Icyo impuguke zivuga ku mahanga akomeje kwiyegereza Afurika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Afurika baherutse guhurira mu Mujyi wa Sochi mu Burusiya, mu nama yahuzaga iki gihugu n’Umugabane wa Afurika yiga ku mubano w’impande zombi muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye nyuma y’izindi zimaze kumenyererwa zirimo izihuza Umugabane wa Afurika n’Ubumwe bw’i Burayi, Afurika n’u Bufaransa, Afurika n’u Buhinde, Afurika n’u Bushinwa, Afurika n’ibindi bihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuntu yakwibaza icyo bivuze n’icyo bimaze kuba muri iyi myaka Umugabane wa Afurika uhanzwe amaso n’ibihugu by’ibihangange biharanira kuyobora Isi aho bidasiba guhamagaza abakuru b’ibihugu bya Afurika mu nama ziba zigamije kwiga ku mubano wihariye n’ubuhahirane hagati yabyo na Afurika.

Uburyo ibihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje gushaka kwiyegereza Afurika ni imwe mu ngingo zaganiriweho mu kiganiro Isi ya None cyo kuri Radio Rwanda cyari cyatumiwemo impuguke mu miterere y’Isi na politiki mpuzamahanga zirimo Senateri Dr Havugimana Emmanuel, Alex Nizeyimana na Emery Nzirabatinya.

Senateri Dr Havugimana yavuze ko umutungo kamere hirya no hino ku Isi, uri kugenda ukendera aho usigaye ari muri Afurika ku buryo usanga hari ibihugu bimwe na bimwe nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite amabuye y’agaciro, za Centrafrique, Guinée n’ahandi.

Kuki u Burusiya?

Kuva mu 2015, u Burusiya bwatangiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ibihugu bya Afurika, aho bwasinye ajyanye n’ibya gisirikare n’ibihugu 21 ndetse mu myaka icumi ishize ubuhahirane hagati yabwo n’uyu mugabane bwavuye kuri miliyari 5.7 z’amadolari bugera kuri 20.4 z’amadolari mu 2018.

Nzirabatinya Emery yavuze ko mu myaka 20 ishize Perezida w’u Burusiya, Perezida Vladimir Putin, yasuye Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara inshuro eshatu gusa nabwo yageraga muri Afurika y’Epfo.

Yakomeje agira ati “Muri izo nshuro eshatu aho yagiye ni mu gihugu kimwe gusa nabwo ku nyungu zigaragara, ahantu yibanze ahanini byari Afurika y’Amajyaruguru yari yaragiye muri Algeria na za Misiri. Aho umuntu yareba impamvu yabyo, ni ubukungu kamere.”

Mu 2018, nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangiye kugendera ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse aza no kugera mu Rwanda muri Kamena.

Nzirabatinya yavuze ko “bageze aho bikorera isuzuma basanga Abashinwa barabirangije kare, Abanyaburayi barabibonye kare, nk’ubu tuzi neza ko mu ntangiro za 2020, igihugu cy’u Bwongereza kizakorana inama na Afurika.”

Afurika ni umugeni uri kureshywa

Muri iki kinyejana cya 21, ibihugu bikomeye ku Isi, biri gushakira isoko muri Afurika. Nk’u Burusiya nicyo gihugu cya mbere gitanga ingano nyinshi ku Isi ariko nabwo hari ibyo budafite birimo n’ikawa n’ibindi biboneka muri Afurika gusa.

Nzirabatinya yagize ati “Ibyo bituma mvuga iki rero? Afurika ni umugeni mwiza warezwe neza uri kureshywa n’abasore bafite ifaranga. Ni ukuvuga ngo aba bantu bari kuza bakoze ubushakashatsi bwimbitse bazi ibyo dufite twe tutabizi ariko nabo badafite iwabo.”

Abahanga bavuga ko u Burusiya bushaka isoko muri Afurika ry’ibintu bitatu by’ingenzi aribyo ubuhanga bwa gisirikare n’ibikoresho kandi ibihugu byose byo ku Isi usanga bikeneye ubwirinzi.

Ikindi ni uguhagarara ku cyo bashaka bakakinambaho kandi iki gihugu cyateye imbere mu rwego rw’ingufu zaba izikomoka ku mashanyarazi n’amazi, ibi ariko bikajyana n’inganda zateye imbere.

Ubwo yatangizaga iyi nama ihuza Afurika n’u Burusiya, Perezida Vladimir Putin yabwiye abayobozi bitabiriye ko yifuza gukuba kabiri ubucuruzi u Burusiya bwakoreraga muri Afurika.

Yavuze ko icyifuzo cye ari uko u Burusiya bugirana umubano mwiza na Afurika ushingiye ku bwubahane, bitandukanye n’ibihugu by’i Burayi ashinja gukoresha igitugu n’iterabwoba kuri Afurika.

Kugeza ubu u Burusiya bufitanye umubano mu bya gisirikare n’ibihugu bisaga 30 bya Afurika.

U Burusiya ni kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi byashyize imbaraga mu mikoranire n'umugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .