00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Corneille Nangaa yagaragaje ko imbaraga za AFC/M23 zidakeneye ubufasha mu bya gisirikare

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 February 2025 saa 03:51
Yasuwe :

Umuyobozi w’iIhuriro rya AFC ririmo n’umutwe wa M23, Corneille Nangaa, yagaragaje ko badakeneye ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo bahangane n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bifitiye ubushobozi buhagije.

Ni igisubizo yahaye umunyamakuru Colette Braeckman wa Le Soir, ubwo yamubazaga niba koko Ingabo z’u Rwanda zidafasha AFC/M23 mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.

Nangaa yasubije umunyamakuru ko adakwiye kugabanya imbaraga za M23 kandi Perezida Tshisekedi yarashatse kuyifashisha nk’ingabo zimurinda, agaragaza ko kwita abarwanyi ba M23 Abanyarwanda bishingira ku kuba bamwe muri bo bavuga Ikinyarwanda.

Yagize ati “Kubera iki mugabanya imbaraga zacu kandi Félix Tshisekedi yari yarasabye M23 kurema umutwe w’ingabo zimurinda? Kinshasa ikomeje icengezamatwara rishingiye ku rujijo, rivuga ko Umunye-Congo wese uvuga Ikinyarwanda ari Umunyarwanda. Ni byo koko, bamwe mu basirikare bacu bavukiye i Rutshuru, Masisi na Nyiragongo bavuga Ikinyarwanda. Ibyo se bisobanuye ko ari Ingabo z’u Rwanda?”

Ibiganiro bya M23 na Perezida Tshisekedi byatangiye mu 2019 nyuma yo kujya ku butegetsi. Yasezeranyije abarwanyi b’uyu mutwe bari barahungiye muri Uganda ko azabinjiza mu mutwe kabuhariwe umurinda, bamwe bakajya kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Nangaa yasobanuye ko impamvu Perezida Tshisekedi yari yafashe icyemezo cyo gushyira abarwanyi ba M23 mu mutwe w’ingabo zimurinda, ari uko yashakaga kubasimbuza abo yasigiwe na Joseph Kabila kuko bo atabizeraga.

Yagize ati “Tshisekedi yaganiriye na M23. Ubwo yabonaga irimo abasirikare benshi beza, yashatse kubashyira mu ngabo ze kugira ngo bajye bamurinda kuko atizeraga abo izo yasigiwe n’uwo yasimbuye ku butegetsi.”

Umuyobozi wa AFC/M23 yasobanuye ko Perezida Tshisekedi yahinduye umugambi yari afite kuri M23, atangira gushaka gufunga no kwica abayobozi b’uyu mutwe, ndetse ngo ni na byo byatumye basubukura imirwano bari barahagaritse mu 2013.

Ati “Yahinduye byose yari yemereye M23, agera ku rwego rwo gushaka gufunga no kwica abayobozi bayo. Ni yo mpamvu M23 yasubukuye intambara.”

Umunyamakuru yakomeje kumubaza ku bufasha u Rwanda rushinjwa guha AFC/M23, asubiza ati “Sindi Umuvugizi w’u Rwanda”, agaragaza ariko ko buri wese azi ko Perezida Tshisekedi yatangarije mu ruhame ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwarwo.

Nangaa yagaragaje ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, yateguye umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ashyira bamwe mu barwanyi bawo mu mutwe w’ingabo zimurinda, abandi bajya mu mirwano mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Kubera iyo mpamvu, yashakishije FDLR, arayivugurura, ayiha ibikoresho n’amafaranga. Yanabashyize mu ngabo zimurinda, kandi iyi FDLR iri imbere ku rugamba mu Burasirazuba. Ibyo byatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo rukumire iki kibazo, ibyo ntibitureba.”

Corneille Nangaa yatangaje ko abarwanyi ba AFC/M23 batarwanira kwigarurira imitima y’abantu, ahubwo ko bashaka gukemura ibibazo by’Abanye-Congo. Yagaragaje ko abaturage batuye mu ntara zitandukanye babashaka kugira ngo bababohore, bakureho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Corneille Nangaa yatangaje ko abarwanyi ba M23 badahabwa ubufasha n'u Rwanda
Nangaa yasobanuye ko Perezida Tshisekedi yashatse kwinjiza M23 mu mutwe w'ingabo zimurinda kuko yabonaga ko ifite abasirikare beza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .