00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ibiganiro bihuza Intumwa z’u Rwanda na RDC byasubitswe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 November 2024 saa 08:02
Yasuwe :

Ibiganiro byagombaga guhuriza Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) i Luanda muri Angola tariki ya 16 Ugushyingo 2024 byarasubitswe.

Umwanzuro w’uku guhura wafatiwe mu biganiro byahurije izi ntumwa i Luanda tariki ya 12 Ukwakira 2024, ubwo zaganiraga ku bikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bitabiriye ibi biganiro bemeranyije ko tariki ya 30 Ukwakira 2024 inzobere mu iperereza z’ibihugu bitatu (u Rwanda, RDC na Angola) zizahura, ziganire kuri ibi bikorwa.

Nk’uko byari biteganyijwe, izi nzobere zahuriye i Luanda, zemeranya ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi “zibangamira” RDC.

Icyari gukorwa tariki ya 16 Ugushyingo ni uko izi ntumwa zo ku rwego rw’Abaminisitiri zari gusuzuma raporo yateguwe n’inzobere mu iperereza ubwo zahuraga tariki ya 30 Ukwakira, na zo zikayemeranyaho, zikayishyiraho umukono.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangarije Mama Urwagasabo ko bitewe n’uko gahunda z’intumwa z’ibi bihugu zabaye nyinshi, ibiganiro bya Luanda byimuriwe tariki ya 25 Ugushyingo 2024.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Iyo nama yimuriwe ku itariki 25 Ugushyingo kuko ku itariki ya 16 gahunda zitabashije guhura hagati y’abaminisitiri. Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baba bafite gahunda nyinshi, ntabwo zabashije guhura. Ntabwo ari ibibazo bijyanye n’ubushake.”

Ibi biganiro biteganyijwe mu gihe Intumwa z’u Rwanda zigaragaza ko ingamba z’ubwirinzi zizavaho mu gihe FDLR izaba imaze gusenywa. Iza RDC zo zisaba ko ibikorwa byombi byahurirana.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko ibi biganiro byasubitswe bitewe n'uko gahunda zahuriranye
Angola ni yo muhuza muri ibi biganiro bibera i Luanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .