00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iherezo ry’urukundo rwarangiriye mu kwa buki: Ni iki cyahinduye Perezida Tshisekedi ku Rwanda?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 June 2022 saa 12:49
Yasuwe :

Ibyabereye Sentiment Kifioto na La Calebasse turaza kubigarukaho nyuma! Ubusanzwe ubucuti n’ubuvandimwe bugaragazwa na byinshi birimo gufatana mu mugongo, gusurana, gufashanya, guhangayikira mugenzi wawe n’ibindi.

Ibyo byose byabayeho hagati y’u Rwanda na RDC, na ko hagati ya Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, mu myaka ibiri ishize.

Hari umuntu twigeze kuganira wabaye hafi y’Umukuru w’Igihugu, ambwira ko kukiyobora atari ibintu byoroshye kandi ko bisaba umwanya munini ku buryo kugira ngo ubone abakuru b’ibihugu bagenderanye, biba byabaye ku mpamvu zikomeye.

Igihe cyabo gito bagikoresha neza, hanyuma urugendo rw’umwe rujya ku wundi rukabaho mu gihe cya ngombwa.

Mu myaka ibiri ishize, Perezida Kagame na Tshisekedi bahuye inshuro icyenda. Icyo gihe cyose, bagaragaraga bafatanye ukuboko, baganira, baseka, ku maso hagaragara akanyamuneza.

Hari ifoto itazibagirana yafashwe na Nkurunziza Faustin mu Intare Arena, igaragaza Kagame na Tshisekedi bafatanye ukuboko bicaye, yavugishije amangambure Abanye-Congo basanzwe banga u Rwanda.

Ku ruhande rwa Tshisekedi, umwuka wari uhari ni uko ahubwo nta yindi foto yari gufatwa itari iyo, igaragaza ubucuti ku mpande zombi.

Byageze n’aho Tshisekedi asabwa kugira icyo avuga ku byo Perezida Kagame yari yavuze kuri "Mapping Report" arabyanga, yemera ko mu gihugu cye bamuvumira ku gahera.

Muri iyo myaka ibiri, abagaba bakuru b’ingabo mu bihugu byombi barasuranye. Nta muntu uzibagirwa uko Gen Jean Bosco Kazura yakiriwe neza i Goma akigera mu muhanda bakamuha ikaze n’icyubahiro cyinshi.

Kazura yagiye kubasura mu gihe hari hashize iminsi twumva inkuru za ba Mudacumura bapfanye ibiyiko, amakamyo atunda abayoboke b’imitwe nka P5 na za RUD Urunana n’abandi, bakisanga mu nkiko i Kigali…

Ejobundi aha mu mpera za 2021, ku Kimihurura amasaruti yacaga ibintu ubwo Gen. Célestin Mbala Munsense yasohokoga mu modoka ifite ibirahure byijimye, agatambuka hagati y’abasirikare b’u Rwanda bari bamukoreye umurongo, bamuha icyubahiro.

Hagati aho natwe twaridegembyaga, mu mpera za Weekend imodoka zamanukaga umusubirizo zijya i Goma, ku buryo umuheha wabaga unyarira ijigo, i Rubavu naho amadolari ari yose.

Si inkuru mbarirano! Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi, La Calebasse no kuri Sentiment Kifioto, habaga hakubise huzuye; Abanyarwanda babaga bari mu bagiye kwizihirwa cyane mu mpera za Weekend, ku buryo wasanga ka Whiskey n’agasamake byabageze mu misokoro.

Magingo aya kujya i Goma cyangwa muri RDC ku Munyarwanda bisaba kwigengesera, bitabaye ibyo byakumerera nka bimwe by’Abashingantahe bavugaga ngo "baramesa".

Mu mvugo z’abakuru kugera mu z’aboroheje baroba isambaza aho ku Kivu, ’Bana Nzambe’ barasiritse, bashinja u Rwanda gushaka kubahungabanyiriza umutekano, ko ari umuturanyi mubi.

Ni mu gihe mbere, Tshisekedi mu nshuro nyinshi yahuye na Kagame, harimo izo nawe atazibagirwa.

Ejobundi Kagame ari i Goma, Tshisekedi yashimiye "umuvandimwe" we Perezida Kagame ku bwo kumufata mu mugongo, mu gihe iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryatwaraga ubuzima bw’abantu, rigasenya n’ibikorwaremezo.

Ati "Ndabanza gushimira umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ku bwo kudufata mu mugongo nyuma y’ibyabaye muri iki cyumweru."

"Ubwo Umujyi wa Goma wibasirwaga n’iruka ry’ikirunga, uwo munsi nahise muhamagara musaba kuduha ubufasha kuko abaturage bacu bashakaga ubuhungiro mu Rwanda, i Rubavu, natunguwe no kumva ambwira ko ahubwo amabwiriza yatanzwe mbere y’uko mbisaba."

Ntiyarangirije aho! Yavuze ko ubwo bufatanye ari bwo bugomba kuranga ibihugu kandi ko mbere y’uko aba Perezida, Congo yataye igihe kinini iri mu ntambara zidafite icyo zimaze, zinabiba urwango. Ati "Ubu igikenewe ni ugusangizanya urukundo no gufatanya."

Nyamara icyo gihe imipaka yari ifunze kubera icyorezo cya COVID-19, nta muntu winjiraga.

Muri icyo gihe, Perezida Kagame na we ntiyatereranye umuvandimwe, yahisemo kumuremera, yemera kubakira umudugudu abaturage ba RDC basenyewe n’umutingito.

Imyaka itatu ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi yabaye nk’inkuru y’urukundo hagati ye n’u Rwanda ariko gishigisha mu mubano yarongeye irazuka, inzangano ziba nyinshi

Umuzuko w’inzigo nyuma y’ukwa buki

Imyaka itatu ya Tshisekedi ku butegetsi, yari imaze kutwibagiza ibibazo byatewe na Mobutu, Kabila n’umuhungu we kuko bataciraga u Rwanda akari urutega.

Ni mu gihe, ni we wagiye ku buyobozi afite umurongo utandukanye n’uw’abandi, cyane ko yari umusivile wa mbere mu myaka irenga 50, uyoboye iki gihugu cya kabiri mu bunini muri Afurika.

Icyizere cyamaze imyaka itatu gusa gihita gitangira kuraza amasinde, ka kabaye icwende katoga, birangira bigaragaye ko nubwo kakoga kadashobora ’gushira umunuko’.

Muri Gashyantare Perezida Kagame yaciye amarenga [turaza kubigarukaho] ko amazi atakiri ya yandi, avuga ko FDLR iri kwifatanya n’indi mitwe nka ADF, Tshisekedi abyumvise ati ’sigaho sigaho ayo magambo uvuze ni ay’ "ubwiyahuzi!"

Mbere yaho ariko, mu gihe ibihugu byombi byari bikiryohewe n’ikinovera cy’umubano wuje urukundo, abavuga Ikinyarwanda bari muri RDC bo bari bamaze igihe ku gisa n’icyokezo.

Byazamuye ivuka ry’indi mitwe irimo nk’uwitwa Gumino, Twirwaneho n’indi, bituma M23 izura umutwe yongera kubyimbana FARDC.

Ku rundi ruhande, Igisirikare cya RDC cyari kimaze iminsi gisa n’igishyingiranywe byemewe na FDLR.

Umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cya RDC, uvuga ko Guverinoma ya Tshisekedi yirengagije amasezerano yari yarasinywe n’impande zombi agamije gusubiza mu gisirikare abarwanyi bawo, abanyapolitiki bagahabwa imyanya n’impunzi z’Abanye-Congo zigacyurwa.

M23 yubuye imirwano guhera mu Ugushyingo 2021, ikajya iba nyuma y’iminsi mike igahosha. Muri Werurwe yari yafashe indi ntera ariko uyu mutwe urayihagarika, usaba ko habaho ibiganiro.

Uyu mutwe uri kurwanira mu bice bya Rutshuru ariko byafashe indi ntera muri Gicurasi ubwo abo barwanyi bateraga ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, baherukagamo mu myaka 10 ishize.

Umuriro wazamuwe na M23 watumye urwango Abanye-Congo basanzwe bafitiye u Rwanda rwiyongera, batangira kurushinja kuba inyuma y’ibyo bitero, bagera n’aho Igisirikare cyabo kimisha amasasu ku butaka bw’u Rwanda.

Mu gushaka impamvu zishimangira urwo rwango, FARDC yafashe abashumba babiri, ibita ko ari abasirikare b’u Rwanda yafatiye ku butaka bwayo.

Ntibyagoye u Rwanda gusubiza cyangwa ngo bisabe abakuru, rwatumye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, kumenyesha uwa Kivu y’Amajyaruguru ko icyo ari ikinyoma cya semuhanuka.

Yamumenyesheje ko abo bantu bafatiwe muri Congo mu ntangiriro z’umwaka, kandi ko atari abasirikare b’u Rwanda.

Byageze aho bifata indi ntera, urwango ruba karundura, Abanye-Congo batangira gutyaza imihoro, Umupolisi Mukuru wa Goma ahamagarira abaturage kwitegura kwivuna umwanzi witwa u Rwanda.

FDLR na yo ku manywa y’ihangu ifatanyije na FARDC, yashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda ishaka kurushora mu ntambara ku ngufu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Gen Célestin Mbala Munsense, ubwo aheruka mu Rwanda, yakiranywe icyubahiro kigenerwa abasirikare bakuru mu ngabo

Ku wa 25 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yatangaje ko igihugu cye gifite ibihamya ko umutwe wa M23 ufashijwe n’u Rwanda, wateye ibirindiro bya Monusco.

Nyuma y’iminsi ibiri, ibintu byahise bihindura isura maze RDC ifatira u Rwanda ibihano birimo guhagarika ingendo za RwandAir.

U Rwanda rwo ntirwagiye muri byinshi, rwongeye kugaragaza umuzi w’ikibazo ko 23 n’intambara iri kuba mu Burasirazuba bwa Congo, byose bishingiye ku makimbirane y’imbere mu gihugu.

M23 ntiyahagaze, yakomeje kurwana itera ibigo bya gisirikare cya FARDC, igasahura intwaro, akaba arizo ikoresha mu kumerera nabi Ingabo za Congo.

Tshisekedi yahinduwe n’iki?

Ni umuntu wakuriye mu muryango utamamaza Politiki y’urwango, wabaye mu buhungiro igihe kinini ndetse wayoboye agaragaza imyumvire imeze nk’iya se Etienne, utarakozwaga iby’inzangano, ahubwo ushaka ubufatanye n’iterambere.

Iminsi ya mbere ye yatangaga icyizere, gusa ibintu byatangiye guca amarenga ubwo yashyiragaho ibihe bidasanzwe mu Burasirazuba bw’igihugu, avuga ko igisirikare kigiye kumufasha kugarura amahoro muri ako gace.

Ni mu gihe igisirikare gisanzwe gishinjwa ibikorwa by’ubwambuzi, guhohotera abaturage, no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu bucuruzi n’izindi maguyi zibaha umugati.

Muri Gashyantare ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro za Minisitiri w’Ibikorwaremezo, yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Karere.

Yikije cyane ku mutwe wa FDLR ushobora kwihuza n’indi ibarizwa mu mashyamba ya RDC igatera u Rwanda. Yashimangiye ko rudashobora kwihanganira ibyo bintu.

Ati "Impamvu duhanze amaso muri Congo ni FDLR n’indi mitwe iri muri Congo ishobora kwivanga na ADF kubera ko hari umubano, ibyo tubihanze amaso ariko tuzabikemura uko bikwiriye kuba bikemurwa."

Yongeyeho ati "Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko kigomba gukemuka. Turacyari muri icyo cyiciro cyo kumvikana kuko ikibazo kitureba twese."

Ayo magambo asa n’ayarakaje cyane RDC, ku buryo no mu mvugo za Tshisekedi yaciye amarenga ko atanyuzwe na yo, nubwo atigeze avuga u Rwanda mu izina.

Mu byo yavuze nyuma yaho, ntiyigeze avuga u Rwanda ariko yumvikanye ashimangira ko hari ijambo ryavuzwe "ridashingiye ku biriho".

Ibyo yavuze birasa n’aho umusonga w’u Rwanda kuri FDLR ari ukwigiza nkana. Ni imvugo yimakajwe n’Igisirikare cya RDC kivuga ko uyu mutwe udateye umuntu uwo ari we wese ikibazo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Léon-Richard Kasonga, aherutse kuvuga ati "Dushobora gufata icumi, icyenda cyangwa umunani bari ahantu runaka bari gushaka ibyo kurya cyangwa imiti kugira ngo babone uko bakwiberaho, ariko mu buryo ubwo ari bwo bwose, nta muntu bashobora guhungabanyiriza umutekano yewe n’uw’aho bakomoka."

Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi yari abizi neza ko hari ibitagenda mu gisirikare cye, ku buryo yigeze kujya anenga mu ruhame abasirikare be ko bagurisha intwaro ku mitwe itandukanye, ko harimo bamwe bifashisha imitwe imwe yitwaje intwaro mu guhangana n’ibindi.

Abasesenguzi bahuriza ku kuba yari azi ibikorwa n’igisirikare cye, ku buryo yari anafite amakuru ko gikorana na FDLR nk’uko u Rwanda ruherutse kubigaragaza.

Albert Rudatsimburwa yabwiye IGIHE ati "Niba ashaka kuba inshuti n’u Rwanda, ni gute igisirikare cye cyatinyuka gukora ibyo?"

Yavuze ko bishoboka ko nyuma yo kunenga abasirikare inshuro nyinshi kandi mu ruhame, bisa n’aho bamuhindukiranye.

Ati "Birasa n’aho yashyize igisirikare cye ku karubanda. Ibyo numvise ni uko ngo hari abasirikare bavuze ko batari bakabonye Perezida utesha agaciro igisirikare cye bene ako kageni."

Ku rundi ruhande, abasesenguzi bavuga ko hari igitutu cy’uko Tshisekedi yemereye abaturage ko manda ye ya mbere izarangira mu Burasirazuba bwa Congo haragarutse amahoro, none ubu ibintu bikaba byarasubiye irudubi kurusha ahubwo uko byahoze mbere.

Abasesenguzi bavuga ko impinduka mu mubano wa Tshisekedi n’u Rwanda zishingiye ku miterere ya politiki ya Congo, cyane ko mu mwaka utaha hari amatora.

Rudatsimburwa ati "Hari igitutu cy’uko bagiye mu matora umwaka utaha kandi yiyamamaza, yavuze ko amatora azaba Uburasirazuba bwa Congo bwaragize amahoro. Icyo cy’amahoro rero agomba kugira icyo agisobanuraho, agomba kugaragaza ko atari we watumye atagerwaho, ko we yakoze ibishoboka byose."

Ni amatora Tshisekedi ahanganyemo cyane n’abanyapolitiki usanga badakozwa umubano n’u Rwanda, ndetse bamwe bavuga ko Congo ikwiye kurutera, ikarufata.

Ni mu gihe kenshi muri RDC, abanyapolitiki batavuga neza u Rwanda bakunze gukurikirwa n’igice kinini cy’abaturage - cyane cyane abadakunda u Rwanda n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda baba mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibyo bigatuma kwigarika u Rwanda mu bihe byegereza amatora bifite ikintu gikomeye bivuze muri politiki y’icyo gihugu.

Ibyo bikajyana no kujijisha abaturage bari biteze byinshi ku bihe bidasanzwe byashyizweho mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, ba Guverineri ba Gisivili bagasimbuzwa abasirikare, ariko umwaka ukaba ugiye kwihirika nta musaruro bitanga.

Ni ibikorwa abasesenguzi bagaragaza ko bitanga urwitwazo kuri Tshisekedi, ko izo ntege nke zatewe n’imbaraga zavuye hanze y’igihugu, by’umwihariko mu Rwanda hamwe n’umutwe wa M23.

Bitandukanye n’izindi nshuro RDC yashinje u Rwanda gufasha M23, ubu nta gihugu na kimwe cyangwa umuryango mpuzamahanga wigeze uyishyigikira.

Bose bagaragaje ko ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC bikwiriye gukemurwa na Congo ubwayo itavanzemo ikindi gihugu. Loni ni cyo gisubizo yatanze, Ubumwe bwa Afurika (AU), Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yewe n’abahuza muri ibi bibazo bya RDC n’u Rwanda.

Perezida Kagame aheruka guhurira na Perezida Tshisekedi i Nairobi ku wa 8 Mata 2022 ubwo RDC yemezwaga nk'Umunyamuryango mushya
Perezida Kagame yagiye i Kinshasa gutabara Tshisekedi, yunamira se, Etienne Tshisekedi witabye Imana
Imyaka itatu ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi yabaye nk’inkuru y’urukundo hagati ye n’u Rwanda ariko gishigisha mu mubano yarongeye irazuka, inzangano ziba nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .