00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gervais Rufyikiri warwanyije ko Pierre Nkurunziza arenza manda ebyiri yasubiye mu Burundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 December 2024 saa 05:48
Yasuwe :

Gervais Rufyikiri wabaye Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi kuva mu 2010 kugeza mu 2015, yasubiye mu gihugu cye nyuma y’imyaka icyenda ari mu buhungiro.

Rufyikiri yakiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye ku biro by’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2024. Amafoto yabo bombi agaragaza ko baganiriye, bahuza urugwiro.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Gatoni Rosine Guilene, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ane ya Rufyikiri ari kumwe na Ndayishimiye, agira ati “Ni umunezero kuri Sebarundi Evariste Ndayishimiye kubona abenegihugu bataha iwabo mu bwisanzure.”

Uyu munyapolitiki ni umwe mu bamaganye igitekerezo cya Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi, cyo kwiyamamariza manda ya gatatu. Bivugwa ko byanatumye ubutegetsi bumutera ubwoba.

Muri Kamena 2015, Rufyikiri yagiye kwivuriza mu mahanga, afata icyemezo cyo kugumayo bitewe n’impamvu z’umutekano we. Aho na ho yagaragaje ko adashyigikiye igitekerezo cy’uko Nkurunziza yarenza manda ebyiri yemerewe n’Itegeko Nshinga.

Muri Kamena 2016, Rufyikiri yasohoye igitabo cy’impapuro 32 yahaye umutwe ugira uti “Echec de la transformation du CNDD-FDD du mouvement rebelle en partie politique au Burundi: une question d’équilibre entre le changement et la continuité”.

Iki gitabo kigaragaza uburyo ishyaka CNDD-FDD ryagiye ku butegetsi bw’u Burundi mu 2005 n’uko byagoranye ko imikorere yaryo iva mu ya kinyeshyamba.

Ntibyatangajwe niba Rufyikiri azaguma mu Burundi cyangwa se niba afite gahunda yo gusubira mu mahanga. Gusa guhura kwe na Perezida Ndayishimiye wari inshuti ikomeye ya Nkurunziza ni ikimenyetso cyiza cy’ubwiyunge.

Gervais Rufyikiri yaherukaga mu Burundi mu 2015
Bigaragara ko Perezida Ndayishimiye yari yishimiye kwakira Gervais Rufyikiri
We na Perezida Ndayishimiye bagiranye ikiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .