Iyi nama yateguraga ihuza abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango, yabaye nyuma y’iminsi irenga 10 umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aba baminisitiri banzuye ko imirwano mu burasirazuba bwa RDC ihagarara, iyubahirizwa ry’uyu mwanzuro rikazasuzumwa n’abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya EAC na SADC.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho tariki ya 3 Gashyantare 2025 M23 itangaje ko yahagaritse imirwano kugira ngo mu bice bitandukanye habe ibikorwa by’ubutabazi. Gusa ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryakomeje kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe witwaje intwaro mu bice bitandukanye.
Banzuye ko hashyirwaho ingamba zirema ukwizerana hagati y’impande zirebwa n’aya makimbirane, basaba ko ibiganiro bya Nairobi bisubukurwa, hakanozwa n’uburyo bwatuma byuzuzanya n’ibya Luanda bihuza u Rwanda na RDC.
Abaminisitiri bagaragaje ko hakwiye ibiganiro byitabirwa n’impande zose zirebwa n’aya makimbirane zirimo “abarwanyi ba M23”, hagamijwe gushaka impamvu muzi zayateye kugira ngo ashakirwe ibisubizo.
Mu biganiro bya Luanda, u Rwanda, RDC na Angola byemeranyije kuri gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorana n’ingabo za RDC, gusa byarahagaze nyuma y’aho Leta ya RDC yanze kuganira na M23.
Abaminisitiri ba EAC na SADC basabye ko gahunda yo gusenya FDLR ishyirwa mu bikorwa kugira ngo u Rwanda na rwo rukureho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka warwo.
Bemeranyije ko mu minsi itanu, abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byo muri EAC na SADC bazahurira mu nama kugira ngo batange umurongo w’uko imirwano igomba guhagarikwa n’uko indi myanzuro izashyirwa mu bikorwa.
Biteganyijwe ko iyi myanzuro isuzumwa n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC mu nama bahuriyemo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, kugira ngo bayemeze cyangwa se bayinoze kurushaho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!