Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 Mutarama 2025, Ndikuriyo yabajijwe ati “Bigaragaye ko Alain-Guillaume Bunyoni ababariwe byagira icyo bifasha mu kuzahura ubukungu, bikanagaragara ko yakwemera guca bugufi, akemera kubaha inzego zimukuriye, ese ishyaka CNDD-FDD ryasaba ko ahabwa imbabazi?”
Ndikuriyo yasubije uyu munyamakuru ko ntacyo Bunyoni yari afite cyahungabanya ubukungu bw’u Burundi, kandi ngo aramutse apfuye, igihugu cyabo cyakomeza kikabaho, agaragaza ko nta muntu ukwiye kwibaza niba yababarirwa, akarekurwa.
Yagize ati “None Bunyoni si umuntu? Yari afite iki cyahungabanya ubukungu? None ko ari umuntu, apfuye? Umuntu uvuze ko ari we bishingiraho, apfuye imperuka yaza ku Isi? Ntihagire uvuga ngo ‘Arekuwe?’.”
Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yahishuye ko Bunyoni yakoze ikosa rikomeye ryo kuvugira abanyamuryango ishyaka ryabaga ryafatiye ibihano.
Ati “Ikosa rya mbere yakoze mu ishyaka ni ugushaka kuvugira abo twahannye. Abantu bo mu rugo iwe twarabahannye kubera ko batakurikije intumbero y’ishyaka, tubahannye ashaka kubavugira, bashoza n’urubanza barugeza ku buyobozi bukuru.”
Ndikuriyo yatangaje ko yaburiye Bunyoni ko uru rubanza nirusuzumwa, bikagaragara ko abo yavugiye bakoze amakosa, ibihano bafatiwe bizavanwa ku mwaka umwe, bigezwe ku myaka itanu.
Ngo icyo gihe Bunyoni yasubije Ndikuriyo ko aba bantu barengana, ageza ikibazo cyabo kuri Perezida Evariste Ndayishimiye, usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa CNDD-FDD ngo abagire “abantu bakuru, ba mo imbere”.
Yashimangiye ko Bunyoni atari kamara ku bukungu bw’u Burundi, ati “Sha! Niba amaboko abiri ari yo yahinga ubu Burundi bwose, dufite miliyoni hafi 30 z’amaboko…Nta muntu umwe, nta bantu babiri wavuga ngo ‘Batariho napfa’. Amaboko abiri ntiyasumba miliyoni 30.”
Bunyoni yari afite ijambo rikomeye, haba muri politiki no mu nzego z’umutekano kuko yanayoboye Polisi y’u Burundi, ahabwa ipeti rya ‘Général’. Ubu afungiwe muri gereza nkuru ya Gitega, aho yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gushaka kwica Umukuru w’Igihugu no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!