00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Afurika ikeneye ikigo gishinzwe gusesengura inguzanyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 September 2024 saa 08:11
Yasuwe :

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko Afurika ikeneye gushora imari mu gushyiraho ikigo gishinzwe kugenzura no gusesengura inguzanyo zihabwa ibihugu bya Afurika ndetse no kureba ubushobozi bw’ibyo bihugu mu kuzishyura mu buryo bunoze.

Bigaragazwa ko mu gihe cyashyirwaho byazafasha ibihugu byo kuri uwo Mugabane kujya bimenya ubushobozi bifite bwo kuba byakishyura inguzanyo bihabwa ndetse no gusobanukirwa neza umutwaro bishyirwaho mu gihe bizihabwa n’ibindi bihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), Ambasaderi Claver Gatete, yavuze ko mu gihe ibihugu bya Afurika byaba bishaka kwishakamo ibisubizo, ikwiriye kugira imyumvire yo kugira ikigo gishinzwe kugenzura no gusesengura imyenda.

Yagaragaje ko nubwo bimwe mu bihugu bimaze gushinga inzego zigenzura uburyo bwo kubona inguzanyo, ari ngombwa ko habaho ihuriro n’imikoranire ku rwego rwa Afurika yose kugira ngo babashe kuvuga ijwi rimwe, kandi baharanire ko habaho gukorera mu mucyo, kutabogama, no kuryozwa inshingano mu gutanga amanota no mu byiciro byose bijyanye n’izo serivisi.

Yagize ati “Ikigo cya Afurika gisesengura ubushobozi bwo kwishyura imyenda gitanga amahirwe y’ingenzi yo kuzuzanya n’ibigo by’ubusesenguzi ku rwego rw’Isi. Kizaba igikoresho gikomeye mu kongerera ubushobozi inzego za Afurika zifite uruhare muri iki gikorwa, ndetse kibafashe no kwitegura imikoranire n’ibigo mpuzamahanga by’ubusesenguzi mu gihe kizaza.”

Yagaragaje kandi ko icyo kigo kizaba ingirakamaro mu gukaragaza ubushobozi bwa Afurika no kwerekana icyizere ku bashoramari bagana ibihugu by’Afurika.

Yanasabye kongera ubushobozi bwa tekiniki, ndetse no guteza imbere imikoranire myiza hagati ya za guverinoma n’ibigo bisesengura ubushobozi bwo kwishyura imyenda.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) ivuga ko ibihugu bya Afurika byashobora kuzigama amafaranga agera kuri miliyari 74.5$ mu gihe amanota arebana n’ubushobozi bwo kwishyura imyenda yatangwa hashingiwe ku isesengura ritabogamye.

Kuri ubu Afurika ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’imyenda, aho uyu Mugabane utegerejweho kwishyura miliyari 163$ y’inyungu z’imyenda mu 2024 gusa.

Habarwa ko hafi 60% by’ibihugu bishyira ingengo y’imari nyinshi mu kwishyura inyungu z’imyenda y’amahanga kurusha gushora mu bikorwa by’imibereho myiza n’ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Amanota atangwa ku bushobozi bw’ibihugu bya Afurika bwo kwishyura inguzanyo agenda agabanuka cyane mu bihugu binyuranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), Ambasaderi Claver Gatete, yagaragaje impamvu hakenewe ikigo gisesengura inguzanyo muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .