Yabigarutseho mu Kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, kigaruka ku urugendo rwe rw’imyaka 80 aherutse kuzuza ndetse n’icyo yishimira muri urwo rugendo.
Tito ni umugabo wagize uruhare runini mu mateka y’u Rwanda, aho ari umwe mu bamaze igihe kirekire muri politiki yarwo. Azwi cyane kubera uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’umusanzu ukomeye yagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rutaremara kandi ni umwe bagize uruhare rukomeye mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi, ndetse ni umwe mu banyamuryango b’imena batangiranye nayo mu 1987.
Yemeza ko mu gihe amaze akorana na Perezida Paul Kagame yasanze ari umuyobozi w’umuhanga kandi ureba kure.
Ati “Perezida Kagame ni umuhanga cyane, ureba kure, areba kure akamenya kuvuga ngo iki kintu tugiye kugitegura cyaduha ibi ngibi. Akareba kure aho abandi batarabona.
Nk’urugero ruto rwatuma ubyumva. Turi ku rugamba, dutangiye intambara yo guhagarika Jenoside yarambwiye ngo shyiraho komisiyo yige iki kibazo, cya Jenoside iri gukorwa, murebe ingaruka zayo mushake n’ibyakorwa.”
Yavuze ko ibitekerezo bakusanyije icyo gihe ari na byo byagiye bikoreshwa mu gushaka uko haboneka ibisubizo ku bibazo byari bihari nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Tukibitangira Jenoside yari itangiye ariko arareba ngo uwatangira tukabyigaho kare ni byo twazakoresha. Urumva yararebaga akavuga ngo nibabyiga bazamenya Jenoside yari bwoko ki? Yakozwe ite? Ishingiye kuki? Ingaruka ifite ku Rwanda ni izihe? Mbese twayirangiza dute? Usanga nko gushyiraho inkiko gacaca byaraturutse kuri ibyo kuko twabyize kare.”
Uretse kureba kure, Tito yagaragaje ko Perezida Kagame azi gushyiraho n’abantu bashoboye gukora ibyo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa agendeye ku bushobozi bwa buri umwe kandi akabasha kubikurikirana.
Yavuze ko yifitiye n’ubwenge bwe bwo gukurikirana ikintu akakimenya neza, bityo ko kubana na we ari ikintu gikomeye kuri we.
Ati “Kuba warabanye n’uwo muntu, mwarabanye igihe cyose, muri hamwe, murakorana, urumva se nakubwira ngo gute? Mwararuhanye mu myobo n’ahandi ariko muruhana ari umuyobozi muganira, ureba uko ategura uburyo bw’intambara n’ibindi.”
Tito w’imyaka 80 y’amavuko yemeza ko ikintu gikomeye yishimira mu buzima bwe ari ukugira umuyobozi nka Perezida Kagame.
Ati “Icyo nishimira kinini ni ukugira umuyobozi nka Perezida Kagame. Kuba ufite umuyobozi ureba kure, akamenya gutegura ibintu bye neza, nubwo natwe tubitegura ariko ukabona arakurenza, akagira kumenya uko abikurikirana, ni ibintu bishimishije.”
Yavuze ko yashoboraga gutekereza ko yari gushimishwa no kuba barongeye kubona igihugu nyuma y’igihe cy’ubuzima bw’ubuhunzi, ariko ko iyo kibonwa kidafite umuyobozi nka Perezida Kagame byashoboraga kuba ibindi.
Ati “Ushobora kuvuga ngo ndavuga nk’umunyapolitiki ariko nyine ubuzima bwanjye bwagiye muri Politiki, rero ibyo ni byo binshimisha cyane.”
Ku bijyanye n’isabukuru yiniguye…
Tariki ya 23 Ugushyingo 2024, Tito Rutaremara yizihije isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko. Ni ibirori by’akataraboneka byabereye muri Serena Hotel byitabirwa na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Rutaremara yabwiye IGIHE ko atari asanzwe yizihiza ibirori by’isabukuru ariko ko abana bo mu muryango we barenga 36, barimo abo yareze, abo yishyuriye amashuri n’inshuti ze babimuteguriye mu buryo atari azi.
Yemeza ko yabimenya habura iminsi itatu ngo bibe nabwo bitarifuzwaga ko abimenya, ku bw’amahirwe aza kuvumbura icyo gikorwa cyategurwaga n’ubwo atari azi abagitumiwemo.
Ati “Abo bana bose babitangiye ntanabizi, baravuga ngo Papa agiye kugira imyaka 80 dukwiye kumukorera ikintu kigaragara. Babijyamo njye ntabizi. Kumenya ko hari icyo bakora hari hasigaye nk’iminsi nk’itatu.”
Yavuze ko atari kugira igitekerezo cyo gutumira Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitewe n’inshingabo baba bafite zo gukurikirana no kwita ku Banyarwanda muri rusange.
Rutaremara yatangaje ko umunsi yizihirijeho ibi birori ari wo wamushimishije cyane mu buzima bwe kurusha indi yose, asobanura ko yari kuba yarishimye ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zafataga igihugu, ariko ngo byivanze n’ibihe bibabaje bya jenoside u Rwanda rwavagamo.
Ati “Narishimye cyane. Buriya ntabwo najyaga nishima. Najyaga nishima gahoro, tugira amatora tugatsinda nkishima ariko hakagira akantu gasigara. Narinzi ko mbere ibyishimo nk’ibyo nabihabwa n’uko twafashe Kigali. Tuyifashe nsanga hari Jenoside, imibiri y’abantu n’iki byari byarashangutse bimvutsa ibyishimo. Nari nziko nzishima icyo gihe ariko Jenoside imbuza kwishima.”
Yongeyeho ati “Ejo bundi rero Perezida aza aho ngaho numvise ako kantu karagiye rwose, ndishima. Ibyo nagombaga kwishima twafashe Kigali mbyishimira ubwo. Ubundi nishimaga ariko nkumva hari akantu kabuzemo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!