00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guterera agati mu ryinyo kwa Loni kwasembuye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 December 2024 saa 07:32
Yasuwe :

Abasesenguzi berekana ko guterera agati mu ryinyo k’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabaye intandaro yo gukomeza gukururukana kw’ibi bibazo.

Ambasaderi Mutabobo Joseph yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisemburwa no kuba Loni yarahisemo gutuza kandi nyamara hari icyo wakabaye ukora.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC byakemurwa n’uko icyo gihugu cyakwemera kuganira n’imitwe bihanganye.

Amb. Mutaboba yavuze ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC byari ku meza y’ibiganiro by’Akanama gahoraho k’Umutekano ku Isi guhera mu 1999 nyamara imyanzuro yagiye ifatwa ntiyashyizwe mu bikorwa.

Ati “Ku wa 6 Kanama 1999, Akanama gashinzwe umutekano ku Isi, karateranye, nari nkarimo. Kuri iyo tariki bafashe icyemezo, bavuga bati tugiye kureba ukuntu twagarura amahoro muri kariya Karere, uwo mwanzuro bawutoye mu Ugushyingo. Bivuze ko ikibazo cya RDC cyari ku meza y’ako kanama.”

Yongeyeho ati “Ibyo twagiye tuvugamo, aho twavugaga duti biriya si byo ibi ni byo, nta na kimwe cyakurikijwe mu byigwaga icyo gihe bari bakurikije n’amasezerano ya Lusaka. Baravugaga bati tugomba gukora ngo ingabo zari zasize zikoze Jenoside mu Rwanda zigomba kuvanwaho. Rwose ndabyibuka nk’aho ari ejo.”

Yavuze ko kuva icyo gihe cyose iyo myanzuro yagiye ifatwa kugeza uyu munsi yikubye inshuro nyinshi, kandi ibyo bagombaga gukora kiriya gihe kugeza n’ubu bitakozwe.

Ati “Kubona ka Kanama gashinzwe umutekano ku Isi n’abakagize, badasubiza amaso inyuma ngo barebe ibyemezo bafashe n’aho babihereye, ngo barebe mu mizi impamvu twafashe icyemezo iki ni ki… kuba batabireba ngo barebe impamvu bitakozwe ni ho mbona ikibazo.”

Yagaragaje ko mu gihe nta muntu uri mu bagize ako kanama ugaragaza ko hari ibyemezo byari byarafashwe ku gukemura icyo kibazo no kubaza impamvu bitashyizwe mu bikorwa bizakomeza kuba agatereranzamba.

Ati “Hagomba kuboneka uburyo ibihugu cyangwa abantu bamwe ndavuga abayobozi, bagomba gushyira imbere ako Kanama inshingano zabo, bakabibazwa mu biganiro ariko icyo kibazo ni ngombwa ko kigomba gusubizwa. Kuki mwacecetse? Kuki mugiceceka?”

Me Gasominari Jean Baptiste, yavuze ko imiryango Mpuzamahanga idashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ko imyanzuro yagiye ifatwa mu bihe bitandukanye, iyo ikurikizwa ikibazo cyari gukemuka.

Ati “Kera Abanyarwanda bamaze kumeneshwa mu ntambara zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, abashoboye guhunga bavuye mu Rwanda bakwira imishwaro, bari bafite icyizere cy’uko Loni izabacyura ariko uko imyaka yagendaga baza gusanga ari cya kindi kiraza amasinde. Baca umugani ngo nta UNAR, nta loni, nta kavumburamashyiga.”

Yagaragaje ko hashize imyaka 25 ingabo za MONUSCO zishinzwe kugarura amahoro muri RDC zigeze muri icyo gihugu, ariko usanga ubushobozi zahawe n’inshingano zitararubahirijwe.

Yahishuye ko zemerewe gukoresha imbaraga za gisirikare mu kurwanya umutwe M23 n’uwa FDLR binyuze mu ishami ryari ryashyizweho rya FIB (Force Intervention Brigade).

Izo ngabo ngo mu 2013 zarwanye n’umutwe wa M23, ziranawutsinda ariko ntizakomerezaho inshingano zo kurandura uwa FDLR.

Ingabo za Loni zimaze igihe kitari gito muri RDC
Abasesenguzi basanga Loni ikwiye gushyira mu bikorwa imyanzuro n'ibyemezo yagiye ifata ku birebana na RDC
Ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kimaze igihe kitari gito ku meza y'ibiganiro bya Loni nubwo ntacyo igikoraho
Amb. Mutaboba yagaragaje ko Loni ikwiye gushyira mu bikorwa ibyemezo yagiye ifata aho guterera agati mu ryinyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .