Ibi byagarutsweho mu Nteko Nkuru ya PDI yahuje abarwanashyaka barwo baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse rihita ryemeza urutonde ry’abantu 71 rizaserukana mu matora barimo Sheikh Musa Fazil Harelimana uriyobora.
Mu myaka 30 ishize PDI yifatanyaga n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite, kuri ubu bikaba bibaye inshuro ya mbere mu mateka yabo kuva ryashingwa.
Sheikh Musa Fazil Harelimana yagaragaje ko nubwo bazashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko ku mwanya w’abadepite baziyamamaza ku giti cyabo.
Ati “Twaravuze duti ariko uyu mwaka ko gukorana n’Umuryango FPR ko byatumye dukura, ishyaka ryacu rikamenyekana, abantu bacu bakagirirwa icyizere hirya no hino. Uyu mwaka ntidushobora kujya mu matora ku giti cyacu?”
“Turebye uko twagiye muri iyo myaka yose, ibyo amategeko ateganya, turebye uko ishyaka riri ku butegetsi riyobora neza iki gihugu buri wese akagenda akura mu myumvire, ubukungu, ubumenyi no kubona uko mukora tubona ko bishoboka.”
Yagaragaje ko biro Politiki y’Ishyaka yize neza kuri icyo cyemezo, bakabona ko bidashobora guhungabanya imiyoborere y’igihugu.
Ati “Iyo umwana abwiye umubyeyi cyangwa mukuru we ko yamaze kubaka inzu hari n’igihe akubwira ngo dore irangi riri hariya reka nze nkufashe kandi biramushimisha. Niyo mpamvu twavuze ko imyaka 30 tuyobowe neza, nta vanguru, amacakubiri, twishwa neza rero ni ugushimira kurusho.
Yongeye ho ati “Gushimira kurushaho ni ukwerekana ko dukuze, tukajya mu matora y’abadepite tutifatanyije na FPR Inkotanyi kandi bidahungabanyije imiyoborere.”
Nta mpungenge ko bazabura imyanya mu nteko
Umwe mu banyamuryango w’Ishyaka PDI, yabajije niba byarizwe neza harebwa niba kuba bajya guhatana mu matora y’Abadepite ku giti cyabo nta ngaruka.
Mu gusubiza Perezida w’Ishyaka rya PDI, Sheikh Harelimana Musa Fazil yagaragaje ko basanze nta mpungenge abanyamuryango bakwiye kugira.
Ati “Twarasesenguye neza dusanga Jenoside yahagaritswe mu 1994, Inteko Ishinga Amategeko ya mbere yagiyeho ishyaka PDI ryari riyirimo rifitemo abayoboke babiri ndetse umwe muri bo atorerwa kuba nimero ya gatatu mu nteko (Amidou Omar). Dukomeza gutyo tugenda tugira abantu babiri cyangwa batatu mu Nteko.”
Yongeyeho ko “Iyo myanya ibiri cyangwa itatu tujya tubona dukoresheje imbaraga, tukiyamamaza uko bikwiye, ntabwo dushobora kongera kuyibona? Turavuga duti kuyijyamo birasaba abantu bazwi banayobora iyo lisiti yacu, banazwiho ubunyangamugayo.”
Yagaragaje ko bamaze kubisuzuma basanze nta mpungenge bakwiye kugira mu gukomeza gukorera igihugu.
Sheikh Harelima yasabye abakandida 71 bemejwe n’ishyaka PDI gukomeza kwitegura no gushyira ku murongo ibisabwa byose na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!