00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byagenze umunsi u Rwanda rubura amafaranga yo gutegera abagombaga guherekeza Perezida

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 September 2024 saa 08:23
Yasuwe :

Imyaka 30 irashize Ingabo za RPA zigahagaritse Jenosise yakorewe Abatutsi aho abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa.

Igihugu cyari cyarasenywe bikomeye n’abasize bakoze Jenoside ku buryo kongera kucyubaka byari uguhera kuri zero.

Kari akazi katoroshye ku Muryango wa FPR Inkotanyi wari umaze kugira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ubutegetsi.

Yagombaga gutangira gutekereza uko yakubaka igihugu no kongera kubaka ubumwe mu Banyarwanda.

Ryari ihurizo kuri benshi ndetse bamwe mu banyamahanga bagaragaza ko u Rwanda rukwiye gucibwamo ibice bibiri, kimwe kigatuzwamo Abahutu ikindi kigatuzwamo Abatutsi.

Ibyatekerezwaga nk’ibidashoboka, byarakunze kuko Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu 2020 yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda cyageze kuri 94,7%.

Ni umubare wagiye uzamuka uko ibihe biha ibindi, kuko nko mu 2015, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari kuri 92,5%, mu gihe mu 2010 igipimo cyabwo cyari 82,3%.

Amb. Dr. Charles Murigande ni umwe mu babaye mu buyobozi bukuru bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi, akora imirimo itandukanye mu buyobozi bw’igihugu guhera mu 1994 kugera mu 2020.

Murigande w’imyaka 66, yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR mu wa 1998-2002.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Dr. Charles Murigande, yagaragaje inzira y’inzitane FPR Inkotanyi yanyuzemo n’icyayifashije kongera kubaka igihugu cyari gifite uruhuri rw’ibibazo.

Ati “Umuntu yicaye hano akakubwira ko byari byoroshye yaba akubeshye, ariko burya hari ikintu Perezida wa Repubulika akunda kubwira Abanyarwanda nanavuga ko uzaba umwe mu murage mwiza azasigira u Rwanda umunsi azaba adahari kuko yarawubatse mu buryo bugaragara.”

Yokomeje ati “Kwigirira icyizere ukamenya ko uri umuntu nk’abandi, ukumva ko ntacyo Umufaransa, Umuyapani cyangwa Umunya-Koreya akurusha, ko ibyo bagezeho uramutse ubyiyemeje ukabikorera wabigeraho.”

Yasobanuye ko mu bihe binyuranye uhereye ku kwiyubaka wa FPR Inkotanyi, urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no mu kubaka igihugu bahoranaga icyizere cy’uko hari ubushobozi bwo kwirwanaho.

Ati “Ibyo bintu yari yarabitwubatsemo tugahora twumva ko ni yo twaca mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu nta muntu uzakituvanamo uretse twe ubwacu kandi tukumva ko dufite n’ubushobozi bwo kuhivana.”

Igihugu cyageze aho gishobora kubura n’amafaranga y’urugendo ku bayobozi bacyo

Muri Kanama 1994, Dr Charles Murigande yagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu byerekeranye n’ububanyi n’amahanga kugera mu 1995.

Ubwo yari muri izo nshingano, muri Nzeri 1994 habaye Inama rusange y’Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye yabereye muri Amerika kandi Perezida w’u Rwanda yagombaga kuyitabira.

Dr Murigande yari mu bagomba kujyana na we akagenda mbere mu kunoza imyiteguro no gushaka abantu bashoboraga kugirana ibiganiro na Pasiteri Bizimungu wayoboraga u Rwanda.

Icyo gihe yagiye gusaba amafaranga y’itike yagombaga kumugeza muri Amerika n’itsinda bagombaga kujyana muri Minisiteri y’Imari n’Igenambigambi ariko ntiyaboneka.

Ati “Icyo gihe BNR yari itaratangira gukora, nta na banki zakoraga ahubwo amafaranga yose u Rwanda rwari rufite yabaga muri coffre-fort yabaga muri Minecofin, mu ishami rishinzwe Imari.”

“Twagiyeyo amafaranga yose barayabara dusanga ntakwiriye kuba yaturihira amatike na misiyo, baratangira bafata icyombo bahamagara kuri gasutamo ya Gatuna bababwira ngo amafaranga mwabonye uyu munsi murare muyohereje. Bahamagara kuri Gasutamo yo ku Rusumo babaza ngo ni angahe murare muyagejeje hano no ku Kanyaru biba uko.”

Yagaragaje ko byasabye ko FPR Inkotanyi igoboka ku mafaranga yari isigaranye yavuye ku misanzu y’abanyamuryango yari yarakusanyijwe kugira ngo urugendo rushoboke.

Ingengo y’imari yikubye inshuro nyinshi

Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho 1995-1997.

Yemeza ko muri Mutarama 1996, haganirwaga ku ngengo y’imari igihugu kizakoresha umwaka wose yari miliyari 54 Frw gusa.

Kuri ubu u Rwanda rumaze gutera intambwe kuko ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025 ingana na miliyari 5,690.1 Frw bishimangira ko yikubye inshuro nyinshi.

Ati “Uyu munsi dufite hafi ingengo y’imari ya miliyari 5600 FRw, urumva aho twavuye n’aho twageze. Ariko kugira ngo tuhave ni icyo cyizere twigiriye, kudacika intege, twiyemeza gukora.”

Birumvikana ko byari ibihe bigoye aho hanabayeho igihe abantu bagakora badahembwa ahubwo bacungira ku biribwa bahabwaga n’imiryango mpuzamahanga irimo PAM n’indi.

Dr. Murigande yemeza ko nubwo byari bimeze bityo ariko abantu bari bafite ishyaka n’umuhate byo guteza imbere igihugu no kongera kucyubaka bushya.

Ati “Icyiza abantu bose barakoraga ku buryo no gutaha wabonaga batabishaka. Bari bafite inyota yo gukora ngira ngo abantu baje kononekara guhera aho umushahara uziye.”

Ikindi cyafashishe bikomeye FPR Inkotanyi ni ibiganiro byo muri Village Urugwiro byahaye umurongo uko ibibazo igihugu cyari gifite bigomba gushakirwa ibisubizo.

Kuri ubu imyaka 30 irashize FPR Inkotanyi iyoboye igihugu, u Rwanda rutekanye, rufite amahoro, rwubashywe ku rahando mpuzamahanga kandi ubukungu bwarwo butera imbere ubutitsa.

Dr Charles Murigande yagaragaje uko FPR Inkotanyi yanyuze mu bikomeye n'icyayifashije kuyobora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .