00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezwe mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite: Ikiganiro na Oda Gasinzigwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 April 2024 saa 08:20
Yasuwe :

Harabura iminsi mike ngo Abanyarwanda bihitiremo uzayobora igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere n’abagize inteko Ishinga amategeko.

Ni amatora yahujwe mu korohereza abanyarwanda kuko manda y’Abadepite yarangiye umwaka ushize ariko biza kwemezwa ko amatora yabo yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Byaremejwe ndetse n’Itegeko Nshinga riravugururwa, ryemeza ko ayo matora agomba kubera rimwe, hanashyirwaho iteka rya Perezida wa Repubulika rishimangira amatariki azaberaho.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje byinshi bigendanye n’imyiteguro y’amatora n’ibishya bizayaranga.

IGIHE: Imyiteguro y’amatora igeze he?

Imyiteguro y’amatora imeze neza, dusigaje igihe kitari kirekire cyane ariko twavuga ko yatangiriye ku gihe twishimira ko yaba abanyarwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku bufatanye n’izindi nzego, ibisabwa kugira ngo amatora ya Perezida wa Repubulika yakomatanyijwe n’ay’abadepite azagende neza byabonetse.

Nyuma yo guhuza amatora, hagiyeho amatariki, byabaye nyuma y’uko itegeko nshinga ribyemera.

Nyuma y’aho Itegeko Nshinga rivuguruwe n’itegeko ngenga rigenga amatora rigomba kuvugururwa kandi ni igikorwa gikomeye mu myiteguro yayo. Ryaravuguruwe ndetse hanashyirwaho iteka rya Perezida wa Repubulika ritubwira amatariki.

Tuzatora Abadepite 53 ku wa 14 Nyakanga ndetse na Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda bari muri Diaspora, naho tariki 15 Nyakanga bibe ku Banyarwanda bari mu gihugu.

IGIHE: Ku bijyanye n’ingengo y’imari iteganyijwe byo bihagaze bite?

Ku bijyanye n’ingengo y’imari birumvikana ntiyabura, turanashimira Guverinoma y’u Rwanda y’uko yiyemeje ko ingengo y’imari y’amatora igihugu ubwacyo ari cyo kizajya kiyitanga.

Iyo urebye ubona ko yose izaboneka kandi impamvu umuntu abona ko ingengo y’imari izaba nini, ni uko twayahuje ariko ubirebye neza usanga twarungutse kuko iyo tubikora umwaka ushize, tukabikora n’uyu mwaka, usanga twari gukoresha menshi kurushaho.

Ku bijyanye na site z’itora ubu dufite hafi ibyumba by’itora 17400 na site zigera kuri 2441. Ibyo twabikoze dushingiye ku mubare w’abanyarwanda bari kuri lisite y’itora, aho dufite hafi miliyoni 9,5.

Ikindi gikorwa gikomeye ni ugutegura lisiti y’itora kuko ni cyo gikoresho cya mbere komisiyo y’Igihugu y’amatora ndetse n’abanyarwanda bashingiraho kugira ngo amatora abe.

Tugenda twiyungura mu ikoranabuhanga, ubu hirya no hino batubwira ko kwiyimura kuri lisiti y’itora ukoresheje kode *169# birimo kubafasha.

Mu byo twitegura kandi harimo amasanduka y’itora, kuko tuzaba twahuje amatora abiri, twakoze ku buryo tworohereza Abanyarwanda kuko ari cyo cyifuzo igihugu cyari gifite.

Tuzaba dufite amasanduka y’itora abiri harimo iyo gutoreramo Umukuru w’Igihugu n’iyo gutoreramo abadepite mu cyumba kimwe cy’itora. Tuzagira ubwihugiko bubiri buzatorerwamo umukuru w’igihugu n’ubw’abadepite kandi tuzanatandukanya amabara.

Dufite isanduka y’umweru ifite n’umufuniko w’umweru tuzatoreramo Perezida wa Repubulika, tukagira indi y’umweru ifite umupfundikizo w’umukara y’abadepite. Twongeyemo abakorerabushake. Twongeyeho umwe, bakazaba ari bane muri buri cyumba kugira ngo byorohe.

IGIHE: Ibijyanye n’impapuro z’itora byo bihagaze bite?

Impapuro z’itora ni ikindi gikoresho gikomeye, iyo tumaze kubona kandidatire nibwo tuzitegura. Navuga ko ibikoresho byose tugenda tubibona kandi igihe cyagenwe tuzaba tubifite.

Icyo navuga ni uko tuzatangira kwakira kandidatIre vuba aha, ku itariki 17-30 Gicurasi 2024, ariko mbere yo kuzakira hari ikindi cyiciro kireba abakandida bose haba abaturuka mu mitwe ya politiki cyangwa ku mukandida wigenga ku byiciro byombi.

Muzi ko itegeko ryemerera Abanyarwanda kuba bakiyamamaza ku giti cyabo. Abo bitewe n’amasomo twagiye tubona twateganyije ko bo batangira kwitegura mbere kugira ngo habeho umwanya wo gushaka imikono y’abantu 600 mu gihugu hose nkuko amategeko abibasaba kandi icyo gikorwa cyaratangiye.

Guhera ku wa 18 Mata 2024, abifuza kuzaba abakandida batangiye guhabwa inyandiko zo gushaka imikono. Aha ndagira ngo mbisobanure neza, umuntu aba umukandida ari uko yamaze kwemezwa na Komisiyo y’Amatora.

Nyuma y’aho abazazana kandidatire zabo ni abahagarariye amashyaka, uwujuje ibisabwa byose tukazatangaza ko yemewe nk’umukandida, akazatangira kwiyamamaza.

Duhereye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ni bangahe mumaze kwakira bifuza kuba abakandida?

Icyo navuga ni uko ku myanya yombi hari abakandida bagaragaje gushaka kubikora kandi twabahaye impapuro bishingiye ku mabwiriza n’amategeko ari ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’uw’Abadepite.

Turacyari kwakira abifuza kuba abakandida, ibijyanye n’imibare bibaye byiza twazatangaza igikorwa cyo kubakira kirangiye.

IGIHE: Hari abakunze kugaragaza uburiganya bakaba bazana n’imikono y’abantu bapfuye, uyu munsi mufite ngamba ki?

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifite ububasha n’inshingano zo kuzashyira imbere y’abanyarwanda abantu amategeko yemerera kuba abakandida. Abo twakira bose tubamenyesha amategeko n’amabwiriza kandi tukabaha n’ibibafasha kugira ngo babashe kubyibuka.

Twumva rero umuntu wifuza kuba umuyobozi kuri uru rwego agomba kuba ari inyangamugayo muri we, bityo n’ibyo akora byose bikaba bijyanye nabyo kuko atari yo yaba ahemukiye abanyarwanda.

Twatanze uburyo bwose bwabafasha kugira ngo bikorwe kandi bikorwe neza. Nta mpamvu tubona umuntu atakoresha amahirwe yose yahawe n’igihugu agakora ibitemewe n’amategeko.

Inama twabagira ni uko bakora ibikwiriye biteganywa n’amategeko kandi tunababwira ko komisiyo y’igihugu y’amatora icyakorwa kitajyanye n’amategeko tuzakimenya kandi uzatakaza amahirwe wari warahawe.

Uzica amategeko, turi mu gihugu kigendera ku mategeko azamukurikirana.

IGIHE: Guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ni izihe mbogamizi muri kubonamo?

Kugeza ubu nta mbogamizi turabonamo, ahubwo turabonamo inyungu nyinshi, wenda nyuma y’amatora twazavuga ngo twahuye n’ibi ngibi. Kuri twebwe dutegura n’abanyarwanda wumva bishimiye ko aya matora yahuje, kandi nkuko nabisobanuye, ni uko mu gutegura amatora akomatanyije byinshi ni ibimwe uretse ibikoresho byiyongera.

IGIHE: Muri iyo myiteguro hamaze gukoreshwa ingengo y’imari ingana ite?

Ngira ngo ingengo y’imari ni ikintu utavuga ngo uyu munsi tumaze gukoresha 50%, cyangwa 30% kubera ko hari ibyo umuntu aba yamaze kwishura, n’ibikiri mu nzira. Nabyo tuzabitangaza igihe n’ikigera kuko turacyari mu mirimo nyayo.

Icyangombwa ni uko ingengo y’imari ihari ariko iyo tuzaba twakoresheje kuko n’ubundi ari iy’abanyarwanda, nayo tuzayibagezaho.

IGIHE: Haba hari indorerezi zatangiye kwiyandikisha?

Nk’uko bisanzwe indorerezi ni ikintu cy’ingenzi. Tugira ibyiciro bibiri, birimo abo mu gihugu ndetse n’abo twita mpuzamahanga.

Twishimira ko buri gihe iyo dufite amatora biritabirwa ku buryo tugira benshi mpuzamahanga ndetse no mu gihugu, kandi twatangiye ku bakira.

Ikindi navuga ni uko icyiyongereyeho uyu mwaka twaborohereje. Ubundi baratwandikiraga bakazanaza tukabaha ibyangombwa ariko ubu bashobora gukoresha ikoranabuhanga natwe tukabemerera turyifashishije.

Barahari benshi batangiye kwiyandikisha natwe turi mu gikorwa cyo kubisuzuma no kubasubiza.

Ubu sinavuga ngo igihugu iki ni ki, turacyari muri icyo gihe cyo kugira ngo twakire indorerezi. Duteganya kwakira indorerezi benshi bishoboka kandi abifuza bose baremerewe.

IGIHE: Hari abajya bibaza ku migendekere y’amatora yo mu Rwanda bagaragaza ko kubona umukandida ashobora kuba yabona amanota ari hejuru ya 95% haba habayemo uburiganya, nka komisiyo mu bivugaho iki?

Kuri twebwe imigendekere y’amatora ni ntamakemwa, cyane ko agendera ku mategeko. Umubare w’abatoye umukandida umwe cyangwa undi ku kigero runaka ibyo biterwa n’uwo mukandida uburyo yakoze akazi ke n’uburyo abanyarwanda bamwizeye.

Amatora meza ntabwo ari afite abakandida batabonye ababatora, oya ni amatora agendeye mu mucyo, ku mategeko kandi yatanze uburenganzira bungana ku bashaka kwiyamamaza.

IGIHE: Ni iki musaba Abanyarwanda mu gihe habura amezi make ngo batore?

Muri ibi bihe turimo ndabanza kubakangurira kwikosoza kuri Lisiti y’itora, tuzagere igihe cyo gutangaza iya burundu nta Munyarwanda ugejeje igihe cyo gutora utariho.

Ku banyeshuri baba mu mashuri, bazatorera ku mugereka bazandikwa mu midugudu y’aho ishuri riri kugira ngo babashe gutora.

Muri miliyoni 9.5, dufitemo urubyiruko rwinshi ndetse dufite n’abagera kuri miliyoni imwe bagiye gutora bwa mbere. Turabakangurira gukurikirana ibi bikorwa kugira ngo wa mubare wabo tuzawubone batoye batazasigara inyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .