00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere ya Tshisekedi, Perezida Macron yasabye ko FDLR ivanwa ku butaka bwa RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 April 2024 saa 10:12
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko umutekano mu Burasirazuba bwa Congo udashoboka mu gihe imitwe yose yitwaje intwaro ihabarizwa itazaba yaranduwe, by’umwihariko uwa FDLR uhamaze imyaka isaga 25.

Macron yabitangarije i Paris kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata, nyuma yo kuganira na Perezida Felix Tshisekedi wa RDC uri mu ruzinduko i Burayi.

Macron yavuze ko mu biganiro yagiranye na Tshisekedi harimo n’uburyo bwo guhashya FDLR, umutwe umaze imyaka isaga 25 uyogoza uburasirazuba bwa Congo, unahungabana umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ngombwa nanone guhashya imvugo z’urwango n’ibikorwa by’abajenosideri ba FDLR. Ndabashimira [Tshisekedi] ku rugamba mwiyemeje mu minsi ishize, rwo guhashya FDLR ndetse no gusaba ingabo za Loni (muri RDC) guherekeza icyo gikorwa. Nta wundi mutwe uko waba uri kose ukwiriye kuhaba. Ingabo zonyine zemerewe gukorera ku butaka bwanyu ni ingabo za RDC.”

Guhashya umutwe wa FDLR biherutse kongera gushimangirwa mu biganiro bya Luanda, byahurije hamwe ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga barimo uw’u Rwanda na RDC.

Icyo gihe RDC yemeye gutsinsura FDLR ariko bisa nk’ibya nyirarushwa kuko inshuro nyinshi raporo y’impuguke za Loni, yagiye igaragaza ko igisirikare cya Congo, FARDC gifatanya na FDLR ndetse kikayiha ubufasha bwaba ubw’intwaro, amafaranga n’ibindi.

Perezida Tshisekedi na we yigeze kuvuga ko yiteguye gukorana n’uwo ari we wese ushaka gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa bushyigikiye ingamba zose zafashwe zigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, mu buryo bw’amahoro.

Ati “U Bufaransa bushyigikiye ingamba zafashwe zo gukemura ikibazo mu buryo bwa Politiki ku rwego rw’akarere, no gushaka igisubizo mu buryo bw’ibiganiro biyobowe na Perezida wa Angola, Lourenco.”

Perezida Tshisekedi yagaragaje kwinangira kugana inzira z’ibiganiro, ngo mu gihe cyose M23 izaba itarashyira intwaro hasi.

Mu gihe ibice byose byegereye Goma byigaruriwe na M23 hafi kuyifata, Tshisekedi yavuze ko uwo mutwe wabanyuze mu rihumye ku buryo “hari ikiri gukorwa ngo batabigeraho”.

Tshisekedi amaze iminsi azenguruka mu bihugu byinshi asabira u Rwanda ibihano, nubwo ibihugu bisa n’ibyanze kumutega amatwi.

Perezida Macron yavuze ko ibihano bafatiye abantu ku giti cyabo barimo aba M23 na FDLR bibwira ko bihagije, kandi ngo bazakomeza kubifata.

Macron yabwiye Tshisekedi ko FDLR ari ikibazo ku karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .