00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiganiro bya Nairobi ni icyuka-Senateri Evode Uwizeyimana

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 22 December 2024 saa 10:36
Yasuwe :

Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko asanga ibiganiro bya Nairobi ari nk’icyuka kuko Leta ya RDC yahisemo kuganira n’imitwe bafatanyije mu ntambara igaheza M23, nyamara ari wo mutwe rukumbi urwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Kuva umutwe wa M23 wakubura intwaro mu mpera za 2022 ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byahagurukiye rimwe bisaba ko habaho ibiganiro n’imitwe yose yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya RDC, iy’imbere mu gihugu igasubizwa mu buzima busanzwe na ho iyaturutse mu mahanga ikamburwa intwaro abayigize bagasubizwa mu bihugu byabo.

Ibi biganiro ntibyateye kabiri kuko ku ikubitiro M23 yabitumiwemo ariko ku nshuro yakurikiyeho byitabirwa n’imitwe yifatanyije n’ingabo za Leta, FARDC muri iyi ntambara.

Mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA, Me Gasominari Jean Baptiste yatangaje ko abona ibi biganiro nk’umukino wa politike.

Ati “Njye nanze kubyita ikinamico kuko ikinamico abantu barayikurikira ikabashimisha bagaseka uko n’uwayanditse aba afite icyo yari agamije ahubwo buriya wari umukino wa politike RDC yakinnye igira ngo yereke ba bantu bajya bavuga ko ntashaka kuganira none dore naje.”

Senateri Evode Uwizeyimana yunzemo avuga ko “ibiganiro bya Nairobi wareka tukabyita icyuka.”

Ati “Leta ya Congo iravuga ngo ibintu byose bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro byose biri mu biganiro bya Nairobi byo kuvuga ngo iy’abanyamahnga ijye iwabo hanyuma bo bakavuga bati nta mwihariko dushaka guha M23 turayireba mu gatebo k’imitwe yitwaje intwaro.”

Mu bihe bitandukanye abayobozi ba RDC bagaragaje ko batazigera baganira na M23 bayita umutwe w’iterabwoba.

Ati “Niba Guverinoma ku byo tuzi yigeze kuganira na M23 hari n’amasezerano basinye itubahirije. Umunsi umwe Tshisekedi aremera ati aba bantu ni abanye-Congo ubundi akabigarama, hari uko kuvuguruzanya muri ako kaduruvayo barimo.”

Senateri Evode agaragaza ko uretse no mu biganiro bya Nairobi, n’ibya Luanda M23 itagomba kubihezwamo kuko ari yo zingiro ry’ibibazo u Rwanda rufitanye na RDC.

Ati “Ndakumenyesha ko mu biganiro bya Luanda M23 ntiwayikuramo kandi ari yo ntandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC. Ntabwo wayikura mu biganiro bya Luanda kandi ari ho haganirirwa ibibazo by’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo.”

Ibiganiro byahurije ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC, u Rwanda na Angola i Luanda byageze ku munsi wa karindwi byitegeze ko hagiye gusinywa amasezerano ariko birangira gahunda isubitswe kubera RDC yigaragamye ibyo kuganira na M23.

Umuhuza ni we wari wasabye ko RDC igirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23 u Rwanda na rwo ruguma kuri iyo ngingo rugaragaza ko iyo ngingo itari mu masezerano rutakwirirwa ruyasinyaho.

Senateri Evode Uwizeyimana yahamije ko ibiganiro bya Nairobi ari icyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .