00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green Party yasabye imbabazi nyuma yo gusabira ibiganiro imitwe irwanya Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 06:02
Yasuwe :

Ishyaka Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryasabye imbabazi abanyarwanda nyuma yo gusaba Guverinoma kuganira n’imitwe itavuga rumwe nayo bigateza impaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 5 Kanama uyu mwaka, Dr Frank Habineza uyobora iryo shyaka yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amahoro arambye, Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kuganira n’imitwe iyirwanya.

Green Party yavugaga ko ari imwe mu ngingo ziri mu migabo n’imigambi bari bihaye mu 2017, nubwo batabashije gutsindira umwanya wa Perezida.

Ayo magambo hari benshi batayishimiye kuko imitwe myinshi yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, ifitanye isano cyangwa imikoranire n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo Green Party yashyize hanze kuri uyu wa Kane, yasabye imbabazi abakomerekejwe n’izo mvugo.

Itangazo rigira riti “Ntabwo Ishyaka DGPR ryari rigamije inabi ku Banyarwanda, ahubwo twari ku ihame dusanganwe ryo gushimangira amahoro n’umutekano birambye biciye mu nzira y’ibiganiro”

“Ubutumwa bw’Ishyaka DGPR bwari bugamije gushimangira umurongo w’igihugu w’ibiganiro ku Banyarwanda bose hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.”

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Dr Frank Habineza, rivuga ko ibiganiro bavugaga bitareba abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, indi mitwe y’iterabwoba ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bati “Dusabye imbabazi Abanyarwanda bose bakomerekejwe n’iyo ngingo twavuze haruguru, kuberako ntabwo ari byo twifuzaga. Iyi ngingo tuzayikosora muri manifesto yacu y’ubutaha.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko Green Party yanasabye imbabazi mu nama nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Kane.

Inkuru bijyanye: Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura

Ishyaka Green Party ryasabye imbabazi nyuma yo gusabira ibiganiro imitwe itavuga rumwe na Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .