Minisitiri Kayikwamba yatangaje ko nyuma y’inama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, RDC na Angola tariki ya 14 Ukuboza, saa saba z’urukerera rwa tariki ya 15 Ukuboza 2024 Perezida Tshisekedi yamenyeshejwe ko guhura na Perezida Kagame bitagishobotse.
Nubwo Tshisekedi yari yamenyeshejwe ko ataza guhura na Paul Kagame, yafashe icyemezo cyo kujya i Luanda. Saa tanu n’iminota 31 z’amanywa, ibiro bya Perezida wa RDC byatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko Tshisekedi yageze i Luanda.
Ibi biro byatangaje ko Tshisekedi agiye mu nama y’inyabutatu imuhuza na João Lourenço wa Angola na Perezida Kagame, nyamara hari hashize amasaha arenga 10 uyu Mukuru w’Igihugu amenyeshejwe ko iyi nama itakibaye.
Byagize biti “Umukuru w’Igihugu Félix Tshisekedi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yageze i Luanda muri Angola, kwitabira inama imuhuza na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, iyobowe n’umuhuza Perezida João Lourenço wa Angola.”
Ibiro bya Tshisekedi na Guverinoma ya RDC byasohoye amatangazo, bigerageza kwerekana ko yamenye ko atagihuye na Kagame ubwo yari yamaze kugera i Luanda, bisobanura ko ari ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rudafite ubushake bw’uko mu karere haboneka amahoro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye Kayikwamba ko yavugishije ukuri ku gihe Tshisekedi yamenyeye ko inama yasubitswe, agaragaza ko urugendo Tshisekedi yagiriye i Luanda rwari rugamije gutegura amatangazo ashinja u Rwanda kudashaka ko amahoro aboneka.
Yagize ati “Rwose nshimye ukuri kurimo ubuhanga kwa mugenzi wanjye wo muri Congo, kugaragaza ko urugendo Perezida Tshisekedi yagiriye i Luanda (hashize amasaha arenga icyenda bimenyekanye ko inama yasubitswe), rwari rugamije gusa igikorwa cy’amatangazo cyateguranywe ubuhanga n’ibiro bya Perezida wa RDC.”
Ibi biganiro byasubitswe bitewe n’uko RDC yanze kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23, nyamara yari imaze iminsi yemereye Angola ko izaganira na wo. U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro ya Luanda mu gihe M23 yagira uruhare rutaziguye muri ibi biganiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!