Abo baminisitiri biganjemo abari basanzwe mu nshingano mbere y’uko Paul Kagame atorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Abashya baje muri Guverinoma ni Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema wasimbuye Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi, wasimbuye Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka wasimbuye Prof. Bayisenge Jeannette.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yashimye icyizere yagiriwe na Perezida wa Repubulika, yemeza ko azaharanira impinduka nziza mu mikorere ya Minisiteri yahawe kuyobora.
Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko Minisitiri yahawe ifite inshingano zo guteza imbere inganda n’ubucuruzi kandi ko ari byo azibandaho.
Ati “Iyi Minisiteri ubundi twumvamo igice cy’inganda ari na cyo gishinzwe gutanga umusaruro w’Igihugu hakabamo n’igice cy’ubucuruzi cyo gishinzwe kugeza umusaruro ku isoko. Numva rero ndi buze kureba ibitagenda neza haba ari mu nganda ndetse turebe niba ibiboneka bibonerwa isoko no kureba inzira binyuramo bigera ku isoko.”
Minisitiri Sebahizi, yagaragaje kandi ko agiye gushyira imbaraga mu kwimakaza imikoranire n’inzego n’ibindi bigo byunganira Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, mu kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi bigezwa ku baturage.
Ku birebana n’Isoko Rusange rya Afurika, yagaragaje ko u Rwanda rukwiye gushyira ubushobozi n’imbaraga mu kubaka Urwego rw’Abikorera rukomeye ku buryo rushobora guhaza isoko rigari rya Afurika.
Ati “Tugiye gushyira imbaraga mu kureba ibyo dushobora gukora mu Rwanda kandi tukabikora neza, no kureba ibyo dusanzwe dukora uko twabinoza neza kugira ngo byuzuze ubuziranenge bukenewe ku isoko mpuzamahanga ariko tunashishikarize Abanyarwanda mu gushyira imbaraga cyane mu kongera umusaruro w’Igihugu.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, yagaragarije IGIHE ko itangazo rimushyira mu mwanya ryamusanze ari iwe mu rugo, agatungurwa cyane.
Yagaragaje ko mu nshingano yahawe zo kuyobora iyo Minisiteri, azaharanira ibyagirira neza Abanyarwanda ndetse n’ibyabateza imbere.
Ati “Ni inshingano zikomeye ariko niyemeje kuzakora uko nshoboye, ndumva ubushobozi mbufite nzabukoresha kugira ngo nsoze inshingano. Niteguye gukorana n’abantu bose, guhuza ibitekerezo no kumva neza imiterere ya Minisiteri no kumenya inshingano n’icyerekezo cyayo.”
Yagaragaje ko hari ibyo abona bikwiye gushyirwamo imbaraga na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo birimo kuzamura imyumvire Abanyarwanda bafite ku murimo.
Ati “Nkurikije uko nabibonaga ndi hanze, icya mbere ni ukwiga. Hari ibyo wiga mu masomo ariko hari n’ibyo wiga mu buzima, ikindi ni uguhindura imyumvire, guha agaciro imirimo yose…”
Nkulikiyinka yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Budage na Suède ndetse yanaruhagaririye mu bihugu birimo Pologne, Romania, Liechtenstein, Repubulika ya Tcheque, Slovakia, Ukraine, Norvege, Denmark, Finland na Iceland.
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yijeje ko azashyira imbere ubufatanye n’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ati “Twishimiye icyizere Nyakubahwa Perezida wa Republika yatugiriye, kandi turiteguye gushyiraho ibuye ryacu mu guteza imbere siporo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bose ntawe dusize inyuma.”
Yagaragaje ko byinshi birebana n’ahakeneye gushyirwa imbaraga n’ibyo azibandaho mu guteza imbere siporo, azabigaragaza nyuma yo gukora ihererekanyabubasha.
Minisitiri Nyirishema Richard, asanzwe azwi muri Siporo Nyarwanda kuko yari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino Basketball.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!