00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Vincent Biruta yasabye urubyiruko rwa PSD gutinyuka kwiyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Kamena 2021 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta yasabye abagore n’urubyiruko rwo muri iri shyaka gutinyuka no kuziyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ibi Dr Vincent Biruta yabisabye kuri uyu wa Gatandatu ya 19 Kamena 2021, mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’urubyiruko n’abagore bo muri PSD agamije gushishikariza abagore n’urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa bya politiki bikorerwa mu mutwe wa politiki n’ibiteza imbere Igihugu muri rusange.

Yagize ati “ Mu gihugu cyacu ubu harategurwa amatora y’inzego z’ibanze, iz’urubyiruko n’izabagore mukaba musabwa kubigiramo uruhare muharanira imigendekere myiza yayo ariko kandi munatinyuka kwiyamamaza ndetse mukanabishishikariza abandi.”

Yavuze ko kwiyamamaza biba bivuga ko umuntu aba yiteguye gutanga umusanzu we mu miyoborere y’Igihugu kandi yiyumvamo ubushobozi n’ubushake bwo gutanga umusanzu we mu kucyubaka.

Dr Biruta yashishikarije kandi abitabiriye inama, kwirinda no kudaha umwanya abakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amakuru asebya leta y’u Rwanda, apfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’andi yose adafite akamaro, ko ahubwo bakwiye guharanira ibiteza imbere igihugu.

Uhagarariye PSD mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, Munyaneza Vianney yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa yatumye yiyumvamo ubushobozi n’ubushake bwo kwiyamamaza mu nzego zifata ibyemezo.

Ati “ Mbere urubyiruko twitinyaga kuko tutari twagasobanukiwe uburenganzira bwo kuba urubyiruko twajya mu nzego bwite za Leta zifata ibyemezo ariko aya mahugurwa twahawe agiye gutuma dushishikariza bagenzi bacu batari bagatinyutse gutera iyo ntambwe ijya imbere mu kwiyamamaza muri izo nzego zifata ibyemezo.”

Nibagwire Leonia na we uri mu bahuguwe yavuze ko bagomba kwiyamamaza kugira ngo bagire umusanzu batanga mu kubaka Igihugu.

Ati “ Kudushishikariza kwiyamamaza tujya mu myanya y’ubuyobozi ni kimwe mu bintu nk’abagore n’urubyiruko tugomba kwitabira kuko natwe tugomba gutanga umusanzu mu gihugu cyacu .”

Yongeyeho ko mbere inshuro nyinshi bitinyaga ariko aya mahugurwa yabatinyuye ku buryo babonye ko bashobora kwiyamamaza bagatanga umusanzu wubaka igihugu muri rusange.

Aya mahugurwa yitezweho kongerera abagore n’urubyiruko ubumenyi ku buhanga bwo kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi bw’umutwe wa politiki n’indi myanya y’ubuyobozi ifatirwamo ibyemezo hagamijwe kugira uruhare rugaragara mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi, Gushishikariza abayoboke ba PSD gukomeza gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kwishyirahamwe hagamije kwiteza imbere, kwishakamo ibisubizo no kwigira ndetse no kuganira ku mategeko azagenga urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore rushamikiye kuri PSD.

Abayoboke ba PSD bishimiye amahugurwa bahawe
Dr Biruta yasabye abayoboke ba PSD gutinyuka kwiyamamariza imyanya y'ubuyobozi mu nzego z'ibanze
Nibagwire Leonia yavuze ko bungukiye muri aya mahugurwa kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu
Munyaneza Vianney, umwe mu rubyiruko rwahuguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .