibyabaye mu Rwanda mu 1994 byaba bigiye kwisubiramo muri RDC? Ni bande babiri inyuma bagamije iki? Birasaba iki icyo gihugu n’Umuryango Mpuzamahanga ngo bidakomeza gufata indi ntera?
Kurikira mu mashusho ikiganiro Indiba y’Ibivugwa usobanukirwe byinshi ku bugizi bwa nabi buri kubera muri RDC
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!