00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Demokarasi ya Amerika, ikirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe kera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 September 2024 saa 01:25
Yasuwe :

Mu myaka isaga 200 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze zibayeho, umuntu umwe muri 46 bamaze kuyiyobora ni we watsinze ari umukandida wigenga. Uwo ni George Washington, wanasize ahanuye ko icyo amashyaka azazanira icyo gihugu, kizagifatisha amaboko abiri.

Abamukirikiye bose bavuye mu mashyaka, amashyaka abiri agifite ijambo rikomeye muri Amerika ariyo iry’Aba-Républicains ndetse n’iry’Aba-Démocrates.

Kuva ubwo muri Amerika, kuba umuyobozi w’igihugu cyangwa indi myanya ikomeye bisaba kuba wifite ku mufuka cyangwa se ukaba ushyigikiwe n’abifite, kenshi bahita banaguhindura igikoresho cyabo mu gihe wakiriye inkunga zabo.

Amatora ya Amerika akenshi uzumva abakandida b’ayo mashyaka abiri akomeye aribo bavugwa ndetse ukaba wakeka ko nta bandi bafite ibitekerezo bizima kandi bashoboye igihugu gifite.

Nk’ubu ku rupapuro rw’itora mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka, hejuru ya Kamala Harris w’Aba-Democrates na Donald Trump wo mu ba –Republicains, hazaba hariho na Cornel West, Jill Stein ndetse na Chase Oliver bigenga, ariko abo batatu ba nyuma biragoye kubumva mu itangazamakuru kuko nta bifi binini bibari inyuma.

Kugeza ubu biragoye ko watorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta bigo bikomeye bikuri inyuma, cyane cyane ibikora ubucuruzi nk’inganda n’ibindi.

Ibi byatumye icyari demokarasi muri Amerika gihinduka "plutocracy", demokarasi igenwa n’abafite amafaranga mu gihe aboroheje bo bameze nka za rukurikirizindi.

Binyura mu bizwi nka ‘lobbying’, ibigo bishinzwe kujya gutera ibyumvirizo hirya no hino ngo bimenye imitekerereze y’umukandida uyu n’uyu, bityo bimuhundagazeho amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa byo kwiyamamaza, abashe gutsinda.

Aba-Lobbyists ni nk’abakomisiyoneri b’inganda n’ibigo by’ubucuruzi, batanga inama z’umukandida ukwiriye gushyigikirwa ndetse na we bakamwegera bakabanza kumwumvisha ko bazamushyigikira, yatorwa na we agafata ibyemezo bitabangamira inyungu zabo.

Mu mwaka wa 2016 ubwo Trump yari amaze gutsindira kuyobora Amerika, yagiye gukina Golf ahura na Stanton Anderson wari umunyamategeko w’Ihuriro ry’ibigo by’ubucuruzi U.S. Chamber of Commerce.

Iri ni ihuriro ribumbiye hamwe ibigo birenga 80% by’ibigo byose ijana bya mbere bikize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Anderson yahaye Trump ukuboko, undi yanga kukwakira, amusubizanya umujinya mwinshi ati “Mwakoze igishoboka cyose ngo munyitambike, nsindabyibagirwa”.

Trump na Anderson bapfaga ko mu gihe cyo kwiyamamaza, Anderson yaje kumureba ngo ibigo ahagarariye byemere kumutera inkunga, ariko najya ku butegetsi azabifashe kurushaho gukorana ubucuruzi n’u Bushinwa, kuvugurura amategeko agenga abimukira kugira ngo muri Amerika baze ari benshi ibyo bigo bibone abakozi n’ibindi. Trump yarabyanze.

Nubwo Trump yatsinze amatora icyo gihe, yagarukiye kure kuko yagizwe n’uko yari asanzwe ari umuherwe, kuba yari ashyigikiwe cyane n’ishyaka rye ndetse n’imigabo n’imigambi ye yasaga n’ishyigikiwe cyane n’abaturage baciriritse ari nabo bagize umubare munini w’abatora.

Inkuru ya Trump na Anderson yumvikanisha neza uburyo gupfumurira muri politiki ya Amerika ku mwanya nk’uwa Perezida bigoye, abaherwe batakuri inyuma.

Leta Zunze Ubumwe ni igihugu gifite ubuso busaga miliyoni 9.8 n’abaturage basaga miliyoni 330. Kugera mu bice byayo byose wiyamamaza bisaba amikoro ahagije, ku buryo utagize abahewe bafite amafaranga bakujya inyuma mu bizwi nka ‘Fundraising’, akawe kaba gashobotse.

Muri Kanama ubwo ishyaka ry’aba-Démocrates ryahinduraga umukandida Joe Biden agasimburwa na Visi Perezida Kamala Harris, umubare w’ibigo n’inganda bimujya inyuma byariyongereye maze si ukumuhundagazaho amafaranga biva inyuma.

Mu gihe uko kwezi kwashize Trump abonye miliyoni $44 z’inkunga mu bikorwa byo kwiyamamaza, Kamala wari ukiri mushya yahawe miliyoni $189.

Binavugwa ko Kamala ashobora gutsinda amatora kubera ko benshi mu baherwe, ibigo by’ubucuruzi bamwiyumvamo cyane kandi bamubona nk’umuntu utazabangamira ibikorwa byabo kurusha Trump.

Urugero Trump aracyashaka gukumira abimukira binjira uko biboneye muri Amerika, mu gihe ibyo bigo byo bishaka abakozi ba make biganjemo ababa bavuye mu bihugu by’amahanga.

Trump ashyigikiye ko amavuriro adapfa kwemerera abagore gukuramo inda no kugenzura cyane ibyo kwemerera abagore n’abakobwa kuboneza urubyaro, mu gihe Kamala Harris we ashaka ko gukuramo inda iba serivisi kuri bose, imiti yo kuboneza urubyaro ikegerezwa abaturage.

Bivuze ko inganda zikora imiti yo kuboneza urubyaro, izikora ibikoresho byifashishwa mu gukuramo inda zose zishyigikiye Kamala.

Trump yavuze ko natorwa azahita ahagarika intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Ibyo bivuze gufata ku munwa inganda zose z’intwaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko intwaro nyinshi Ukraine ikoresha kuri ubu niho zigurwa. Birumvikana koi zo nganda zigomba gukora ibishoboka byose ngo Trump atagera muri White House.

Kwinjira mu buyobozi bukuru bwa Amerika kandi bimeze nko kunyura muri wa mwenge w’urushinge uri ingamiya, utabanje guhabwa umugisha n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rigenzurwa ku rugero runini n’ibigo bibiri, BlackRock na Vanguard.

Ibi bigo ni bimwe mu bigize rya huriro ry’ibigo by’ubucuruzi muri Amerika, ryashwanye na Trump kuko imigabo n’imigambi bye bibangamiye inyungu zaryo.

Byigaragariza no mu buryo abayimamariza imyanya ikomeye muri Amerika bahabwa urubuga kuri ibyo binyamakuru bikomeye birimo Televiziyo nka CNN ndetse n’imbuga nkoranyambaga nka Facebook, YouTube n’ahandi.

Bivugwa ko ibi bigo bifatwa nk’iby’icengezamatwara bikoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo umukandida abanyamafaranga batiyumvamo, agaragare gake kandi nabwo akavugwa nabi kugira ngo bamwangishe rubanda.

Nguko uko Amerika ihora inenga demokarasi y’ahandi nayo yinjiriwe, igasigara mu maboko y’abifite ari nabo bagena ugomba kuyobora kugira ngo atabangamira inyungu zabo, aho gushingira ku bushobozi bw’abakandida ibizwi nka Meritocracy.

Donald Trump ni umwe mu bakandida banzwe bikomeye n'agatsiko k'abaherwe bagenzura politiki ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .