00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari mu nda ya FDLR muri Congo, umutwe winjiza miliyoni 800 Frw ku mwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2024 saa 01:21
Yasuwe :

Gucikamo kabiri, kwirukanswa na M23 no gupfusha abarwanyi benshi ni amwe mu makuru agezweho ya FDLR, umutwe umaze imyaka 30 ufite intego zo gutera u Rwanda, ukisubiza ubutegetsi wakuweho mu 1994 nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Impeshyi ya 2022 ntabwo yabereye nziza FDLR, nyuma y’aho M23 yubuye imirwano, igahera mu duce twari twarabaye indiri ya FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Raporo nshya y’impuguke za Loni ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo, yashyize umucyo ku miterere nyayo ya FDLR, umutwe usigaranye abarwanyi bari hagati ya 1000 na 1500, batataniye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru.

Aba barimo abo mu mutwe udasanzwe wa FDLR (CRAP) ubarirwamo abarwanyi bari hagati ya 350 na 500.

Ubwo M23 yatangizaga ibitero mu 2020, FDLR iri mu bibasiwe mbere bituma yimura ibirindiro byayo byari i Tongo, yerekeza ahitwa Shove mu Majyepfo ya Teritwari ya Rutshuru.

Raporo igaragaza ko FDLR yakomeje kotswa umuriro, yigira inama yo gutandukana ikicamo ibice bibiri, igice kimwe kigana i Rusayo muri Teritwari ya Nyiragongo kiyobowe na Colonel Sirkoof uzwi nka Gustave Kubwayo, naho igice cya kabiri cyimukira ahazwi nka Mubambiro muri Teritwari ya Masisi, kiyoborwa na Colonel Oreste Ndatuhoraho bakunda kwita Marinet).

Abayobozi bakuru barishwe, umwuka mubi urushaho kwiyongera

Hagiye havugwa umwuka mubi mu buyobozi bukuru bwa FDLR, aho abayiyobora bahorana bakekana amababa, batinya ko hari ababagambanira bakabicisha.

Byaje kuba impamo tariki 2 Ukuboza 2023 ubwo Protogène Ruvugayimikore uzwi nka Colonel Gaby Ruhinda wari ukuriye umutwe udasanzwe w’ingabo za FDLR (CRAP), yicwaga na bagenzi be.

Sergeant Tuyizere Mose wahoze muri CRAP, aheruka kubwira IGIHE ko Ruhinda yishwe na General Major Omega Israel ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR, bapfa miliyoni 12 zari zatanzwe na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi.

Ni amafaranga yari yatanzwe nk’ishimwe ryo kuba FDLR imaze igihe ifasha ingabo za Congo ku rugamba rwo guhangana na M23.

Raporo ivuga ko Ruhinda yaba yarazize kuba atari akiri umwizerwa kuri bagenzi be, ku buryo isaha n’isaha bumvaga ko ashobora kubagambanira.

Urupfu rwa Ruhinda rwaje rukurikira izindi mpfu nyinshi z’abarwanyi ba FDLR baguye ku rugamba bahaganyemo na M23.

Ubuyobozi bw’umutwe udasanzwe wa FDLR bwahise buhabwa Colonel Sirkoof alias Gustave Kubwayo mu gihe Ngabo Guillaume uzwi nka Bagdad yagizwe Umuyobozi wungirije.

Ubuyobozi bwa FDLR bukuru bwakomeje kuyoborwa na General Major Omega Israel nk’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gihe Perezida wa FDLR ari General Victor Byiringiro uzwi nka Rumuli.

Umwungiriza wa Rumuli ni General Major Cyprien Uzabakiriko uzwi nka Ave Maria cyangwa Mugisha Kolomboka, mu gihe ushinzwe itumanaho ari Niyiturinda Placide uzwi nka Cure Ngoma, wanahoze mu nzego z’ubutasi z’uwo mutwe.

Inzobere za Loni zivuga ko nubwo Ruhinda yishwe, yasize icyuho muri FDLR kuko na n’ubu hari abatumva neza Omega, kuko bamufata nk’umugambanyi wabiciye umuyobozi.

Miliyoni zisaga 800 Frw mu mufuka wa FDLR buri mwaka

Uduce twinshi FDLR igenda yototera tuba turi hafi y’amashyamba cyane cyane Pariki ya Virunga, aho byoroshye gukorera ubucuruzi no gukomeza gukoza imitwe ku bukungu bwa Congo.

Iki gice cy’amashyamba niho hatwikirwa amakara menshi yoherezwa i Goma ndetse n’imbaho zifashishwa mu bintu bitandukanye.

Raporo igaragaza ko uyu mutwe ubeshejweho n’inkunga uhabwa na Leta ya Congo ndetse n’ubucuruzi butemewe n’amategeko, gushimuta n’ibindi byaha ukorera muri ayo mashyamba.

Nko muri Teritwari ya Nyiragongo, FDLR yashyizeho imisoro igomba kwishyurwa n’abashaka gutema ibiti muri Pariki ya Virunga

Nibura mu mezi atandatu ashize, hatemwe ibiti bipima toni 30 mu gace FDLR igenzura. Hagendewe ku mafaranga FDLR isaba ngo ibiti bitemwe, buri cyumweru yinjizaga nibura $5,150, bivuze ko ari $268,000 (hafi miliyoni 350 Frw) ku mwaka.

Uretse uruhushya rwo gutema ibiti, na mbere yo gupakira ibyo biti ngo bijyanwe i Goma buri modoka igomba kwishyura $407.

Ubu buryo bwinjiriza FDLR nibura $1,425 ku cyumweru, akaba $74,000 (miliyoni 96 Frw). Ni mu gihe mu misoro itemewe FDLR ikusanya nibura buri mwaka yinjizamo $340,000 (miliyoni 443 Frw).

Aya mafaranga niyo FDLR ikoresha ngo ikomeze kubaho haba mu kugura intwaro n’ibindi bikenerwa, nubwo kuva aho intambara ya M23 itangiriye ibyinshi ibihabwa na Leta ya RDC.

Nyuma yo guhabwa ubufasha na Leta ya Congo, kuri ubu uyu mutwe ukomeje no kugira andi mafaranga bivugwa ko atangwa kubera uruhare uyu mutwe ugira mu guhangana n’umutwe wa M23.

FDLR yahoze Tongo ariko yakubiswe inshuro na M23 itatanira mu bindi bice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .