00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNDD-FDD yatangaje ko Bunyoni atari kamara ku bukungu bw’u Burundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 January 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko gufungura Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe ntacyo byahindura ku bukungu bw’igihugu bukomeje guhungabana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 Mutarama 2025, Ndikuriyo yabajijwe ati “Bigaragaye ko Alain-Guillaume Bunyoni ababariwe byagira icyo bifasha mu kuzahura ubukungu, bikanagaragara ko yakwemera guca bugufi, akemera kubaha inzego zimukuriye, ese ishyaka CNDD-FDD ryasaba ko ahabwa imbabazi?”

Ndikuriyo yasubije uyu munyamakuru ko ntacyo Bunyoni yari afite cyahungabanya ubukungu bw’u Burundi, kandi ngo aramutse apfuye, igihugu cyabo cyakomeza kikabaho, agaragaza ko nta muntu ukwiye kwibaza niba yababarirwa, akarekurwa.

Yagize ati “None Bunyoni si umuntu? Yari afite iki cyahungabanya ubukungu? None ko ari umuntu, apfuye? Umuntu uvuze ko ari we bishingiraho, apfuye imperuka yaza ku Isi? Ntihagire uvuga ngo ‘Arekuwe?’.”

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yahishuye ko Bunyoni yakoze ikosa rikomeye ryo kuvugira abanyamuryango ishyaka ryabaga ryafatiye ibihano.

Ati “Ikosa rya mbere yakoze mu ishyaka ni ugushaka kuvugira abo twahannye. Abantu bo mu rugo iwe twarabahannye kubera ko batakurikije intumbero y’ishyaka, tubahannye ashaka kubavugira, bashoza n’urubanza barugeza ku buyobozi bukuru.”

Ndikuriyo yatangaje ko yaburiye Bunyoni ko uru rubanza nirusuzumwa, bikagaragara ko abo yavugiye bakoze amakosa, ibihano bafatiwe bizavanwa ku mwaka umwe, bigezwe ku myaka itanu.

Ngo icyo gihe Bunyoni yasubije Ndikuriyo ko aba bantu barengana, ageza ikibazo cyabo kuri Perezida Evariste Ndayishimiye, usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa CNDD-FDD ngo abagire “abantu bakuru, ba mo imbere”.

Yashimangiye ko Bunyoni atari kamara ku bukungu bw’u Burundi, ati “Sha! Niba amaboko abiri ari yo yahinga ubu Burundi bwose, dufite miliyoni hafi 30 z’amaboko…Nta muntu umwe, nta bantu babiri wavuga ngo ‘Batariho napfa’. Amaboko abiri ntiyasumba miliyoni 30.”

Bunyoni yari afite ijambo rikomeye, haba muri politiki no mu nzego z’umutekano kuko yanayoboye Polisi y’u Burundi, ahabwa ipeti rya ‘Général’. Ubu afungiwe muri gereza nkuru ya Gitega, aho yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gushaka kwica Umukuru w’Igihugu no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Alain-Guillaume Bunyoni yabaye umupolisi n'umunyapolitiki ukomeye
Ndikuriyo yagaragaje ko amaboko ya Bunyoni ntacyo yakora Abarundi bose batakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .