Ba Ambasaderi bashyikirije Perezida Kagame impapuro kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024 ari na bo bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bwa mbere, barimo Sahak Sargsyan wa Armenia uzaba ufite icyicaro i Addis Ababa, Amb. Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua, na Amb. Jeanne Crauser, wa Luxembourg.
Hari kandi Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda, Ernest Yaw Amporful, ubaye uwa mbere w’iki gihugu ugize icyicaro mu Rwanda.
Amb. Amporful yatangaje ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kuko na mbere hakorwaga ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Ati “Akazi kanjye hano ni ugushyiraho urubuga rw’ubucuruzi ku banya-Ghana, ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bo muri Ghana bakishyira hamwe binyuze muri iyo gahunda bagateza imbere ibikorerwa muri Ghana. Imwe mu nshingano nyamukuru dufite hano ni ugushakira amasoko ba rwiyemezamirimo bacu.”
Mu bindi azibandaho ngo ni ugukora ku buryo Abanyarwanda bashaka kujya kwiga muri Ghana byajya biborohera n’Abanya-Ghana bagakomeza kwiyongera mu burezi bw’u Rwanda.
Yahamije ko akigera mu biro azanakurikirana umushinga w’uruganda ruzajya ruzana Cacao itunganyije neza, yaba ifu, umushongi wayo cyangwa se imbuto zayo zigakorwamo Chocolat mu Rwanda n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda na Ghana umaze igihe kirekire. Washimangiwe n’ibikorwa bitandukanye ibihugu byombi bihuriraho ndetse n’amasezerano yasinywe mu bihe bitandukanye.
Ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye muri serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, mu guteza imbere igisirikare n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’abikorera, ubucuruzi n’ubukungu, ubuvuzi n’inzego z’imari.
U Rwanda rwagize Ambasaderi wa mbere ufite icyicaro muri Ghana mu 2021. Mu mwaka wakurikiyeho, Ghana yashyizeho Ambasaderi uyihagararira mu Rwanda gusa ntiyari afite icyicaro i Kigali, ariko Yaw Amporful we azaba afite icyicaro mu Rwanda.
Sahak Sargsyan wa Armenia azibanda ku iterambere rya siyansi n’ikoranabuhanga
Ambasaderi Sahak Sargsyan ni uwa mbere uhagarariye igihugu cye mu Rwanda, gusa umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 20.
Yagaragaje ko ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo iterambere ry’ubukungu, ikoranabuhanga, uburezi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.
Ati “Uburezi ni inkingi ikomeye y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, byaba ari mu gusangira abanyeshuri n’abarimu ba kaminuza.”
Yahamije ko nubwo iki gihugu ari gishya muri Afurika, ariko barambye muri Afurika y’Iburasirazuba ku buryo bazashingira ku mubano bafitanye n’u Rwanda.
Amb. Sargsyan yavuze ko mu mishinga yihutirwa azashyira mu bikorwa harimo gushyiraho laboratwari ifasha abanyeshuri bari hagati y’imyaka umunani na 18 biga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM) na robotics kugira ngo bazamukane ubumenyi bwisumbuye.
Ati “Ni ibijyanye no kwigisha abana mu masomo ya STEM, hari gahunda yo gushinga laboratwari mu kigo kiri hano i Kigali, igafasha abanyeshuri igihe bavuye ku mashuri, ikabongerera ubumenyi na mbere y’uko binjira muri za kaminuza ndetse basoje iyi gahunda bakaba bafite ubushobozi bwo guhita bajya ku isoko ry’umurimo.”
Hari kandi imishinga yo gukora ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano wamaze no gutangira aho abanya-Armenia basangiza ubumenyi abo mu Rwanda.
Nicaragua yiteguye gufatanya n’u Rwanda mu buhinzi
Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson amaze gushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, yagaragaje ko ibihugu byombi bihurira ku kuba ubukungu bwabyo bushingiye ku buhinzi, ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Kimwe mu bintu byanshimishije cyane ni isuku nasanganye u Rwanda ndetse ni ikintu nshaka kwiga nkamenya byisumbuye, ikindi ndi ni uko ibihugu byombi byakoze urugendo rukomeye mu guteza imbere umugore, ihame ry’uburinganire ariko hari byinshi bikeneye gukorwa ariko uhereye kuri ibyo hari byinshi twakungurana, ndetse no mu buhinzi, ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Mu bandi batanze impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo Ambasaderi wa Suède mu Rwanda Dag Sjöögren asimbuye Johanna Teague wasoje inshingano ze muri Nyakanga 2024.
Yavuze ko azashimangira umubano ibihugu byombi bisanganywe, akazibanda ku ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije.
Ati “Dufite byinshi dusangiye, ndetse niteguye guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, nkazibanda ku ikoranabuhanga, guteza imbere imishinga yo kurengera ibidukikije, no mu byerekeye ubuvuzi.”
Umubano mwiza w’u Rwanda na Suède umaze imyaka irenga 20, ukaba ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu burezi.
Ku wa 23 Werurwe 2023, mu muhango wo kwizihiza ibyagezweho mu rugendo rw’ubufatanye mu bushakashatsi n’ibindi bikorwa by’iterambere rusange mu gihe cy’imyaka 20, binyuze muri gahunda ya ‘UR-Sweden Program’, byatangajwe ko ubufatanye buzakomeza.
Luxembourg yagize Ambasaderi wa mbere mu Rwanda
Ambasaderi wa Luxembourg mu Rwanda, Jeanne Crauser, uzaba ufite icyicaro muri Luxembourg yavuze ko umbano w’ibihugu byombi umaze imyaka myinshi ariko ubufatanye bugiye kwiyongeramo ikibatsi.
Ati “Dusanzwe dufite umubano uhamye, ariko wiyongereyemo imbaraga mu myaka ine ishize. Tuzibanda ku nzego eshatu by’umwihariko uburezi, ibyerekeye imyuga n’ubumenyi ngiro no guhanga imirimo no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.”
Yahamije ko urwego rw’imari muri Luxembourg ruteye imbere ku buryo bazashyira imbaraga mu mishinga izamura uruhande rw’u Rwanda.
Umubano wa Luxembourg n’u Rwanda watangiye kera, ariko umushinga wa mbere ugamije ibikorwa by’iterambere hagati y’impande zombi wakozwe mu 1989, ukorwa mu rwego rw’ubuzima. Nyuma Luxembourg yatangiye gufasha u Rwanda mu byerekeye iterambere ry’icyaro n’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Luxembourg n’u Rwanda biheruka gusinyana amazezerano y’inkunga afite agaciro ka miliyoni 12 z’ama-Euro (angana na miliyari 16.7 Frw) azifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ni amasezerano asanga andi u Rwanda rwasinyanye n’iki gihugu mu 2021 agamije kubakira ubushobozi no guteza imbere impano ziri mu by’imari mu Rwanda, ibituma u Rwanda ruba ahantu heza ho gushora imari ku bigo bitandukanye.
Mu bandi batanze impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo, Brig Gen Mamary Camara wa Mali, Amb. Jenny Isabella Da Rin wa Australia, Amb. Mirko Giulietti w’u Busuwisi, Amb. Patricio Alberto Aguirre Vacchieri wa Chile, Amb Savvas Vladimirou wa Chypre, Amb. Lincoln G. Downer wa Jamaica.
Amafoto ya IGIHE: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!