00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Sena y’u Rwanda idaseswa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 August 2024 saa 03:50
Yasuwe :

Harabura iminsi mike ngo hatorwe Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y’Igihugu, Umusenateri umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n’umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga.

Ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu Ntara zitandukanye byaratangiye ndetse biri kugenda neza nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, Oda Gasinzigwa yabitangaje.

Ni amatora agiye kuba hasigaye ukwezi kugira ngo abasenateri bariho barangize manda yabo kuko barahiriye kwinjira muri Sena y’u Rwanda ku wa 17 Ukwakira 2019.

Oda Gasinzigwa yagaragaje ko itegeko riteganya ko abasenateri batorwa nibura mbere y’iminsi 30 manda y’abasanzweho ngo irangire kuko umutwe w’Abasenateri udaseswa nk’uko bigenda ku badepite.

Kubera iyo mpamvu yagaragaje ko nubwo hagiye gutorwa abasenateri 12 hakurikijwe imitegekere y’igihugu, Umusenateri umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n’umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga hari abandi bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Muri abo bashyirwaho na Perezida hagomba kuboneka abasenateri bane bazashyirwaho nyuma y’umwaka manda nshya ku batowe itangiye kimwe n’abandi babiri bava ku bashyirwaho baturutse mu Nama Nyunguranabitekerezo y’Imitwe ya Politiki.

Birumvikana ko manda z’abo zitarangirira rimwe bitewe n’uko bamwe batangira mbere y’abandi, ariko bikorwa mu nyungu zo kugira ngo imirimo ya Sena ijye ihora ikorwa kuko idashobora guseswa.

Yagize ati “Aba ari ukugira ngo ayo mahame remezo agomba kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa igihe icyo ari cyo cyose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yagaragaje impamvu zituma Sena y’u Rwanda idashobora gusezwa.

Ati “Hari inshingano ikomeye iri mu itegeko nshinga ko mu byo Abasenateri bashinzwe ari ukubungabunga no kureba ko amahame remezo ari mu ngingo ya 10 yaryo yubahirizwa n’inzego zitandukanye zigomba kuyubahiriza kandi mu buryo buhoraho.”

Yongeye ho ati “Ayo mahame remezo rero ahoraho, ni inshingano za Sena zihoraho. Niba tuvuga ubumwe bw’abanyarwanda, bigomba guhoraho, niba tuvuze politiki ya demokarasi ni ikintu gihoraho rero hari abasenateri bagomba kuba bariho.”

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryavuguruwe muri 2023, mu ngingo yaryo ya 10 rigaragaza amahame remezo Sena ifite inshingano zo kurinda no gusigasira.

Ayo mahame ni ugukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, ku turere cyangwa ku kindi icyo ari cyo cyose no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize.

Hari kandi kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose.

Andi mahame remezo u Rwanda rwahisemo ni ukubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo no gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

Amatora y’abasenateri ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2024, kuri 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu na 17 Nzeri 2024 ku bazatorwa baturutse muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta n’ibyigenga.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yagaragaje impamvu Sena idashobora guseswa
NEC yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ikigaruka ku myiteguro y'amatora y'Abasenateri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .