Imvano yo ‘Guta umurongo’, umunsi abadepite ba Kayibanda bagambaniye rubanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Ugushyingo 2018 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Imyaka yari ibaye itandatu bivuzwe ko u Rwanda rubonye ubwigenge nubwo butabashije gusangirwa n’abana barwo bose, kuko bamwe bari bamaze kumeneshwa bazira gushyigikira umwami, by’umwihariko kuba bari Abatutsi.

Kayibanda Grégoire na we yari amaze iyo myaka ku butegetsi n’ishyaka rye MDR Parmehutu ryari ryiyemeje gusakaza demokarasi mu banyarwanda.

Nubwo abatutsi bari bamaze kumeneshwa ubutegetsi buri mu maboko y’abahutu by’umwihariko abo muri MDR, nabo byabaye iby’akanya gato kuko nyuma y’iyo myaka itandatu batangiye kuryana, inyito ‘Guta Umurongo’ yamamara mu gihugu hose.

Guta umurongo byatangiye mu 1968 ubwo bamwe mu badepite ba MDR bangaga kwemeza raporo yagombaga guhitana bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, hakaba akagambane kugeza iyo raporo iteshejwe agaciro.

Ubwumvikane buke mu ishyaka ryari ku butegetsi bwatangiye mbere gato y’amatora y’abadepite na Perezida yabaye tariki 3 Ukwakira 1965.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, bamwe mu bayoboke ba MDR Parmehutu batangiye gusebya bagenzi babo babaga bagaragaza gukundwa cyane muri rubanda.

Igitabo kivuga ku buzima bwa Kayibanda, Toute ma Vie pour vous mes frères cyanditswe na Baudoin Paternostre, kigaragaza ko ayo matora yarangiye ishyaka MDR ryihariye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, bitandukanye no mu 1962 ubwo ryari rifite imyanya 35 kuri 44, indi ikajya muri Aprosoma, UNAR na RADER.

Muri aya matora yo mu 1965, andi mashyaka yabuze amajwi ayemerera kwinjira mu Nteko.

Mu 1968 nibwo ubwumvikane buke muri MDR bwatangiye byeruye nk’uko byagaragaye mu nyandiko yo mu 2010 ya Bagaragaza Thadée wabaye umudepite akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Repubulika ya mbere.

Nubwo MDR yiyitaga ishyaka riharanira Demokarasi, niyo yabaye iya mbere mu guhonyora iryo hame ihatira abadepite bayo gutora ibyo ishaka, bitandukanye n’ibyo bashaka.

Ishyaka MDR rimaze kwiharira Inteko Ishinga Amategeko mu 1965, imyitwarire mibi yariyongereye cyane mu nzego hafi ya zose z’ubuyobozi.

Bagaragaza yavuze ko icyo gihe ruswa, ikimenyane n’indi myitwarire mibi yatangiye kwigaragaza mu bayobozi batandukanye ndetse no mu bucamanza, kugeza aho byavuzwe cyane bikagera no ku baturage bo hasi.

Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko ihabwa inshingano zo gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Hejuru yo gutora amategeko, mu 1968 abadepite ba MDR bibutse ko bafite uburenganzira bwo kugenzura Guverinoma, bashyiraho Komisiyo idasanzwe yagombaga gucukumbura imyitwarire mibi yavugwaga cyane ku bayobozi icyo gihe.

Abari bagize iyo Komisiyo bazengurutse igihugu cyose, bahura n’abayobozi ba za Perefegitura, aba Komini n’ababungirije, abayobozi ba segiteri ndetse n’abaturage.

Bamaze kuva mu baturage, bakoze raporo y’ibyo babwiwe n’ibyo babonye, bategereza umunsi ngo izashyikirizwe Inteko rusange y’abadepite, maze bayifateho umwanzuro.

Mu gihe inteko rusange itari yagateranye, raporo yatangiye gukwirakwizwa mu badepite bose ngo babanze bayisome.

Icyakora, ntabwo yigeze ishyikirizwa Umunyamabanga Mukuru wa MDR Parmehutu, Perezida w’iryo shyaka cyangwa se Perezida Kayibanda.

Bagaragaza avuga ko iyo raporo yarimo ukuri kwinshi n’amakosa akomeye ku bayobozi n’abanyapolitiki bakomeye mu gihugu ku buryo iyo iramuka ihawe agaciro n’abadepite byari kuba ikibazo mu gihugu, bamwe bakegura cyangwa bakeguzwa.

Buri buke iyo raporo igasuzumwa mu Nteko, uwari ukuriye abadepite ba MDR mu nteko yateranyije bagenzi be, ababwira ko baza kwanga iyo raporo uko yakabaye ngo kuko kuyemeza birasenya ubumwe bw’ishyaka ryabo.

Nibyo koko bwarakeye benshi mu badepite bemeza ko iyo raporo nta gaciro ifite n’ibirimo byose, ibyo kuba hari umutegetsi wakurikiranwa kubera yo birangirira aho.

Icyakora nubwo raporo yanzwe, ntabwo yari yanzwe ijana ku ijana kuko hari bamwe mu badepite bari bayemeje.

Bimaze kumenyekana ko hari abadepite bayemeje kandi bari bihanagirijwe, Komite ishinzwe imyitwarire mu ishyaka yahamagaje abanyamamabanga bayo mu turere, bafata umwanzuro wo guhana umudepite wese waraye abasuzuguye akanga gukurikiza ibwiririza bari bahawe.

Uwo munsi abatoye bemeza ishingiro ry’iyo raporo bafashwe nk’abataye umurongo w’ishyaka, bakarisuzugura, bakiyemeza kugendera ku bitekerezo byabo bwite.

Ubusanzwe umudepite afite uburenganzira bwo gutora uko ashaka ashingiye ku mutimanama we, byongeye ku kibazo kireba rubanda ari narwo aba ahagarariye.

Mbonyumutwa Dominiko wayoboye u Rwanda rutarabona ubwigenge ni umwe mu badepite bahawe akato kuko bataye umurongo.

Bivugwa ko nta wahise avanwa mu ishyaka cyangwa ngo yirukanwe mu Nteko dore ko amategeko atabyemeraga, icyakora ngo batangiye kwigizwayo buhoro buhoro mu miyoborere y’ishyaka birangira baburiwe irengero muri politiki.

Ibyo bigaragazwa nuko mu matora ya 1969 nyuma y’umwaka umwe abadepite banze ya raporo, mu badepite 47 ba MDR batowe, 24 bari bashya, byumvikane ko hari abari basimbuye bagenzi babo biganjemo abari mu gatebo k’abataye umurongo.

Ubwo bwumvikane buke bwazamutse muri MDR mu 1968, bivugwa ko bushobora kuba aribwo bwayishegeshe kugeza ku ndunduro yayo mu 1973, Ubwo Habyarimana Juvénal yahirikaga Kayibanda ku butegetsi.

Ishyaka rya Kayibanda ryaganiye rubanda, rishyigikira imikorere mibi aho kuba ineza ya rubanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza