00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Biruta yashyikirije Perezida Suluhu ubutumwa bwa Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 May 2022 saa 12:29
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, yakiriye ubutumwa yohererejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Perezidansi ya Tanzania yatangaje ko ubu butumwa bwajyanywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent wakiriwe na Perezida Samia Suluhu mu biro bye biherereye i Dar es Salaam.

Ntihatangajwe ibikubiye muri ubu butumwa, Minisitiri Dr Biruta yajyanye muri Tanzania aherekejwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba n’abandi.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yaherukaga kugirira uruzinduko i Kigali, umwaka ushize aho ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi arimo agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Tanzania n’u Rwanda ni inshuti z’igihe kirekire kuva na mbere y’ubwigenge, bitewe n’imiterere y’abaturage b’ibihugu byombi nabo ubwabo ni abavandimwe, bamwe bava muri Tanzania bakaza kuba mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bava mu Rwanda bakajya gutura muri Tanzania.

Mu bijyanye n’ubuhahirane n’ubucuruzi ibihugu byombi bisanzwe bikorana kuko Tanzania ikora ku Nyanjya y’u Buhinde ndetse hakaba hari n’Icyambu cya Dar es Salaam n’icya Tanga byifashishwa n’abacuruzi b’Abanyarwanda.

U Rwanda rukoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kwinjiza ibicuruzwa biva n’ibijya mu mahanga binyuze mu muhora wo hagati. Ibihugu byombi kandi bifite imishinga y’iterambere bihuriyeho.

Mu 2018 byagiranye amasezerano yo kubaka inzira ya Gari ya Moshi iva Isaka (mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Tanzania) ikagera i Kigali.

Ni gahunda izoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu bituranyi.

Aha Minisitiri Biruta yari afite ibaruwa yahawe na Perezida Kagame ngo ayishyikirize mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan
Perezida wa Tanzania, Samila Suluhu Hassan yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Biruta Vincent
Ku wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2022, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakiriye ubutumwa yohererejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent
Minisitiri Biruta yaganiriye na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu nyuma yo kumushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame
Impande zombi zafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro bagiranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .