00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryari mu ruzinduko Tshisekedi yagiriye i Bujumbura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 December 2024 saa 09:56
Yasuwe :

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 22 Ukuboza 2024 yagiriye mu Burundi uruzinduko rw’igihe gito rwatunguranye, nyuma yo kuva i Brazzaville muri Repubulika ya Congo.

Ibyamenyekanye mbere ni uko we na Evariste Ndayishimiye bagiranye ikiganiro cyo mu muhezo cyamaze amasaha agera kuri abiri, cyarebanaga n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko ku mutekano.

Bitandukanye n’ibisanzwe iyo Umukuru w’Igihugu yasuye ikindi gihugu, nta tangazamakuru ryatumiwe kugira ngo riganire na Tshisekedi na Ndayishimiye ku ncamake y’ingingo baganiriyeho mu muhezo.

Nk’undi wese ukurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari, icyagombaga kuza mu bitekerezo ni uko aba bakuru b’ibihugu batari kwibagirwa kuganira ku bufatanye ingabo zabyo bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

Ingabo z’u Burundi zikorerera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zimaze amezi menshi zitifatanya n’iza RDC mu rugamba rwo kurwanya M23, nk’uko bamwe mu bayobozi bo mu Burundi babibwiye radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Aba bayobozi basobanuye ko kujya i Bujumbura kwa Tshisekedi kwari kugamije gusaba Perezida Ndayishimiye ko ingabo z’u Burundi zakongera zigafasha iza RDC kwigarurira ibice bigenzurwa na M23.

Perezida Tshisekedi yagiye i Bujumbura mu gihe ingabo za RDC hamwe n’imitwe igize ihuriro Wazalendo byari bikomeje kwamburwa na M23 ibice byo muri teritwari ya Lubero, birimo Matembe, Alimbongo na Mambasa.

Uyu Mukuru w’Igihugu umaze igihe yingingwa kugira ngo yemere kuganira na M23, yakomeje kwinangira, agaragaza ko uyu ari umutwe w’iterabwoba waranzwe n’ibikorwa bibangamira umutekano w’abaturage.

M23 ihamya ko irinda umutekano w’abasivili, na yo yatangaje ko idateze kurambika intwaro mu gihe Leta ya RDC itakwemera ko bigirana ibiganiro bitaziguye, bigamije gushakira uburasirazuba bwa RDC amahoro n’umutekano birambye.

Perezida Tshisekedi yasabye ko ingabo z'u Burundi zakongera gufasha iza RDC mu rugamba rwo kurwanya M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .