Igisubizo cya Guverinoma y’u Burundi ku busabe bw’impunzi ziri mu Nkambi ya Mahama

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Kanama 2020 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Burundi yasubije ubusabe bw’impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama mu Rwanda zanditse zisaba kwemererwa gusubira mu gihugu cyazo cy’amavuko.

Ku wa 26 Nyakanga 2020 nibwo impunzi 331 zibarizwa mu Nkambi ya Mahama zandikiye Perezida w’u Burundi, Gen Ndayishimiye Evariste zimusaba gufashwa gutahuka ku bushake kuko impamvu yatumye zihunga itagihari.

Itangazo rya Guverinoma y’u Burundi ryo kuri uyu wa 8 Kanama 2020, ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye.

Rivuga ko ku wa 5 Kanama 2020, impunzi eshanu mu zasinye kuri iyo baruwa zanenze iterabwoba zashyizweho na Barankitse Marguerite uyobora Umuryango udaharanira inyungu wa Maison Shalom, nawe wahungiye mu Rwanda, zisaba gucungirwa umutekano.

Rikomeza riti “Ni ngombwa kwibutsa ko izo mpunzi zamenyekanye ndetse zirafashwa bijyanye n’amasezerano yo mu 1951 agenga Sitati y’Impunzi. Ziri mu maboko y’igihugu cyazakiriye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bifite inshingano zijyanye n’uburenganzira mpuzamahanga bwo gukuraho kirogoya yatuma impunzi zigumishwa mu nkambi bihabanye n’ubushake bwazo.’’

U Burundi bwatangaje ko bijyanye n’itegeko rigenga impunzi, ibihugu bizicumbikiye bigomba gukorana na HCR mu kugenzura ko uburenganzira bwazo bwubahirizwa ndetse hakirindwa ko zifatwa bugwate ku mpamvu za politiki.

Mu mbwirwaruhame aheruka kugeza ku baturage, ku wa 6 Kanama 2020, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko akomeje umurongo we wo gushotora u Rwanda.

Ni mu ijambo yavugiye i Busoni mu Ntara ya Kirundo, yarushinje gufata impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama nk’imbohe zikingiye ikibaba abagize uruhare mu byaha mu Burundi, bagahungira mu Rwanda.

Nubwo muri iryo jambo nta gihugu yavuze ariko benshi babihuje n’ibaruwa y’impunzi zo mu Nkambi ya Mahama mu Rwanda, zamusabye ubufasha ngo zitahe.

Ati “Mbega ko tuzi impamvu ziriya mpunzi bazifashe nk’ingwate! Erega bazifashe nk’ingwate kugira ngo zikingire abakoze amarorerwa mu gihugu cyacu. Turabizi. None abo bakoze amarorerwa, barimo kungura iki ibyo bihugu bibacumbikiye?”

Guverinoma y’u Burundi yasabye HCR n’igihugu gicumbikiye impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zagaragaje ubushake bwo gutaha mu gihugu cyabo ko bo n’imiryango yabo bakwiye kurindwa bijyanye n’amasezerano abagenga.

Rikomeza riti “Guverinoma y’u Burundi yiteguye kwakirana urugwiro abakobwa n’abahungu bashaka gutahuka.’’

U Burundi bwashimye HCR n’ibihugu byagaragaje ubushake bwo gufasha impunzi gutahuka mu gihugu cyazo, bunahamagarira ibihugu bitabikora gufata uwo mujyo.

Itangazo rivuga ko “Guverinoma y’u Burundi iracyakomeje gushimangira umuhate wayo ku mpunzi z’Abarundi zikiri mu buhungiro gutahuka kugira ngo bashyire ibuye ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’igihugu.’’

Kuva mu mpera za Werurwe 2015, impunzi z’Abarundi zatangiye kwinjira mu Rwanda, ruzishyiriraho inkambi z’agateganyo i Gashora n’i Nyanza mbere yo kwimurirwa i Mahama mu Karere ka Kirehe, izindi ziguma mu Mijyi ya Kigali na Huye.

Aba Barundi bahunze nyuma y’imvururu zijyanye n’amatora yagombaga kwitabirwa na Pierre Nkurunziza, nyamara yarashinjwaga ko manda ebyiri yemererwaga zarangiye, ariko ariyamamaza ndetse atsinda amatora.

Byateje imvururu zikomeye, Gen Godefroid Niyombare agerageza guhirika Nkurunziza muri coup d’état irapfuba, abaturage benshi baricwa, abandi barahunga.

U Rwanda rwakiriye neza impunzi ruzemerera kwiga kugeza ku mashuri 12, mu nkambi ya Mahama zihabwa ishuri, ivuriro, buri muryango uhabwa inzu isakaje amabati, ndetse n’umusore ugeze igihe cyo gushinga urugo asaba inzu akayihabwa.

Zihabwa amafaranga yo kugura ibizitunga, ababonye amahirwe yo kujya nko kwiga kaminuza cyangwa amashuri yisumbuye bakabona ababishyurira ndetse kandi bose leta ibishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Bijyanye n’ikibazo cy’ibicanwa mu Ntara y’Iburasirazuba, i Mahama bahawe gaz batekesha, ndetse mu nkambi hari uburyo bwo kuyongera mu macupa.

Mu Rwanda habarurwa ko hari impunzi z’Abarundi 72 007. Imibare ya UNCHR yo ku wa 30 Kamena 2020 igaragaza muri rusange impunzi zituruka mu Burundi ziri mu karere zigera ku 333 737.

Impunzi 331 z'Abarundi zibarizwa mu Nkambi ya Mahama zandikiye Perezida Gen Ndayishimiye Evariste zimusaba gufashwa gutahuka ku bushake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .