“Nitwumva impuruza, ndashaka ko munyumva cyangwa mukumva ibyo Anna ari bubabwire, nta hantu henshi wajya hano, ndashaka ko mwese muhita mwicara hasi, mugashyira amaboko yanyu ku mutwe. [Ariko] Nizere ko bitari bube.”
Ku wa 7 Ukwakira 2023, Maj David Baruch yari mu rugo rwe nk’umusirikare wasezerewe. Yari kumwe n’umuryango we yizihiza umunsi w’ikiruhuko. Ubwo Hamas yari imaze kugaba ibitero simusiga muri Israel, avuga ko yakoze inshingano ze nk’umubyeyi, afata umuhungu we amujyana ku rugamba.
Ati “[Najyanye] umuhungu wanjye hamwe n’undi musore wo mu gace ntuyemo wari umaze ibyumweru bitatu ashyingiwe. Byari bigoranye ariko nari nzi ibyo ndi gukora. Ndashima Imana ko akiri muzima hamwe n’uwo muturanyi.”
Nyuma y’iminsi itatu, Maj Baruch yahamagawe n’ubuyobozi bukuru mu Gisirikare cya Israel, bumubwira ko agomba kwitegura agasubira ku rugamba, ava mu kiruhuko atyo.
Yavuye iwe, ahita yerekeza hafi y’Umupaka wa Gaza na Israel mu Majyepfo y’Igihugu. Ati “[muri uyu muhanda] ibyihebe byari bikiri muri aka gace.”
Maj Baruch avuga ko ajya ku rugamba, abayobozi be bamubwiye ko we nk’umusirikare, kimwe n’abandi bagenzi be, batengushye abaturage ba Israel bityo ko bagomba kujya gukosora amakosa bakoze yatumye Hamas yubura umutwe igatera igihugu.
Ati “Ndabyibuka ubwo nanyuraga muri uyu muhanda nyuma y’iminsi mike, twawitaga inzira y’urupfu. Imodoka imwe ku yindi, zabaga zaratwitswe cyangwa se zararashwe. Ndakeka mwarabonye ayo mashusho, nanjye ubwanjye narayafashe, nyafite kuri telefoni…Icyo gihe igihugu cyose cyari cyahungabanye.”
“Ndabyibuka na mbere y’uko nambara umwenda wanjye wa gisirikare, ubwo numvaga Umugaba Mukuru w’Ingabo avuga ko tutigeze twubahiriza amasezerano yacu twasinyanye n’abaturage ba Israel, ko twatsinzwe. Urabyumva?”
“Nambaye impuzankano yanjye nk’umuntu watsinzwe, wananiwe gufasha abaturage ba Israel, turi igisirikare cy’abaturage, nubwo ntagize uruhare mu byabaye, ariko ndi mu bantu batsinzwe… Ndizera ntashidikanya ko mu mezi 14 ashize, twakosoye ayo makosa.”
Ubwo twari duhagaze aho Maj Baruch ari kuvuga, hejuru yacu hatangiye guca indege z’intambara ziruka cyane, aratubwira ngo "Muhumure izo ni izacu." Mu masegonda make, hakurya muri Gaza hatangiye gucumba umwotsi.
Ingabo za Israel zari zigikomeje kugaba ibitero mu duce twa Jabalia na Beit Lahia mu Majyaruguru ya Gaza. Abaturage bose bari basabwe guhunga, bakajya mu majyepfo y’igihugu.
Ako gace twari duhagazemo kitwa Sderot. Mu ntera ya kilometero zitageze kuri eshanu, Umutwe wa Hamas wahiciye Abapolisi 20 n’abaturage barenga 50. Ahari Station ya Polisi muri ako gace, ubu hahindutse urwibutso kuko yaratwitswe.
Urugamba rwo kuri iyi Station ya Polisi rwamaze amasaha arenga 20. Ibyihebe byashakaga kubanza byica Abapolisi hanyuma bikirara mu baturage bikabica na bo, umwe ku wundi.
Meya w’Umujyi wa Sderot, Alon Davidi, avuga ko ibyabaye mu Mujyi we ari agahomamunwa kuko abaturage bahuye n’ihungabana rikomeye.
Ati “Mfite abana barindwi, batatu muri bo bafite ihungabana, ntabwo ushobora kumenya uko abana bazitwara nyuma y’imyaka myinshi y’ibihe bigoye. Naguha ingero nyinshi, hano muri Sderot dufite abana nyuma y’itariki ya 7 Ukwakira, ntibashaka gusohoka ngo bajye hanze, ntabwo bashaka kujya hanze, bafite ubwoba. Imiryango yarahungabanye bikomeye, umuntu apfira imbere, agapfa ahagaze, umutima n’intekerezo biba byarangiritse.”
Hafi aho nko muri kilometero ebyiri, hari umudugudu witwa Be’eri. Muri Israel ahantu hatuye abantu mu buryo twita mu Midugudu bo bahita Kibbutz. Hamwe mu hibasiwe n’ibyihebe ni agace kitwa Kibbutz Be’eri.
Muri Kibbutz Be’eri ni hamwe mu hiciwe abaturage benshi muri ibi bitero kuko haguye 102.
Zera yari ahari uwo munsi ibitero biba. Yibuka ibyabaye byose. Ntabwo akiba muri uwo mudugudu, ahagera gusa agiye gusobanurira abantu amateka y’ibyabaye. Ugeze mu nzu ye, usanganirwa n’ibimene by’ibirahure, inzugi zasenywe n’ibindi bigaragaza ko aho hantu hagabwe ibitero.
Zera ntiyifuje ko tumufata amashusho. Ubusanzwe muri Israel, buri rugo ruba rufitemo icyumba umuntu ashobora kwihishamo iyo yumvise impuruza, kidashobora kuba cyakwangizwa n’amasasu nk’uko ibindi byo mu nzu byakwangirika.
Bitewe n’aho umuntu aherereye, hari amasegonda buri gace kashyiriweho, ku buryo umuntu niba yumvise impuruza agomba kuba yageze aho yihisha. Muri Kibbutz Be’eri ni amasegonda icyenda.
Ku wa 7 Ukwakira 2023, Saa kumi n’ebyiri n’iminota 24, yumvise impuruza. Hari mu gitondo akiryamye we n’abana be n’umugabo we.
Hejuru ye, yatangiye kumva ibisasu byinshi bihanyura, yumva amasasu adasanzwe y’imbunda za Automatic, yihutira gufata abana be, n’umugabo n’imbwa yabo bajya muri cya cyumba.
Usibye kumva urusaku rw’imbunda, andi makuru yose yayamenyaga ayakuye ku itsinda rya WhatsApp rihuza abagore batuye muri ako gace.
Buri wese yabaga abwira bagenzi be uko ku rugo rwe byifashe. Byatangiye bagenzi be bavuga ko bishoboka ko binjiriwe n’abajura, biza kugera aho batangira kumva abantu ku ngo zabo, binjira mu nzu, barasa uwo babonye bose, bavuga Icyarabu.
We n’umuryango we bihishe kuva mu gitondo kugera saa munani z’amanywa, mu cyumba kimwe nta n’umwe usohoka. Kuko yari afite abana, akaba kandi yarigeze kuba mu gisirikare, yashatse uko yakwirwanaho.
Intego ye yari uko nta muntu n’umwe uza kwinjira mu cyumba arimo. Yafashe intebe zari mu ruganiriro, imashini imesa n’ibindi byose biremereye, abyegeka ku muryango, afata n’ibyo kurya, abijyana muri cya cyumba agumamo we n’abana be.
Mu masaha ya nyuma ya Saa Sita, yatangiye kumva hakurya kure urusaku rw’amasasu, ariko y’imbunda zitandukanye, ahita amenya ko Ingabo za Israel zageze muri ako gace.
Mu gihe cyose yamaze mu rugo rwe, ibyihebe byagerageje kurwinjiramo binyuze ku muryango ariko birananirana, bimena idirishya birinjira.
Iyo ugeze mu nzu ye, ubona aho ibyo byihebe byarashe bishaka kwinjira. Avuga ko kurokoka kwe agukesha imbwa ye ngo kuko ubwo ibyihebe byinjiraga, yatangiye kumoka cyane.
Ntabwo byamutunguye kuko ngo azi ko muri Gaza batinya imbwa kubera imyizerere yabo, ku buryo uba usanga nta n’umuntu ushaka kuyegera.
Saa Munani ni bwo Ingabo za Israel zakomanze ku rugi yari arimo nyuma y’amasaha zihanganye n’ibyihebe, aza kubanza gushidikanya ariko asohoka kuko yari yumvise abo basirikare ari abo mu mutwe yigeze kubamo akiri mu gisirikare.
Hafi aho mu gace ka Sderot, hari urwibutso rwahashyizwe rugaragaza Abapolisi bishwe. Ayelet ni ho yari ari, avuga ko byari bigoye no kugira ngo abashinzwe umutekano barokore abaturage kuko abari bakeneye ubufasha bari benshi.
Ati “Twari ku munsi w’ikiruhuko, ni Shabbat, hari abapolisi bake mu kazi. Nibura batandatu ni bo bari ku kazi icyo gihe, ariko ako kanya bikiba, twagerageje gushaka ababunganira, ariko ikibazo ni uko buri wese yari ari gutabaza asaba ubufasha uriya munsi.”
“Abapolisi bamwe bishwe binjiye mu yindi midugudu bagiye gutanga ubufasha. Kuri uriya munsi, Abapolisi 58 biciwe muri aka gace kuko bararwanaga, bakora akazi kose gakomeye.”
Uwo munsi nibura muri aka gace gato, hari ibyihebe birenga 260 kandi icyo gihe hari ku munsi w’ikiruhuko ku buryo nk’abana bari bazindukiye mu mikino.
Ati “Hafi hano, mu rugendo rw’iminota ibiri, hari abana barenga 700 bo muri Yeshiva, bari gukina. Byari ibihe bigoye, iyo bakora ibyo bashakaga gukora, twari kugira impfu nyinshi cyane muri uyu mujyi.”
Urwibutso rw’ahiciwe abantu 364 bari mu gitaramo
Akandi gace kagaragaza uburemere bw’ibw’ibitero bya Hamas muri Israel, ni ahitwa Nova. Ni ho haberaga igitaramo cyaguyemo abantu 364. Iyo uhageze, usanga ibiti bingana n’umubare w’abantu bishwe, buri giti kiriho ifoto y’uwishwe. Haba hari abantu benshi bagiye kwiga amateka y’ibyabaye kuri uriya munsi.
Iki gitaramo ngo ntabwo cyagombaga kuba iminsi itatu, ahubwo cyagombaga kuba cyarangiye ku wa Gatanu, umunsi wa Gatandatu ari na wo wagabiweho igitero wongeweho nyuma.
Abafite ababo bashimutiwe muri iki gitaramo, bavuga ko bigoye kwiyumvisha ibyabaye.
Aviram Meyr ati “Ndi Nyirarume wa Armog. Ni umusore warangije amasomo ye ya gisirikare muri Kanama 2023, akora akazi gasanzwe, hanyuma umunsi umwe ajya mu birori. Yagiye mu birori mu Majyepfo ya Israel byitwa Nova, ni ho yashimutiwe. Yari kumwe n’inshuti ze, yari kumwe n’inshuti ye magara n’abakobwa babiri, bose uko ari batatu bishwe nabi.”
“Kugira ngo wumve uburemere bwabyo, imibiri yabo yabonetse nyuma y’ibyumweru bibiri, imiryango ntiyari izi ibyabaye ku bantu bayo. Armog yashimuswe mu gitondo cy’uwa 7 Ukwakira, yatwawe mu modoka ya Pick up ari kumwe n’izindi mbohe enye, ajyanwa mu gace kamwe ko muri Gaza.”
Mu Mujyi wa Tel Aviv, hari ahantu hateranira abibuka abashimuswe, babikora umunsi ku wundi, ijoro n’amanywa.
Amaherezo y’iyi ntambara abonwa kwinshi, ariko Meya w’Umujyi wa Sderot we avuga ko uwamuha ubushobozi, yagumisha Ingabo za Israel muri Gaza kuko ari bwo buryo bwonyine bwatuma igihugu gitekana.
Ati “Ndamutse ndi Minisitiri w’Intebe wa Israel, nategeka Ingabo kuguma hariya kuko bitari ibyo, ikizaba ni uko Hamas izagaruka, yiyubake, ibe umutwe ukomeye muri Gaza kandi ntizahindura uko yitwara. Kuko ni ingenzi kumva imvano y’aya makimbirane, abantu benshi babona amafoto ava muri Gaza bakavuga ngo Israel ni abagome. Ntabwo ari byo, uze mu mujyi wanjye urabona ko nta mwarimu n’umwe wigisha umwana kwica cyangwa gukora ibyo Hamas ikora.”
Amafoto na Video: Philbert Girinema
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!