00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Forbidden Stories’: Kuki u Rwanda rwongeye kwibasirwa muri iki gihe?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 May 2024 saa 12:00
Yasuwe :

Itsinda ry’abanyamakuru basaga 50 biganjemo ab’i Burayi bo mu binyamakuru 17, ryatangiye gushyira hanze inkuru z’uruhererekane rivuga ko rimaze igihe rikora ku Rwanda, zifite umujyo bigaragara ko ugamije kuruharabika, muri iki gihe habura iminsi mike ngo habe amatora rusange.

Iki gikorwa cyiswe ‘Forbidden Stories’, aho ukibona izina wakeka ko ugiye gusoma amakuru adasanzwe ku Rwanda, nyamara ibikubiyemo ni amakuru asanzwe ku karubanda, yifashishwa buri gihe n’abafite imigambi mibisha ku Rwanda iyo rwinjiye cyangwa ruri hafi kwinjira mu bihe byihariye.

Ukibona abagize uruhare muri izi nkuru n’umurongo basanganywe ku Rwanda, uhita umenya icyo kwitega mu byo bagiye gutangaza. Ni abantu badahinduka, basanzwe mu bikorwa byose bigamije guhindanya isura y’u Rwanda.

Abagize iri huriro ryibasira u Rwanda usesenguye neza ubasanga mu byiciro bine: Icya mbere ni icy’abahoze muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi ni abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside.

Harimo kandi abahoze ari abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakaza kugumuka cyangwa bagakora ibyaha bagahunga igihugu, ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta nka Human Rights Watch na Amnesty International isanzwe ikora raporo ziharabika u Rwanda.

Kuri iyi nshuro bagarutse basubiramo ibyo basanzwe banenga u Rwanda nk’ibikorwa byo kumenyekanisha igihugu binyuze muri Visit Rwanda, kuruziza guteza imbere abagore n’abakobwa, barushinja uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi.

Aba ni bamwe mu bifashishijwe batanga ubuhamya bufifitse ku Rwanda:

Michaela Wrong: Uyu Mwongerezakazi wakoreye ibinyamakuru bitandukanye mpuzamahanga, azwi cyane mu bitabo n’inkuru ziharabika u Rwanda guhera mu 2013 ubwo Patrick Karegeya yicirwaga n’abagizi ba nabi muri Afurika y’Epfo.

Kuva icyo gihe Wrong yihebera ikintu cyose gifite aho gihuriye no kwambika isura mbi u Rwanda.

Rudasingwa Theogene: Uyu wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, kubura muri raporo ivuga nabi u Rwanda byaba ari igitangaza. Ntabwo yakwishimira kuruvuga neza yararuhunze mu 2004 azira imyitwarire mibi irimo na ruswa, yagera hanze agakomeza gushaka kuruvuyanga yifashishije umutwe w’iterabwoba wa RNC yabayemo umuyobozi.

Rudasingwa kandi afitiye umujinya u Rwanda kuko anarukandagiyemo yakwisanga imbere y’ubutabera mu kurangiza igifungo cy’imyaka 24 yakatiwe n’urukiko adahari mu 2011, azira ibyaha bitandatu birimo iby’iby’iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Judi Rever: Uyu munyamakuru wo muri Canada si mushya mu ikipe y’abiyemeje guharabika isura y’u Rwanda, n’ikimenyimenyi yabyanditsemo igitabo ‘L’eloge du sang’, ashinja FPR-Inkotanyi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara bizwi n’Isi yose ko ari yo yayihagaritse.

Samuel Byansi Baker: Uyu musore watangiye itangazamakuru ubona abifitemo umuhate, benshi bamubonaga nk’ufite ahazaza heza muri uyu mwuga. Yagize amahirwe yo gukora mu binyamakuru bikomeye ariko ntagire aho amara kabiri, ahanini bitewe n’imyitwarire.

Byansi yahishuye uwo ari we amaze kugera hanze y’u Rwanda mu 2023, yifatanya n’abarurwanya karahava! Ni mu gihe mbere, yari umuntu uruvuga neza, utajya wemeranya n’abantu baruharabika ku mbuga nkoranyambaga.

Lewis Mudge: Uyu ni Umuyobozi w’Umuryango Human Rights Watch muri Afurika. Hejuru yo kuba umuryango abereye umuyobozi waragiye kenshi wibasira u Rwanda ukanarukoraho raporo z’ibinyoma, Mudge yagiye abishyira ku rundi rwego agaragaza ko muri kamere ye u Rwanda atarwiyumvamo.

Inshuro nyinshi Mudge yagiye agaragara mu bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko u Rwanda ari igihugu kitabamo ubwisanzure n’ibindi, ku buryo kumubona mu nkuru nk’izi bidatunguranye.

Filip Reyntjens

Iki gikorwa kirimo abandi nka Filip Reyntjens wabaye umujyanama w’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Uyu Mubiigi wanditse Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu gihe cya Habyarimana, ntiyigeze yishimira na rimwe Guverinoma iyobowe na FPR-Inkotanyi.

Mu bandi harimo umunyamakuru Peter Verlinden utajya imbizi n’u Rwanda, Paul Rusesabagina wahawe imbabazi na Perezida Kagame umwaka ushize, umukobwa we Carine Kanimba n’abandi.

Si ubwa mbere u Rwanda rugabweho ibitero nk’ibi

Ibitero nk’ibi si ubwa mbere bibaye ku Rwanda mu bihe nk’ibi bifite icyo bisobanuye ku hazaza h’igihugu. Gusa byose byagiye bifata ubusa ntibibuze igihugu gutera imbere no gukora ibyo cyabaga cyiyemeje.

Ibitero bya gerenade i Kigali

Abibuka reka duhere mu 2010. Icyo gihe wari umwaka w’amatora ya kabiri ya Perezida kuva u Rwanda rubohowe. Ni igihe cyari gikomeye kuko u Rwanda rwari rumaze kubaka umusingi ukomeye cyane cyane mu guhumuriza imitima no kwizera umutekano warwo, hasigaye gutangira gushyira mu bikorwa imishinga minini mu iterambere.

Mu bufatanye n’abanyapolitiki bari hanze y’u Rwanda, i Kigali hatangiye guterwa gerenade guhera muri Gashyantare hagamijwe guteza imidugararo muri rubanda. Ibitero byongeye tariki 11 Kanama hashize iminsi ibiri amatora abaye, abantu barindwi barakomereka.

Mapping Report

Mbere y’amatora ya Perezida yabaye muri Kanama 2010, ibinyamakuru mpuzamahanga byatangiye gushyira hanze amakuru avuga nabi u Rwanda, bavuga ko yavuye muri raporo ya Loni yiswe ‘Mapping Report’.

Ibiri muri raporo byagiye hanze yo itarajya hanze, u Rwanda rushinjwa gukora Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni raporo yaheze mu kabati ka Loni kubera inenge n’ibinyoma byayigaragayemo nko gushinja u Rwanda kwica Abanye-Congo batagira amazina n’ibindi.

Uretse Dennis Mukwege, biragoye kubona undi muntu ukivuga kuri iyi Raporo yakoranywe ubuswa budasanzwe ku buryo n’abanzi b’u Rwanda batinye kuyigira urwitwazo rwo kurwototera.

Ibitero byagabwe mu bihe bya Referundumu yo mu 2015

Kizito Mihigo, Nyamihirwa Gerard na Cassien Ntamuhanga bashatse kwica Perezida

Muri kwa gushaka kudurumbanya u Rwanda, umugambi winjijwemo ab’imbere mu gihugu bahereye ku bahanzi nka Kizito Mihigo wari ukunzwe cyane icyo gihe, abanyamakuru Cassien Ntamuhanga na Gerard Niyomugabo Nyamihirwa bakoranaga bya hafi n’imitwe nka RNC na FDLR.

Mu rubanza rwa Kizito Mihigo yemeye ko bari bijejwe ko muri Kanama 2014 Intara imwe y’u Rwanda izaba yafashwe ndetse abayobozi barimo Perezida wa Repubulika bishwe. Ni imigambi yajyanaga n’ibikorwa nubwo inzego z’iperereza zabafashe batarabigeraho.

Filimi mbarankuru ya ’Rwanda’s Untold Story’

Mu 2017, bamwe batobera u Rwanda bari biteze ko noneho umuvuno wabo ugiye gukunda. Inzozi zabo zaciwemo ibice ubwo mu 2014 na 2015, Abanyarwanda benshi batangiraga kugaragaza ko bifuza kuvugurura Itegeko Nshinga, ingingo yabuzaga Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza igahindurwa.

Benshi bibuka filime mbarankuru ‘‘Rwanda: Untold Story” yatumye kugeza n’ubu BBC itemerewe kuvugira ku butaka bw’u Rwanda. Ni filime nayo yagiye hanze tariki ya 1 Ukwakira 2014, Umunsi uhuye n’uwatangiriyeho urugamba rwabohoye u Rwanda. Hari hashize imyaka 20 rubohowe.

‘Untold Story’ yasohotsemo amateka ahabanye n’ay’u Rwanda azwi, arimo ko Ingabo za RPF-Inkotanyi atari zo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ari zo zayiteye.

Bavuze ko Abatutsi bazize Jenoside batarenga ibihumbi 200 n’ibindi byari bigamije kuburizamo burundu uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwibasira abayobozi b’u Rwanda utaretse n’izingiro ry’ubutwari bwa FPR-Inkotanyi.

Ntacyo byagezeho kuko byabaye Loni imaze iminsi yemeje bidasubirwaho inyito nyayo ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ na n’ubu igikoreshwa, ndetse mu 2018 hemezwa bidasubirwaho ko buri mwaka tariki 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Lt Gen Karenze Karake afatirwa i Londres

Rwanda’s Untold Story imaze gukubita igihwereye, Abanyaburayi ntibashyizwe bahise bajya mu kabati bazura dosiye umucamanza wo muri Espagne, Fernando Andreu Merelles, yo guta muri yombi abayobozi 40 ku byaha ‘bihimbano’ bisa nk’ibya raporo ya Bruguiere.

Muri Kamena 2015 Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, yatawe muri yombi mu Bwongereza azira iyo dosiye, nyamara yari yagiye nk’umudipolomate, aho mu mategeko mpuzamahanga bitemewe gufata umuntu nk’uwo.

Ntibyakunze kuko Abanyarwanda bahagurutse bakabyamagana, bikarangira Karenzi arekuwe, abashakaga guca igikuba mu Rwanda biranga.

Ikintu gitangaje kuri iyi mitego yose u Rwanda rwagiye rutegwa, ni uko nta na rimwe icyari kigamijwe cyagezweho.

Uretse n’amatora, ubuyobozi Abanyarwanda bahitamo muri ayo matora ntabwo ari baringa, ariyo mpamvu ubukene mu Rwanda bwavuye hafi kuri 80% mu 1994, bukaba bugeze kuri 38%.

Umunyarwanda ntagisazira ku myaka 51 nk’uko byari bimeze mbere y’umwaka wa 2000, ubu icyizere cyo kubaho cyarenze imyaka 69.

Raporo zitandukanye zishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari, ubukungu bwarwo bumaze imyaka isaga icumi buzamuka ku kigero kirenze 7% mu gihe Kigali iza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwakira inama nyinshi mpuzamahanga.

Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by'iterabwoba, yifashishijwe mu batangabuhamya muri ibi bikorwa biharabika u Rwanda
Michaela Wrong yijunditse u Rwanda kuva mu 2014 ubwo Patrick Karegeya yapfaga
Rudasingwa Theogene wo muri RNC, amaze imyaka 20 arwanya Leta y'u Rwanda
Byansi Baker ni umunyamakuru wihebeye kuvuga nabi u Rwanda kuva yajya i Burayi mu 2023
Judi Rever uzwi cyane mu bitabo n'inkuru ziharabika u Rwanda. Yifashishijwe muri ibi bikorwa
Umubiligi Filip Reyntjens uri mu bakoze Itegeko Nshinga ryo kubwa Juvenal Habyarimana azwiho kutishimira u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamakuru Peter Verlinden utajya imbizi n’u Rwanda, ari mu bifashishijwe
Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina ari mu bifashishijwe muri iki gikorwa giharabika u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .