Iyi mibiri bivugwa ko yabonywe n’abarinzi b’iri shyamba mu bihe bitandukanye bitarenze ukwezi, icyakora ubutegetsi bw’u Burundi ntibwigeze buhakana cyangwa ngo bwemeze ayo makuru nk’uko SOS Media Burundi ibitangaza.
Iyi mirambo 32 yabonywe n’aba barinzi ku misozi ibiri itandukanye yo muri ibi bice, irimo uwa Nderama n’uwa Kiruhura, mu bilometero uvuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.
Bivugwa ko iyo mirambo ari iy’inyeshyamba zirwanya u Rwanda zimaze igihe zarahawe rugari mu ishyamba rya Kibira, nubwo uburyo zishwemo byo bitatangajwe.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace gakora ku ishyamba bagaragaje ko izi nyeshyamba zitacyihisha, kuko zihora zigaragara mu bice bitandukanye byo mu Burundi nko mu Isoko rya Ndora zije gusahura ibyo kurya.
Ubwo Umuyobozi wa Komini ya Bukinanyana, Christian Nkurikiye yabazwaga kuri iki kibazo ntiyigeze ashaka kugira icyo atangaza na kimwe kuko kuko atemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru, icyakora avuga ko akenshi muri iri shyamba hakunze kubonwa imirambo myinshi bikarangira hatamenyekanye aho yaturutse.
Ku rundi ruhande byaketswe ko iyo mirambo ishobora kuba ari iy’abasirikare b’u Burundi ariko abayobozi bakuru muri iki gisirikare babihakanye.
Zibaye ari inyeshyamba zirwanya u Rwanda ntabwo byaba ari igitangaza kuko Leta y’u Burundi n’iya RDC bimaze igihe bikorana n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, dore ko abayoboye ibyo bihugu bavuze ku mugaragaro ko bazakora ibishoboka byose bagakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!