Ni amatora azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga na tariki 15 Gicurasi ku baba imbere mu gihugu.
Komisiyo y’amatora yatangiye kwakira abashaka kuba abakandida muri ayo matora, amatora asanze u Rwanda rumaze imyaka 30 rubohowe.
Muri iki cyegeranyo, tugiye kugaruka ku bakandida bagiye bitabira amatora yabanje uhereye mu 2003 ubwo u Rwanda rwakoraga amatora ya mbere ya Perezida nyuma y’imyaka icyenda ruri mu nzibacyuho.
Muri rusange mu matora yose aheruka, yitabiriwe n’abakandida icumi bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, harimo bane bigenga.
Mu mwaka wa 2003 amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda yabaye tariki 23 Kanama. Yari yitabiriwe n’abakandida bane ariko umwe aza gukuramo kandidatire ye ku munota wa nyuma.
Abakandida bahataniraga intebe y’umukuru w’igihugu hari harimo Paul Kagame , umukandida wa FPR Inkotanyi, Faustin Twagiramungu na Jean Nepomuscene Nayinzira bahatanaga nk’abakandida bigenga.
Nibwo bwa mbere kuva u Rwanda rubonye ubwigenge, amatora ya Perezida yari yitabiriwe n’abakandida barenze umwe.
Mukabaramba Alvera w’ishyaka PPC na we ni umwe mu bari bemerewe kwiyamamaza uwo mwaka ariko aza kuvanamo kandidatire ye, asaba abari bamushyigikiye gutora Paul Kagame.
Ibyavuye mu matora byagaragaje ko Paul Kagame ari we watsinze amatora ku majwi 95.05%, akurikirwa na Twagiramungu Faustin wagize amajwi 3.6 % naho Jean Nepomuscene Nayinzira agira 1.3%.
Amatora ya kabiri ya Perezida yabaye tariki 9 Kanama 2010, yitabirwa n’abakandida bane, bose bari bahagarariye amashyaka atandukanye.
Urutonde rw’abakandida bemewe na Komisiyo y’Amatora rwari ruriho Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Jean Damascene Ntawukuriryayo wa PSD, Higiro Prosper w’ishyaka PL na Alvera Mukabaramba wa PPC.

Paul Kagame yongeye guhigika abo bari bahanganye, atsinda ku majwi 93.08%. Yakurikiwe na Jean Damascene Ntawukuriryayo wagize amajwi 5.15%, Higiro Prosper agira 1.37 naho Mukabaramba Alvera agira 0.40%.
Amatora yaPerezida aheruka yabaye tariki 4 Kanama 2017 nyuma y’imyaka ibiri itegeko Nshinga rivuguruwe. Ryavuguruwe ku busabe bw’abanyarwanda basaga miliyoni eshatu, bashakaga ko Perezida Kagame yemererwa kongera kwiyamamaza.
Niyo matora ya nyuma Perezida wa Repubulika yatorewe manda y’imyaka irindwi, kuko ataha Perezida azajya atsindira manda y’imyaka itanu.
Mu 2017 abakandida bemerewe kwiyamamaza bari batatu barimo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Philippe Mpayimana wiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Ibyavuye mu matora byagaragaje ko Paul Kagame yatsinze agize amajwi 98.7%, Phillipe Mpayimana agira amajwi 0.73% mu gihe Frank Habineza yagize amajwi angana na 0.48%.
Mu mafoto: Abiyamamaje 2003



Abiyamamaje 2010




Abiyamamaje 2017



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!