Imyaka 17 irashize mu Rwanda hageze demokarasi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kanama 2020 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Imyaka 17 irashize bwa mbere mu Rwanda habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yitabiriwe n’abaturage bose kandi akabonekamo abakandida barenze umwe, abaturage bagahitamo uwo bashaka.

Ni ibintu byabaye mu mateka nyuma y’imyaka 41 igihugu kibonye ubwigenge, kikayoborwa n’abakuru b’igihugu batanu kugeza mu 2003.

Amatora yose ya Perezida yabaye nyuma y’ubwigenge kugeza mu 1994, nta na rimwe higeze hemererwa abandi bantu batari Perezida uriho kwiyamamaza wenyine, agatorwa ku bwiganze busesuye.

Abakuze bibuka ikijuju cyo kwa Habyarimana cyabaga kibangikanye n’icyatsi ku rupapuro rw’itora, ugitoye atitonze igiti kikarisha kuko yabaga adashyigikiye ubutegetsi buriho.

Mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyizweho inzibacyuho y’imyaka icyenda, irangira mu 2003 ubwo hatorwaga Itegeko Nshinga, Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko.

Niyo matora ya mbere amashyaka atandukanye yemerewe gutangamo abakandida, abakandida bigenga nabo bahabwa urubuga bariyamamaza.

Kuva u Rwanda rwabaho rumaze kugira amatora ya Perezida inshuro umunani, ariko inshuro eshatu zonyine nizo amashyaka atandukanye n’abakandida batandukanye bemerewe kwiyamamazamo, ku zindi nshuro ishyaka rimwe cyangwa umukandida umwe niwe wiyamamazaga.

Hamaze kubaho kandi referandumu eshatu, iya mbere yo mu 1961 ubwo hatorwaga kamarampaka hakurwaho ubwami hashyirwaho repubulika, referandumu yo mu 1978 ubwo hashyirwagaho Itegeko Nshinga, mu 2003 hatorwa Itegeko Nshinga rishya n’iyo mu 2015 ubwo Itegeko Nshinga ryavugururwaga.

Tariki 25 Nzeri mu 1961 ubwo hakorwaga Kamarampaka ya mbere, hatoye abantu 1.274.631. Urupapuro rw’itora rwari ruriho ibibazo bibiri, icya mbere kibaza niba utora yemera ko ubwami bugumaho mu Rwanda, icya kabiri kibaza niba Kigeli V Ndahindurwa yakomeza kuba Umwami w’u Rwanda.

Ibyavuye mu matora bigaragaza ko abatoye Oya kuri ibyo bibazo byombi bari 79 .60 %, naho abatoye Yego baba 20.40 %.

Uwo munsi kandi nibwo habaye amatora y’abadepite aho ishyaka PARMEHUTU rya Grégoire Kayibanda ryayatsinze ku kigero cya 77 % rikabona imyanya 35 mu nteko.

Tariki 30 Ukwakira 1965 habaye amatora ya Perezida, Kayibanda yiyamamaza wenyine anatsinda ku kigero cya 98 %. Tariki 28 Nzeri 1969 nabwo habaye andi matora, nabwo Kayibanda arayatsinda.

Kayibanda yari yemerewe manda ebyiri , mu 1973 ashaka kuvugurura Itegeko Nshinga ngo yiyamamarize manda ya gatatu, umunsi w’inteko rusange y’ishyaka uhurirana n’ihirikwa rye ku butegetsi, akurwaho na Gen Major Habyarimana Juvenal wari Minisitiri we w’ingabo.

Habyarimana yayoboye igihugu gisirikare kugeza mu 1978 ubwo hategurwaga amatora ya referandumu ku Itegeko Nshinga, ryemeza ko mu gihugu haba ishyaka rimwe.

Amatora ya referandumu yabaye tariki 17 Ukuboza 1978 itegeko Nshinga ritorwa ku kigero cya 89 %, naho aya Perezida aba tariki 24 Ukuboza uwo mwaka , Habyarimana yiyamamaza wenyine atorwa ku majwi 98.8 %.

Tariki 19 Ukuboza 1983 habaye andi matora, Habyarimana yiyamamza wenyine atorwa ku majwi 99.97 %. Tariki 19 Ukuboza 1988, Habyarimana yongeye kwiyamamaza wenyine mu matora, atorwa ku kigero cya 99.98%.

Hagati aho hajemo intambara yo kubohora igihugu, ndetse n’inkundura y’amasezerano ya Arusha. Ni nabwo Habyarimana yashyizwe ku gitutu yemera amashyaka menshi ariko akomeza kuzanamo amacenga ashaka kuguma ku butegetsi kugeza mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Rwanda hongeye kuba amatora mu 2003 ubwo tariki 26 Gicurasi habaga amatora ya referandumu ku Itegeko Nshinga, rigatorwa ku majwi 89 %. Nyuma y’amezi atatu tariki 25 Kanama 2003 habaye amatora ya Perezida, aba aya mbere yari abaye uhereye mu 1988. Niyo matora ya mbere kandi mu mateka y’u Rwanda, aho hiyamamajemo abakandida barenze umwe.

Muri ayo matora hiyamamaje Paul Kagame, umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi wari umaze imyaka itatu ayoboye igihugu mu buryo bw’inzibacyuho. Yari ahanganye na Faustin Twagiramungu na Jean-Népomuscène Nayinzira.

Ibyavuye mu matora icyo gihe bigaragaza ko Paul Kagame yatowe ku bwiganze, agira amajwi 95.05 %, Twagiramungu agira amajwi 3.62 % naho Nayinzira agira amajwi 1.33 %.

Muri ayo matora, Abanyarwanda batsinze amahanga igitego cy’umutwe kuko imiryango mpuzamahanga itandukanye yari yemereye Leta inkunga yo gutegura amatora [ingana na 50%], maze yisubiraho urugamba rugeze mu mahina ihagarika iyo nkunga bitewe n’uko u Rwanda rwari rwateye utwatsi ibyo yifuzaga bijyanye no guhindura ingengabihe y’amatora hakabanza ay’Abadepite.

Byarashobokaga ko amatora asubikwa bitewe n’ubushobozi buke igihugu cyari gifite muri icyo gihe, ariko abenegihugu banze gusuzugurwa bishakamo ubushobozi bw’amafaranga n’ibikoresho abandi bakorera ubushake, amatora arakorwa ndetse agenda neza.

Kuva icyo gihe ni nabwo Abanyarwanda bagize umuco wo kwishakamo ibisubizo ntawe bateze amaso n’amaboko, umuco ukibaranga n’ubu ndetse bahora bakangurirwa n’ubuyobozi buriho.

Hanatangiye kandi umuco w’ubukorerabushake ku buryo mu matora y’uyu mwaka, Komisiyo y’Amatora ivuga ko izafashwa n’abakorerabushake basaga ibihumbi 75.

Uwo murongo waharuwe mu 2003 wo gutanga rugari abashaka kwiyamamaza mu matora bakabikora, warakomeje no mu yandi matora yagiye akurikiraho.

Ayo yakurikiwe n’andi yo ku wa 9 Kanama 2010 yitabiriwe n’abarenga miliyoni eshanu nayo yegukanywe na Paul Kagame wagize amajwi 93.08%, Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo wari uhagarariye ishyaka PSD yabonye 5.15%, Higiro Prosper wa PL we yagize amajwi 1.37% mu gihe Dr Alvera Mukabaramba wa PPC yabonyemo 0.40%.

Mu mwaka wa 2017 habaye andi matora ya Perezida, yitabirwa n’abakandida batatu barimo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi wari ushyigikiwe n’andi mashyaka atandukanye. Hiyamamaje kandi Philippe Mpayimana nk’umukandida wigenga na Frank Habineza wiyamamaje ku itike y’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda. Ibyavuye mu matora byerekanye ko Paul Kagame ari we watsinze ku majwi 98.79%.

Uretse amatora ya Perezida, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko nayo guhera mu 2003 yagiye yitabirwa n’amashyaka atandukanye kugeza ku matora aherutse mu 2018. Uko gutanga umwanya usesuye abaturage bakihitiramo uwo bashaka ko abayobora, byahaye igihugu gutera imbere haba muri demokarasi n’ubwumvikane kubo mudahuje ibitekerezo.

Aha ni mu 2003 ubwo umukecuru yari ku murongo ategereje kwitorera Perezida
Tariki 25 Kanama 2003 nibwo bwa mbere mu Rwanda habaye amatora ya Perezida yiyamamajemo abakandida barenze umwe
Twagiramungu ni umwe mu bakandida biyamamaje mu matora yo mu 2003
Mu mwaka wa 2010 nabwo hiyamamaje abakandida batandukanye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda
Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n'abanyamakuru nyuma yo gutora tariki 9 Kanama 2010
Mu mwaka wa 2003 ubwo abaturage bari batonze umurongo bategereje gutora Perezida
Mu matora ya Perezida aherutse ubwo Philippe Mpayimana yajyaga gutora mu matora yiyamamajemo nk'umukandida wigenga
Abafite ubumuga ntabwo bahezwa mu guhitamo ababayobora
Aha ni mu matora ya Perezida aherutse ubwo umukecuru yari arandaswe n'umwe mu rubyiruko berekeje kuri site y'itora
Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda ntibibagiranye mu matora. Bakorerwa impapuro zihariye zituma babasha gutora uwo bihitiyemo
Mu 2017 ubwo Frank Habineza yari avuye gutora mu matora ya Perezida nawe yari yiyamamajemo
Amatora yo mu Rwanda aba ateguye nk'ibirori kandi akarangwa n'umutuzo kuva atangiye kugeza arangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .