00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Biruta yakiriye Intumwa ya Papa na Ambasaderi w’u Bubiligi basoje ubutumwa mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yasezeye Intumwa ya Papa na Ambasaderi w’u Bubuligi basoje imirimo yabo mu Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko Dr Biruta n’Intumwa Nkuru ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz baganiriye ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Vatican.

Andrzej Józwowicz yari intumwa ya Papa mu Rwanda guhera mu 2017. Nyuma yo kuva mu Rwanda yoherejwe kuba intumwa ya Papa muri Iran.

Minisitiri Biruta kandi yaganiriye na Ambasaderi w’u Bubiligi usoje imirimo ye mu Rwanda, Benoît Ryelandt, baganira ku mubano hagati y’ibihuyu byombi. Baganiriye kandi ku bijyanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Benoît Ryelandt yabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda guhera muri Gashyantare 2017.

Dr Biruta kuri uyu wa Gatanu kandi yakiriye Ambasaderi mushya w’u Bwongereza, Omar Talal Ali Daair wamushyikirije kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Baganiriye ku buryo bwo guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Talal Ali Daair yasimbuye mu Rwanda Ambasaderi Joanne Lomas wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda guhera mu Ugushyingo 2017.

Minisitiri Biruta na Musenyeri Andrzej Józwowicz baganiriye ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Vatican
Benoît Ryelandt usoje imirimo ye yari amaze imyaka itatu ahagarariye u Bubiligi mu Rwanda
Omar Talal Ali Daair yashyikirije Minisitiri Biruta kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Bwongereza mu Rwanda
Dr Biruta na Talal Ali Daair baganiriye ku guteza imbere umubano mwiza hagati y'Ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .