Muri Gashyantare 2025 yaje kuvugururwa igera kuri miliyari 5.816,4 Frw, ikaba yari yiyongereyeho miliyari 126.3 Frw.
Hashingiwe ku mibare itangwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ry’umwaka uri kurangira riragenda neza.
Ibi ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho mu nzego zitandukanye mu mpera za Gicurasi 2025.
Ubuhinzi n’ubworozi
Mu kongera ubuso buhinzweho ibihingwa byatoranyijwe muri gahunda yo guhuza ubutaka mu gihembwe cya mbere cy’ihinga (season A 2025), hahujwe ubutaka bungana na hegitari 778.816.
Bwahinzweho mu buryo bunyuranye aho ibigori byari kuri hegitari 265.970; ibishyimbo kuri hegitari 367.389; imyumbati kuri hegitari 49.427; soya kuri hegitari 5.147; umuceri kuri hegitari 15.156; ibirayi kuri hegitari 63.947; ingano kuri hegitari 5.807; naho imboga zihingwa kuri hegitari 5.974.
Mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga (season B 2025) hahujwe ubutaka bungana na hegitari 552.127.
Ibigori bihingwa kuri hegitari 59.830, ibishyimbo kuri hegitari 344.077, imyumbati kuri hegitari 31.323, soya kuri hegitari 5.156, umuceri kuri hegitari 12.572, ibirayi kuri hegitari 51,121, ingano kuri hegitari 43.586, naho imboga zihingwa kuri hegitari 4.461.
Mu rwego rwo kongera umusaruro, ifumbire mvaruganda ikenerwa mu buhinzi, mu gihembwe cya mbere cy’ihinga (Season A 2025), hatanzwe: toni 47,013 hanatanzwe n’imbuto z’indobanure mu gihembwe cya kabiri zingana na 1.878 na toni 37.880 z’ifumbire.
Hashyizwe imbaraga mu gukora ubutubuzi bw’imbuto imbere mu gihugu, ku buryo hamaze gutuburwa Toni 24.095 zirimo Toni 7.930 z’ibigori, Toni 161 z’ingano, Toni 133 za Soya, Toni 70 z’ibishyimbo, Toni 15.472 z’ibirayi; na Toni 330 z’umuceri.
Muri gahunda yo kubungabunga ubuzima bw’amatungo ndetse no kongera umusaruro ukomoka ku bworozi inka 92.411 zatewe intanga, havuka inyana ibihumbi 36,186.
Inka n’andi matungo byakingiwe indwara zitandukanye aho amatungo ibihumbi 896.320 yakingiwe indwara y’ubutaka, amatungo ibihumbi 84.167 akingirwa uburenge, amatungo 1.200.418 akingirwa igifuruto (Lumpy Skin Disease); agera kuri 1.094.022 akingirwa ubuganga naho agera ku 19.130 akingirwa amakore (Brucellosis).
Ku bijyanye na gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, inka 29.502; inkoko 109.049 n’ingurube 13.923 zahawe ubwishingizi.
Ku bijyanye n’ubwishingizi bw’ibihingwa, hegitari 29.442 z’ibihingwa zarishingiwe zirimo ibihingwa bitandukanye.
Litiro zisaga miliyoni 67 z’amata zagejejwe ku nganda zitunganya amata hanongerwa umusaruro w’ibihingwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga.
Ibyo byatumye hinjizwa miliyoni 83.3$ aturutse ku ikawa, miliyoni 81$ aturutse ku cyayi, ayaturutse ku ndabo yageze kuri miliyoni 3$ naho imbuto n’imboga zinjiza agera kuri miliyoni 20$.


Ingo ibihumbi 124 zahawe amashanyarazi
Mu rwego rw’ingufu hashyizwe imbaraga ku bikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage n’ahantu hari ibikorwa by’iterambere hamwe no kongera ingano y’amashanyarazi, hubakwa ingomero z’amashanyarazi zitandukanye.
Ingo zisaga ibihumbi 124 n’ibigo 393 byahawe amashanyarazi afatiye ku murongo mugari (ongrid) ndetse n’ ibigo 393 mu gihe ingo hafi ibihumbi 95 zahawe amashanyarazi ashingiye ku ngufu z’imirasire y’izuba (off-grid).
Imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II (MW 43.5) igeze ku gipimo cya 44%.
Imirimo yo gushyiraho uburyo bwo kunoza no gucunga ikwirakwizwa ry’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu igeze ku gipimo cya 56,5%.
Mu rwego rwo kubaka, kwagura no gusana imiyoboro y’amazi mu bice by’icyaro ndetse no gusana imiyoboro y’amazi idakora, imirimo yo kubaka imiyoboro y’amazi mu karere ka Karongi ingana n’ibilometero 152 igeze ku gipimo cya 81% , imirimo yo kubaka imiyoboro y’amazi mu karere ka Gisagara ireshya n’ibilometero 320 igeze ku gipimo cya 30%, naho kubaka imiyoboro y’amazi mu karere ka Ngororero ireshya n’ibilometero 168 byageze ku musozo.


Imihanda mishya ya kaburimbo
Muri gahunda yo kongera ubwiza bw’imihanda binyuze muri gahunda yo kubaka imishya no gusana; kubaka no gusana ibilometero 79 by’imihanda ya kaburimbo itandukanye byaratangijwe.
Imirimo yo gusana umuhanda Muhanga-Rubengera, igice cya Rambura-Nyange cy’ibilometero 22 yararangiye, naho imirimo yo gusana igice cy’uwo muhanda cya Muhanga-Rubengera cy’ibilometero 24 igeze ku gipimo cya 32%.
Mu rwego rwo kuvugurura imihanda ireshya n’ibilometero 234 y’igitaka igahindurwamo kaburimbo, ibikorwa bigeze kure.
Hari umuhanda Ngoma-Ramiro ureshya n’ibilometero 52,8 ugeze ku gipimo cya 60%; Base-Butaro-Kidaho (ibilometero 63) ugeze ku gipimo cya 46,3%; Nyagatare-Rwempasha (ibilometero 18) igeze ku gipimo cya 10%; naho imirimo yo gusana umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro (ibilometero 66) uhuza Akarere ka Bugesera na Nyanza yararangiye.
Imirimo yo gusana imihanda y’imihahirano (feeder roads) ifasha kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko mu turere twa Rutsiro na Nyamasheke igeze ku bipimo byiza.
Nko mu karere ka Rutsiro imirimo yo gusana imihanda y’ibilometero 41 igeze ku gipimo cya 50%, naho muri Nyamasheke imirimo yo gusana imihanda ya kilometero 21.5 igeze ku gipimo cya 65%.
Ku bijyanye n’imihanda iteza imbere imibereho n’ubukungu bw’uturere twakiriye impunzi, mu karere ka Karongi, imirimo yo kubaka umuhanda wa Bwishyura-Kiziba (ibilometero 14.5) igeze ku gipimo cya 54%.
Imirimo yo kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto (ibilometero 40) igeze ku gipimo cya 16%.
Imirimo ijyanye no kubaka icyambu ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi igeze ku gipimo cya 86%.

Imidugudu yubatswe
Mu rwego rwo guteza imbere imiturire n’imyubakire hatangiye gushyirwa mu bikorwa imirimo y’ivugurura ry’imiturire mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu gace ka Mpazi (Mpazi Rehousing) ahubatswe inzu z’imiryango 688 zatangiye guturwamo.
Imirimo yo kubaka inzu z’imiryango 528 i Gahanga (Gahanga Estate) igeze ku gipimo cya 70%.

Abarimu 6000 bashyizwe mu myanya
Mu rwego rwo kugira umubare uhagije w’abarimu babyigiye kandi babifitiye ubushobozi mu byiciro byose by’uburezi, abarimu 6000 bashyizwe mu myanya.
Imirimo yo gusana no kwagura ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, IPRC Huye igeze ku gipimo cya 96%.
Hubatswe kandi ibyumba by’amashuri ya TVET ku bigo by’amashuri asanzwe agera ku 114 mu mirenge itari ifite TVET ni mu gihe imirimo yo kuvugurura amashuri nderabarezi (TTCs) 16 igeze ku gipimo cya 85%.

Kubaka ibitaro no kwagura inzu ababyeyi babyariramo
Imirimo yo kuvugurura no kongerera ubushobozi ibitaro bya Masaka bikaba ibitaro bya Kaminuza byigishirizwamo igeze ku gipimo cya 72%.
Kubaka inzu z’ababyeyi zagutse (maternites) mu bigo nderabuzima 13 biherereye mu turere twa Musanze, Gisagara, Nyagatare na Rulindo, muri zo esheshatu zaruzuye mu gihe izindi zirindwi imirimo irakomeje.

Imiryango 170.000 yahawe akazi muri VUP
Mu rwego rw’Imibereho Myiza imiryango isaga 89.000 yahawe akazi muri gahunda ya VUP y’imirimo rusange isaba ingufu, igera kuri 81.000 yahawe imirimo idasaba ingufu mu mirenge inyuranye.
Imiryango ikeneye ubufasha igera ku 51.000 kimwe n’abageze mu zabukuru bagera ku 84.000 yahawe inkunga y’ingoboka.
Ababyeyi batwite bagera ku 79.000 n’abafite abana bari munsi y’imyaka 2 babarizwa mu miryango ifite amikoro make bahawe inkunga.
Mu rwego rwo kwita ku bana bari munsi y’imyaka itanu bagaragaweho n’imirire mibi, abana basaga 33.000 hamwe n’ababyeyi batwite n’abonsa 12.000 bahawe ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.
Hanakozwe byinshi mu rwego rw’ubutabera ndetse no kurengera ibidukikije hatewe amashyamba kuri hegitare 2.556 n’ibiti bivangwa n’imyaka bishyirwa kuri hegitare 132.153 n’ibiti by’imbuto bigera kuri miliyoni ebyiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!