Ni Guverinoma igizwe n’abantu b’ingeri zinyuranye cyane cyane abakiri bato kandi bafite ubunararibonye mu bintu bitandukanye haba mu mashuri, imirimo bakoze n’ibindi.
Umusesenguzi Gatete Nyiringabo Ruhumuriza mu kiganiro Majuscule Propos cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, yavuze ko Guverinoma iherutse kujyaho igaragaza icyerecyezo cya Perezida Kagame.
Ati “Kuva [Kagame] yajya ku butegetsi hagiye habaho guhindura Guverinoma hakajyamo urubyiruko. Nureba Guverinoma y’ubu, hari abakiri bato barimo bari gutegurwa, ni Guverinoma igenda ihinduka, umutoza ni umwe ariko abakinnyi bahora bahinduka.”
Gatete yavuze ko u Rwanda rutandukanye kure n’ibindi bihugu, aho uwatsinze yikubira byose, imyanya myiza akayuzuzamo abantu be bamufashije kugera kuri ubwo butegetsi.
Ati “Nureba mu bindi bihugu, habamo abantu b’ibigugu. Bamwe bagiyeho ubutegetsi bukijyaho biyita ababohoye igihugu, bakagira imyanya bahariwe bo bonyine igihe cyose. Ntabwo ibyo uzabisanga aha […] Nureba abaminisitiri benshi, impuzandengo y’imyaka yabo ni 40-45. Ni abantu bashya.”
Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarashyize imbere politiki yo gusangira ubutegetsi, nabyo ari indi turufu irufasha mu kubaka politiki nziza.
Ati “Mu bindi bihugu uba ufite itsinda ry’abantu bari ku butegetsi iyo batsinzwe bahita bajya mu gice kitavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni uburyo bw’imiyoborere bw’uko uwatsinze atwara byose, hari abatsinze n’abatsinzwe. Mu Rwanda ho nta batsinzwe bahaba, buri wese aba yatsinze.”
Dr Ndushabandi Eric, umushakashatsi n’inzobere muri Politiki yavuze ko kuba nta mpinduka nyinshi Perezida Kagame yakoze muri Guverinoma nshya, byerekana ko icyerecyezo cy’igihugu kikiri cya kindi, cyo gushaka ineza y’abaturage n’iterambere ryabo.
Yagaragaje ko igishimishije ari uburyo muri ibyo byemezo bifatwa, abaturage babigiramo uruhare kuva ku nzego zo hasi, bivuze ko ibibakorerwa baba babirimo binyuze mu Nteko z’abaturage n’ibindi.
Guverinoma nshya yitezweho gufasha Perezida Kagame gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage mu myaka itanu iri imbere, no gufasha igihugu kugera ku cyerecyezo 2035 aho gishaka kuba igihugu gifite amikoro aringaniye ndetse na 2050 aho gishaka kuba igihugu giteye imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!