00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro na Minisitiri Uwimana: Yavuze ku makimbirane mu ngo, amashusho y’urukozasoni ku karubanda n’abana baterwa inda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 September 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Ku wa 12 Kamena 2024, ni bwo Perezida Kagame yagize Consolée Uwimana Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr. Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.

Uwimana Consolée yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umusenateri imyaka umunani ndetse yanabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda. Kuri ubu ni Visi Chairperson w’Umuryango wa FPR Inkotanyi

Ntiwavuga kubaka igihugu giteye imbere nk’intumbero u Rwanda rufite, ngo wirengagize kugira umuryango ushoboye kandi utekanye kuko ari ryo zingiro ry’iterambere ryacyo.

Kuri ubu Umuryango Nyarwanda wugarijwe n’ibibazo byiganjemo amakimbirane yo mu ngo atuma bamwe bicana, igwingira mu bana, gusambanya abana bato, gatanya za hato na hato n’ibibazo bituruka ku ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagarutse ku bijyanye n’uko abona umuryango nyarwanda uhagaze, ibikiwubangamiye n’ingamba igihugu gifite mu kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.

IGIHE: Mwakiriye mute kugirwa Minisitiri w’Umuryango no kongera kwisanga muri Guverinoma nshya?

Minisitiri Uwimana Nabyakiriye nk’icyizere gikomeye nagiriwe na Perezida wa Repubulika ariko nk’intore nzi ko iyo utumwe ugomba gutumika.

Ni inshingano zikomeye nizera ko umusaruro uzagaragazwa n’uko tuzaba dukoranye na bagenzi banjye dukorana, tukagira aho tuvana nk’umuryango n’aho tuwugeza. Duhereye ku cyerekezo cya NST2 na 2050 u Rwanda rufite, cyo kuzagira umuryango ukenewe kandi utekanye.

Kongera kugaruka mu nshingano ni icyizere nagiriwe cyane ko ari bwo nari nkizitangira, ntekereza ko Umukuru w’Igihugu yavuze ngo komereza aho wari ugeze, nkaba nkomeje kwizeza Abanyarwanda ko nzashyira imbaraga mu byo nshinzwe kandi ngafatanya na bagenzi banjye tukageza Abanyarwanda ku byo twiyemeje.

Uyu munsi umuryango nyarwanda uhagaze ute?

Iyo turebye u Rwanda tukareba kuva muri 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibimaze gukorwa, ibibazo umuryango nyarwanda ugenda uhura nabyo, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, tubona umuryango nyarwanda uhagaze neza n’ubwo hari ibibazo ugifite.

Turacyafite ibibazo by’amakimbirane mu muryango, dufite ibibazo by’abana bagwingira, ibibazo by’abana bata ishuri ni ibibazo byinshi dufite urebye uko duhagaze.

Umuryango wifuriza Abanyarwanda ni uwuhe?

Umuryango nifuriza Abanyarwanda n’igihugu cyifuza ni umuryango ushoboye kandi utekanye.

Ugomba kuba ari umuryango mu buryo bw’ubukungu ufite umusaruro uhagije, dusagurira amasoko ku bahinzi ariko n’ukora ibindi akaba abasha kwizigama. Turifuza umuryango ubasha gushora imari ukiteza imbere.

Mu mibereho myiza turifuza ko tugira umuryango ugizwe n’abafite ubuzima buzira umuze, abana bose biga kandi bafite ubuzima bwiza ariko cyane cyane umuryango urimo isuku.

Turacyafite ikibazo cy’isuku rero twifuza umuryango ufite isuku ahantu abantu batuye no mu byo Bambara ukaba ubona ari abantu bakeye.

Mu miyoborere myiza twifuza umuryango umenya gahunda za guverinoma ukanabyitaho, ugasanga abantu barabikurikirana bakanabyitabira.

Umuryago utarimo amakimbirane ndetse n’umuryango utarimo ingeso zishobora guteza ibibazo abawurimo nk’ibintu by’ubusinzi, ubushoreke n’ibindi.

Hakorwa iki ngo ibyo bigerweho?

Mu bukungu turacyafite imiryango ikennye ikeneye guherekezwa, tukareba ko twayivana ku rwego rumwe tukayigeza ku rundi mu rwego rw’ubukungu.

Mu mibereho myiza turacyafite ibyo bibazo by’abana bagwingira, abatajya ku ishuri, dukwiye gufatanya nk’inzego ngo abana bagaruke ku ishuri, abafite imirire mibi tubakuremo ariko tunakumire ko bishobora kongera kubaho.

Ku miyoborere myiza turacyafite abantu batumva gahunda za Leta, abo dukwiye kubakangurira kubyumva ariko cyane cyane ibyo bibazo by’umutekano muke tukabikumira mu ngo zacu.

Ibibazo by’umutekano muke mu miryango mubona biterwa n’iki?

Impamvu y’ibyo mbona biterwa no kudaha agaciro k’ibiganiro mu muryango, uyu munsi dufite abantu badafite umuco wo kuganira ku bibazo bafite.

Ikindi tubona ni uko uburyo bwo gukemura amakimbirane yavutse ntituramenya kuganira tudasa n’abahanganye. Ni ibintu byo kwiga no gukomeza guteza imbere kwigisha Abanyarwanda kandi mu buryo buhoraho.

Umuturage buriya mbere yo gushaka, ukwiye kubikora warigishijwe icyo umuryango ari cyo, uko umuntu abana n’undi kuko muba muhuye mwese mukuze.

Numva umuntu afite uruhare rwe ariko n’abaturage muri rusange twafatanya tukubaka umuryango ushoboye.

Uwimana Consolée yagaragaje ko hari uruhare rw'abagize umuryango mu guharanira ko hubakwa utekanye

Hari itegeko rishya rigenga Abantu n’Umuryango, twabonyemo impinduka zitandukanye, zirimo ingingo zirebana na gatanya, kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa n’izindi, mubona ari ibihe bibazo rizakemura mu muryango nyarwanda?

Harimo ibisubizo byinshi ku muryango, buriya itegeko rivugururwa hari ibibazo runaka rigiye gukemura, ryaje rije kuziba ibyuho byari bihari mu itegeko ryari risanzwe rireba abantu n’umuryango ndetse n’irireba ishyigiranwa, impano n’izungura. Ayo mategeko yarahujwe ashyirwa hamwe mu rwego rwo kubaka umuryango.

Nko kuri gatanya, uburyo bwari busanzwe, wasangaga harimo igikorwa cyo kunga abantu bari mu rukiko kigafata n’igihe ariko icyagaragarye ni uko kunga bitakundaga, ntabwo byatanze umusaruro nk’uwari witezwe.

Icyiyongereyeho ni uko muri icyo gihe cyo gutegereza abantu biyunga wasangaga birangira harimo n’abicanye. Icyo rero cyavanyweho hashyirwamo ikintu cyo guha umuryango ingufu abantu bakaganiririzwamo.

Dutekereza ko kuganirizwa mu muryango bizafasha abantu kuba bakongera kwiyunga.

Ku bijyanye no gushyingiranwa, imyaka ni 21 ni yo itegeko ry’u Rwanda rivuga. Icyabaye ni uguha umuntu ufite imyaka 18 kuba yasaba gushyingirwa akabihabwa. Uwo arabisaba kandi bigasuzumwa n’umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere yabona ari ngombwa akamwemerera.

Ntabwo umwana w’imyaka 18 mu Rwanda ashyingirwa kereka iyo habayeho iryo rengayobora.

Ntabwo nakubwira ngo impamvu yabitera ni iyi n’iyi. Iyi ngingo izakemura ibibazo by’uko n’ubundi hari abo usanga iyo batabasezeranyije bijyana bakabaho mu buzima budasezeranye kandi n’ubundi bari mu ngo.

Bimwe mu bibangamiye umuryango uyu munsi tubonamo imiryango itabanye neza, irimo ihohotera, ikoresha nabi ry’ikoranabuhanga n’ibindi bigira ingaruka ku burere bw’abana hakavamo n’abasambanywa bakiri bato bagaterwa inda. Mubona ari iki cyakorwa?

Ni byo uyu munsi tuvuga ko hari imiryango itabanye neza, ariko ntekereza ko hageze n’igihe ngo tujye tuvuga n’imiryango ibanye neza kuko nayo irahari.

Itangazamakuru mudufashe tuvuge imiryango ibanye neza, nibiba na ngomba yigishe n’abandi.

Uyu munsi usanga imiryango itabanye neza kubera ya makimbirane yaturutse ku businzi, yaturutse ku gucana inyuma, kuba umuntu yasesaguye umutungo ariko dufatanyije n’abanyarwanda tukanigiranaho ntekereza ko nta muntu dufite utahinduka.

Ku bijyanye no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, ni byo ikoranabuhanga ririho kandi rirafasha, uyu munsi umwana ararikenera mu kwiga ariko ni uruhare rw’umubyeyi kurinda umwana we.

Umubyeyi akwiye kumenya icyo umwana we ari gukoresha igikoresho cy’ikoranabuhanga. Nyuma y’inshingano turimo dukwiye gufata umwanya wo kugenzura ibyo abana barimo.
Hariya bahahurira n’inshuti, bahahurira n’inyigisho utazi ariko cyane cyane bashobora kuhahohotererwa.

Ntabwo biri mu bana bato gusa, hari n’abakuru basangiza abandi amashusho yabo y’urukozasoni, Ese mubona hadakeneye ingamba?

N’abantu bakuru usanga dukoresha ikoranabuhanga mu buryo butari bwo. Washwanye n’umugabo kuko mufitanye ibibazo runaka ukajya mu mbuga nkoranyambaga, ukavuga ubuzima bwawe, ukaza no kugera ku mabanga y’urugo ukumva ko utanze amakuru kandi ubohotse.

Buriya ntabwo ari bwo buryo bwo kubohoka. Uyu munsi dufite imiryango, ushobora gusanga umuntu akakuganiriza kandi dufite n’abaganga batega amatwi abantu, bakaguherekeza ukaba wakira aho kujya kwiha rubanda mu itangazamakuru no kwishyira ku karubanda.

Umunsi umwana wawe azakura agasanga ibintu nyina yavugaga bishobora kumukomeretsa. Iriya ni imico mibi dutangiye kwiga nk’abanyarwanda bikwiye guhagarara.

Kwifata wambaye ubusa ugashyira ku mbuga nkoranyambaga ngo barebe ntabwo ari umuco w’i Rwanda. Sinzi niba hakwiye kubaho ikintu kimeze nk’itorero tugatoza abantu umuco.

Ntekereza ko amateka twanyuzemo hari abataragize amahirwe yo kurerwa mu miryango benshi, bakaba batumva uburemere bw’umuryango ariko ni ahacu ho kubabera ababyeyi, tugakomeza twigisha.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana, yagaragaje ko biteye impungenge kubona hari ababyeyi bashyira ubuzima bwite ku karubanda n'abadatinya gushyira hanze amashusho y'urukozasoni

Abana basambanywa ko bakomeje kwiyongera, mubikoraho iki?

Ikibazo cy’abana baterwa inda kirakomeye cyane. Iyo urebye imibare y’abaterwa inda. Ruriya ni urubyiruko, abana b’ejo kandi bari guterwa inda n’abantu bari muri sosiyete tuzi.

Abo bana bari kwangirizwa ubuzima ariko ndagira ngo nibutse ko ari icyaha. Gutwita ni ingaruka zo gusambanywa kandi icyo ni icyaha gihanirwa n’amategeko ndetse ntigisaza.

Waba warabikoze mu myaka 10 ishize, nk’umwana akavuga ngo nabyaye runaka ampoteye nari mfite imyaka 14 bakaza bagapima bagasanga koko uwo muntu yarahohotewe uzafungwa kandi ibihano biraremereye.

Abantu bakwiye kumva uburemere bwabyo bakareka guhohotera abana, uretse n’abana b’abakobwa n’abahungu barahohoterwa kandi bakwiye kubona ubutabera.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana, yagaragaje ko hari ibikeneye gukorwa ngo hubakwe umuryango nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .