00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Forbidden Stories: Mu kwiha u Rwanda, itangazamakuru ry’i Burayi ryabaye ba nenge itirora

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 3 June 2024 saa 07:35
Yasuwe :

Ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi iyo bigiye kwandika ku nkuru zivuga ku bihugu bya Afurika n’ibindi bikiri mu nzira y’Amajyambere, bizwiho kubogama no kudakoresha ukuri, bikerekana ko ari bo bazi ibihabera kurusha abandi.

Mu 2022 ubwo abantu biteguraga kureba imikino y’igikombe cy’Isi yabereye muri Qatar, ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi byo byari bihugiye mu kumvisha abantu ko Qatar yakoze ibishoboka ngo yakire iyi mikino igamije guhishira amabi akorerwa muri iki gihugu.

Inkuru zacicikanye zavugaga ko Qatar irangwamo igitugu, guhonyora uburenganzira bwa muntu, bigera no ku bakozi bakoraga mu mirimo yo kubaka ama-stade byavugwaga ko bafashwe nabi cyane. Havuzwe ibirego byinshi byasize isura mbi iki gihugu mu gihe hategurwaga igikorwa gikomeye mu mateka.

Kuri ubu abanyamakuru b’i Burayi bahuje umugambi mu kugaba ibitero k’u Rwanda muri iki gihe, bikorwa mu buryo butigeze bubaho ku gihugu cyo muri Afurika kuva itangazamakuru ryabaho.

Mu 2022, u Burusiya bugitangira kugaba ibitero muri Ukraine, ukubogama n’imikorere itarangwamo ubunyamwuga byatangiye kwigaragaza mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi, binatamaza icengezamatwara bisanzwe bikora.

Muri iki gihe Isi ihanganye n’intambara mu bice bitandukanye, nyamara ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bizifitemo uruhare mu buryo butandukanye, ariko biragoye kubibona mu itangazamakuru ry’iwabo.

Mu byumweru hafi bibiri bishize, itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi ryahagurukiye rimwe rigaba igitero ku Rwanda mu byiswe ‘Forbiden Stories’, bagerageza guharabika isura y’igihugu bagendeye ku binyoma bahora basubiramo. Iri cengezamatwara ryiganjemo ubwirasi, ivangura n’uburyarya ni icyaha gikomeye ku Rwanda.

Umuntu yibaza impamvu aho kuzura ibinyoma bimenyerewe byacuzwe n’abatifuriza ineza u Rwanda, itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi ridashyira imbaraga mu gukora inkuru zicukumbuye ku byaha n’amahano akorwa n’ibihugu by’iwabo.

Mu myaka ibiri ishize, ibihugu by’i Burayi na Amerika byafashe imyanzuro igayitse yo guhagarika ibinyamakuru byigenga nka Russia Today (RT) na Sputnik, bizizwa ko igihugu cyabo kiri mu ntambara muri Ukraine.

Ibi bihugu byahise byivuguruza ku ndirimbo byirirwamo bivuga ko bishyigikira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru.

Binyuze mu gucecekesha ibi bitangazamakuru, bashakaga guca intege abashobora kugaragariza Isi ikinyoma gikwirakwizwa n’ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi kuri iyi ntambara.

Ingingo zerekeye gukuraho ubutegetsi mu buryo butanyuze mu mategeko zihora imbere muri politiki y’ububanyi n’amahanga mu bihugu by’i Burengerazuba bw’Isi, bikabyara ingaruka zikomeye, nyamara ibi bihugu byigize ‘abapolisi’ b’isi, ntawe ubirusha gukoresha amanyanga, ubuhotozi n’ibindi ngo bishyireho ubutegetsi bishaka.

Muri Libya, ibikorwa by’Umuryango w’Ubutabarane hagati y’u Burayi na Amerika, NATO, byavuyemo guhirika ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi, byenyegeza intambara muri iki gihugu kugeza gishwanyutse kiba umuyonga.

NATO yagize uruhare mu gusenya Libya

Muri Syria, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bitera inkunga imitwe itandukanye yitwaje intwaro, bigatuma intambara ikomeza kugira ingaruka ku bantu benshi. Yemen yashwanyagujwe n’intambara yenyegejwe n’intwaro zo Burengerazuba bw’Isi zagurishijwe ibihugu byari biyobowe na Arabia Saudite, byanatumye habaho amahano yagwiririye Ikiremwa muntu ku Isi.

Ibi kandi bisa neza n’ibyabaye muri Somalia imaze imyaka ihanganye n’ibibazo by’intambara zigirwamo uruhare n’amahanga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite amateka akomeye yo kwinjira mu ntambara kubera gushaka gutegeka Isi. Intambara ya Vietnam yahitanye abarenga miloni 3, igasiga igihugu kibaye umuyonga, ndetse n’intambara yo muri Iraq yari ishingiye ku kinyoma cy’uko Sadam Hussein afite intwaro kirimbuzi, byose bituma Amerika igaragara mu bikorwa bisenya ibindi bihugu.

Izi ntambara zahitanye benshi, abandi barakomereka, haba miliyoni nyinshi z’abahunze, ndetse umutekano urazamba mu karere.

U Bubiligi bwasenye u Rwanda buhereye mu mizi

Mu bihe by’ubukoloni mu Rwanda, ubutegetsi bw’u Bubiligi bwakuyeho umwami Yuhi V Musinga, acirirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na ho yatangiye. Umuhungu we Mutara III Rudahigwa na we yishwe n’Ababiligi ubwo yari i Burundi, agaterwa urw’ingusho.

U Bubiligi bwari bushyize imbere ivangura rishingiye ku moko n’amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi binyuze mu ikarita ndangamuntu irimo amoko ari na byo byabaye intangiriro zo gutanya abaturage.

Aya macakubiri yabaye umuzi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagiye bishinjwa kubuza Ukraine gusinyana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya. Ibiganiro byari biteganyijwe mu 2022 byaciwe intege n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, mu mugambi wo kwifashisha iyi ntambara ngo bishwanyaguze u Burusiya.

Ibi byatumye intambara ikomeza gukururuka, yinjira mu mwaka wa gatatu, ikomeza guhitana abantu, gusenya mu buryo bukomeye Ukraine ndetse no kugira ingaruka ku bukungu mpuzamahanga. Abanyaburayi na Amerika bo ntacyo bibabwiye kuko si abana babo bagwa ku rugamba, si igihugu cyabo gisenyuka, inganda zabo zikora intwaro zipfa kuba ziri kwinjiza.

Afurika yabigiriyemo ingorane zikomeye

Minisitiri w’Intebe wa mbere watowe binyuze muri demokarasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrice Emery Lumumba yishwe mu 1961 bigizwemo uruhare n’abatasi ba Amerika n’u Bubiligi, byatume iki gihugu kimara imyaka 30 ku butegetsi bw’igitugu bwa Mobutu Sese Seko, aho abaturage bahuye n’ibibazo bikomeye birimo urugomo n’ubwicanyi.

Urupfu rwa Lumumba ni urugero rufatika rw’uko u Burengerazuba bw’Isi bwivanga mu miyoborere ya Afurika, byanaciye intege urugendo rw’ubwigenge bwa Afurika no kwishyiriraho icyerekezo.

Patrice Lumumba yishwe n'abatasi ba Amerika n'u Bubiligi

Amerika kugeza ubu ifite amateka yo kuba igira uruhare mu guhirika ubutegetsi bw’abayobozi batowe n’abaturage by’umwihariko mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo. Muri Chile, Ibiro bishinzwe Ubutasi bya Amerika (CIA) byagize uruhare rukomeye mu guhirika Perezida Salvador Allende mu 1973, hashyirwaho ubutegetsi bw’igitugu bwa Augusto Pinochet.

Muri Guatemala, ubutegetsi bwa Jacobo Árbenz bwahiritswe mu 1954, Amerika ibiri inyuma biba intandaro y’intambara zamaze imyaka ndetse uburenganzira bwa muntu burahonyorwa bikabije.

Amerika yagiye ikora ibyo bikorwa igamije kurinda inyungu zayo mu by’ubukungu no guca intege ikwirakwira ry’imikorere y’aba-socialiste.

Kwinjira mu ntambara na Iraq mu 2003, bagendeye ku binyoma by’uko iki gihugu gifite intwaro kirimbuzi, byahitanye abanya-Iraq benshi, abandi bavanwa mu byabo.

Iyi ntambara yateje ibibazo by’umutekano muke mu karere, binavukiramo imitwe y’iterabwoba irimo Islamic State. Ingaruka z’igihe kirekire z’iyi ntambara zirimo intambara zabaye urudaca, ibibazo bya politike, kwaangirika kw’ibikorwa remezo, binakomeje kubangamira ubuzima bwa rubanda rwa Iraq no mu Burasirazuba bwo hagati.

Hari kandi Jenoside yakorewe abasangwabutaka muri Amerika y’Amajyaruguru, ikomeza kuba icyasha ku mateka y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ubwo ibihugu by’i Burayi byajyaga gukoloniza Amerika, byatsembye abasangwabutaka byahasanze binyuze mu ntambara, kubimura ku gahato abandi bibakwizamo indwara z’ibyorezo.

Politike zirimo itegeko rya ‘Indian Removal Act of 1830’ ryahaga Perezida wa Amerika uburenganzira bwo guha abahinde ubutaka buri mu Burengerazuba bw’uruzi rwa Mississippi bakava mu butaka bwabo, byaguyemo Abanyamerika ba kavukire benshi, birimbura imico n’imiryango y’abasangwabutaka benshi kandi ingaruka zabyo n’ubu zirakigaragaza.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byashyigikiye politike y’ivangura ya apartheid muri Afurika y’Epfo. Inkunga byatangaga mu bya politike n’ubukungu zatumye ivangura rishingiye ku ruhu n’urugomo bimara imyaka muri iki gihugu, ibigo by’ubucuruzi byo mu Burengerazuba bw’Isi bisarura inyungu z’umurengera binyuze mu ishoramari ari na ko ibihugu byabo bibakingira ikibaba binyuze mu gutsura umubano mu bya dipolomasi, imiryango mpuzamahanga itinda gushyiraho ibihano Abanyafurika y’Epfo birabura barabyinagazwa bitavugwa.

Intambara yo muri Koreya (1950-1953) yagizwemo uruhare rutaziguye na Amerika ifatanyije n’abambari bayo, yahitanye abagera kuri miliyoni 3, biganjemo abasivili. Iyi ntambara yagize umuyonga umwigimbakirwa wa Koreya, ndetse irema urwango n’amacakubiri n’ubu agiteza ibibazo hagati ya Koreya zombi.

Ibyabaye muri Vietnam ni agahomamunwa

Mu ntambara ya Vietnam, ingabo za Amerika zakoresheje intwaro z’uburozi bwica ibihingwa ‘Agent Orange’ bagamije kumaraho amashyamba n’ibihingwa. Iki kinyabutabire cyateje ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu zirimo kanseri, ibibazo byibasira abana bavuka, abanya-Vietnam bose n’abasirikare ba Amerika barwanye iyi ntambara. Uku kurimbura ibidukikije biracyateza ingaruka z’igihe kirekire muri Vietnam.

Mu myaka ya 1980, Amerika yafashije mu ibanga Iran yari yarafatiwe ibihano byo kutagura intwaro, irazigurishwa ndetse ayo mayeri akoreshwa mu gufasha abarwanyi b’umutwe wa Contra (Sandinista) muri Nicaragua.

Aya mahano yagaragaje ko abategetsi ba Amerika baba biteguye kurenga ku mategeko y’igihugu cyabo n’amabwiriza mpuzamahanga, iyo inyungu zabo ziri mu kaga. Ntuzabisanga muri rya tangazamakuru batubwira ko ryigenga.

Intambara ya Vietnam yangije byinshi, abantu benshi barapfa

Ku ruhande rw’u Bwongereza, ubwo bwakolonizaga u Buhinde bwibaga ubutunzi ndetse bugakoresha Abahinde mu nyungu zabwo. Inzara ikomeye yibasiye agace ka Bengal mi 1943 yatewe na politike z’u Bwongereza yahitanye abagera kuri miliyoni eshatu. Ibyakorwaga byose byoherezwaga mu Bwongereza gutunga abatarabiruhiye.

Igihe u Bwongereza bwamaze bukoloniza u Buhinde cyateje ubukene bukabije n’imibereho mibi cyane kubera imitungo myinshi u Bwongereza bwahasahuraga.

Mu 1956, u Bwongereza, u Bufaransa na Israel byinjiye mu Misiri nyuma y’uko Perezida Nasser yari amaze kwigarurira ubunigo bwa Suez. Iyi ntambara yari igamije gufasha u Burengerazuba bw’Isi gusubirana ububasha bwo kugenzura ubu bunigo no gukuraho ubutegetsi bwa Nasser, byateje ibibazo bitamaze igihe ariko byabangamije ubucuruzi mpuzamahanga, bigaragaza ko ibyo bihugu bishaka gukomeza gutegeka Isi.

Afurika y’Epfo ibifashijwemo n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi yinjiye muri politike y’ivangura ya apartheid muri Namibia kuva mu 1915 kugeza mu 1990.

Abasangwabutaka baho barajujubijwe, bakorerwa ivangura no guhezwa, bimurwa ku gahato neza nk’ibyaberaga muri Afurika y’Epfo.

Mu kinyejana cya 19, u Bwongereza bwarwanye intambara ebyiri n’u Bushinwa (1839-1842 na 1856-1860) buhatira ubwami bwa Qing kwemera icuruzwa ry’ikiyobyabwenge cya opium. Izi ntambara zatumye u Bwongereza bwigarurira Hong Kong ndetse ibyambu by’u Bushinwa bigabizwa abacuruzi b’abanyamahanga, byangiza imibereho y’abaturage b’u Bushinwa.

Nyuma y’intambara yashyamiranyije Iraq na Amerika yifatanyije n’ibindi bihugu 43, yabaye mu 1990, Amerika yashyiriyeho iki gihugu ibihano kuva mu 1990 kugeza mu 2003.
Ni ibihano byateje ibibazo ku baturage benshi ba Iraq, byateje ibura ry’amafunguro, imiti, n’ibindi bicuruzwa by’ibanze, ndetse byateje urupfu ku bana bagera ku bihumbi 500.

Ni mu gihe mu 1975, Indonesia yigabije u Burasirazuba bwa Timor ihategekesha igitugu ku buryo abaturage baho babarirwa mu bihumbi 200 bahasize ubuzima. Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko Amerika na Australia, byashyigikiiye ibi bikorwa kubera inyungu zari zibyihishe inyuma byirengagiza ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu byahakorerwaga.

Muri Congo kandi amateka agaragaza ko umwami w’u Bubiligi, Leopold II yikubiye ubutunzi bw’igihugu cyose kuva mu 1885 kugeza mu 1908, abyaza umusaruro umutungo kamere wayo n’abaturage.

Abaturage bakoreshejwe imirimo y’uburetwa, barahohoterwa, ibyorezo bihitana benshi, ku buryo ababarirwa muri miliyoni 10 bapfuye muri Jenoside n’ubu itaremerwa ku rwego mpuzamahanga. Ubutegetsi bubi bwa Leopold bwasimbuwe n’ubwa Leta y’u Bubiligi nayo yakomeje gukogota icyo gihugu.

No mu bihe bya vuba kandi ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi byinjira mu bibazo by’intambara muri Afurika. Intambra yo muri Sudan igaragaramo ukuboko kw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biyenyegeza, bituma itagera ku musozo igakomeza guteza ingaruka ku baturage.

Muri Mozambique, ibikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro byatumye uduce twarangwagamo amahoro duhindutse indiri y’intambara.
Agace ka Sahel kahoranye amahoro ariko ubu kabaye isibaniro ry’intambara zenyegezwa n’ibihugu by’ibikomerezwa byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ibyo bikorwa byasenye byinshi, kandi bigira ingaruka ku baturage benshi ndetse byangiza ubusugire n’umutekano by’ibihugu bya Afurika.

Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi rikwiye kumva ko gushyira imbaraga mu gusiga icyasha u Rwanda no kuruharabika bavuga ibinyoma bituma ritakarizwa icyizere burundu. Mu gihe ikoranabuhanga rikataje, abantu bakoresha igihe gito mu kugenzura ko ibyo babwirwa ari ukuri.

Imbaraga zo kugena ibyo abantu bagomba kumva no kumenya itangazamakuru ry’i Burayi na Amerika ryahoranye ziri gukendera.

Abatuye Isi barareba ndetse ndetse bafite amakuru menshi ugereranyije no mu bihe byahise.

Gukomeza guca intege itangazamakuru ribogama kandi rigatangaza ibinyoma bizakuraho burundu icyizere n’icyubahiro itangazamakuru ryo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ryahabwaga. Igihe ni iki ngo itangazamakuru mpuzamahanga rikorwe nta kubogama, impande zose zihabwa urubuga.

Amerika yagize uruhare rutaziguye mu ntambara yatandukanyije Korea zombi
Abongereza bakoreshaga Abahinde imirimo y'uburetwa
U Bwongereza bwasahuye imitungo irenga miliyari 45$ mu Buhinde
Ibihugu by'u Bufaransa, u Bwongereza na Israel byagabye ibitero mu Misiri ngo byigarurire umuhora wa Suez
Libya yahoze ikize ahenshi habaye amatongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .