00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutsindwa amatora kabiri, gushinga ishyaka cyangwa kuyoboka irisanzwe: Twaganiriye na Mpayimana Philippe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 September 2024 saa 07:47
Yasuwe :

Mpayimana Philippe ni umwe mu bamaze kumenyekana muri politike y’u Rwanda cyane cyane mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu yitabiriye inshuro ebyiri, hose agatsindwa afite amajwi make cyane, gusa ahamya ko azakomeza guhatana agatanga umusanzu we mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru wabyize. Ari mu batangiranye na Televiziyo y’u Rwanda mu myaka ya 1990, ariko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga na we yahungiye mu yahoze ari Zaïre (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) akomereza muri Congo Brazzaville, nyuma yerekeza muri Cameroun.

Mpayimana ahamya ko kugeza mu 2012 yari akiri impunzi ariko nk’umwanditsi w’ibitabo n’imivugo yaharaniraga ko abantu bunga ubumwe kandi abahunze igihugu bagataha.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubwo yari mu nkambi zitandukanye yakomeje umwuga w’itangazamakuru ndetse ngo ni umwe mu batangiranye na ’Televiziyo Rwanda’ igishingwa mu myaka ya 1990.

Ati “Umwuga nakoze bwa mbere ni itangazamakuru kuva mfite imyaka 20. Nkiva mu mashuri yisumbuye ninjiye mu itangazanakuru muri ORINFOR i Kigali. Ndi mu batangije Televiziyo y’Igihugu n’igihe nari mu buhungiro nakomeje umwuga w’itangazamakuru mu nkambi z’impunzi. Nakoze inkuru nyinshi, no mu kindi gihugu nahungiyemo nize itangazamakuru, nkora imenyerezamwuga kuri televiziyo zimwe z’i Burayi nubwo ntahakoze igihe kirekire ariko umwuga w’itangazamakuru ni wo w’ibanze kuri njye.”

Mpayimana yize amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bufaransa avuye muri Cameroun, akomereza mu mirimo inyuranye ashaka imibereho mu bikorwa birimo ubucuruzi, gukora mu nganda n’ibindi ariko adahagaritse n’ibyo kwandika.

Aha ni ho yakuye inyota yo kwinjira muri politike kuko yandikaga agaruka ku buzima bw’igihugu n’abagituye, akifuza kugira uruhare mu kubaka demokarasi.

Simbifata nko gutsindwa amatora

Mpayimana avuga ko mu nshuro ebyiri yahatanye mu matora y’umukuru w’igihugu nubwo ategukanye uwo mwanya, atanabara ko yatsinzwe agendeye ku musaruro yagiye akuramo.

Ati “Ntabwo njya mbifata nko gutsindwa kuko iyo winjiye muri ibi bikorwa haba hari ibyo witeze. Urabanza ukisuzuma imbere muri wowe, ukiyizera ubundi ugahatana. Mu by’ukuri amajwi nagize si yo nari niteze, ibyo ni byo nakwita nko gutsindwa ariko iyo ndebye abo twari duhanganye, nkareba abaturage uburyo banyuzwe n’ibyavuye mu matora n’amajwi yanjye, mpita mbona ko amajwi nagize ankwiye bityo ndayemera. Siimbifata nko gutsindwa kuko abaturage bagaragaje amahitamo yabo.”

Yahamije ko uko ashaka amajwi menshi, n’abo bahataniye umwanya baba bayashaka kandi bose badashobora kuyabona ari menshi icyarimwe, bivuze ko ugize menshi cyane haba hari abandi bayatakaje akayasarura.

Ati “Birigaragaza ko nararushijwe kuko amajwi sinayatanze ku bushake gusa nishimira imbaraga nari nashyizemo n’abaturage bahinduye uruhande bagatora uwatsinze, ndabyemera.”

Mpayimana ashimangira ko Perezida Kagame yagombaga kugira amajwi menshi cyane kuko byigaragazaga mu bikorwa byo kwiyamamaza aho yagiye ajya hose.

Ati “Byarigaragazaga ko yagombaga kubona amajwi nk’ayo yabonye [99.18%].”

Mu matora y'Umukuru w'Igihugu Mpayimana yari afite icyizere cyo kubona amajwi arenze ayo yagize

Kuki atifatanyije n’Umuryango FPR-Inkotanyi?

Mpayimana avuga ko imitwe ya politike yifatanyije na FPR Inkotanyi yabikoze kuva kera ku buryo uwinjiye muri politike vuba atahita abitekereza ariko we yahisemo kuba umunyapolitike wigenga.

Gusa avuga ko mu gihe kuba umukandida wigenga byakomeza gutanga umusaruro nkene, byazaba ngombwa ko ashaka uburyo yinjira mu ishyaka risanzweho kuko gushinga irye yabigerageje ntibikunde.

Ati “Mu gihe kuba umukandida wigenga byaba bikomeje kudatanga umusaruro, bizasaba kureba ku mitwe ya politike isanzweho, ariko umuntu akanareba mu mateka y’ukwifatanya kw’imitwe ya politike kuko n’ubundi ninjiye mu ishyaka risanzweho na ryo ryaramaze kwifatanya n’ayandi byaba bivuze ko ninjiye mu ihuriro. Mu gihe byaba biteye ikibazo muri iryo huriro ku buryo iryo shyaka ryatakaza amahirwe ryakuragamo, ubwo nanjye byahita bimbangamira.”

Mpayimana avuga ko bisaba kwitondera cyane iki cyemezo no kucyigaho, gusa ngo umwanya afite ni munini wo kubanza kubisuzuma neza.

Nzakomeza guhatana kuko ndacyari muto

Mpayimana yagaragaje ko urugendo rwo guhatanira umwanya w’umukuru azarukomeza kuko agifite imyaka myinshi imbere ye ariko akazanaharanira gutanga umusanzu w’ibitekerezo bigamije iterambere.

Ati “Ndacyari muto ku buryo ntavuga ko ntazakomeza guhatana [mu matora] ariko habaye hari n’undi warushaho namutera ingabo mu bitugu, kuko igihugu kizahora gikeneye impaka zigamije demokarasi, n’icyerekezo gishya cyihutisha iterambere ry’abaturage.”

Mpayimana ahamya ko ingingo 50 yari yashyize mu migabo n’imigambi ye ubwo yiyamamazaga mu matora yo muri Nyakanga 2024, azakomeza kuzishyigikira kuko ari bumwe mu buryo bwo kubaka demokarasi.

Yifuza kandi ko mu mishinga itandukanye izaba ishyirwa mu bikorwa yumva hazajya hanarebwa kuri gahunda yari afite basanga zitari zikenewe bagafata ibindi bitekerezo, ariko we afite icyizere ko n’ibye bitazajugunywa ku ruhande.

Gusa avuga ko uwatsinze amatora adategekwa kwifashisha ibitekerezo by’abo yatsinze, ariko we ngo yahisemo kwereka abatsinze ko imirongo migari yari afite bayifashisha na we agakomeza gutanga umusanzu nk’umuturage usanzwe.

Uyu mugabo w’imyaka 54, ubu ni umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu aho akora nk’impuguke ishinzwe uruhare rw’abaturage mu kwishakamo ibisubizo, umwanya yagiyeho mu Ugushyingo mu 2021.

Mu byo ashinzwe harimo “gushyiraho gahunda zitandukanye zifasha abaturage kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, muri demokarasi no kwishakamo ibisubizo bivomwe mu muco.”

Mpayimana umaze kwiyamamaza inshuro ebyiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu (2017 na 2024) ahamya ko ikimutera gukomeza guhatana ari uko yifuza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu haba mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwacyo.

Mpayimana avuga ko akiri muto ku buryo atahita ahagarika ibyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .