00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batangiye gushya ubwoba: Abakomeje gupfumbata Charles Onana ukurikiranyweho guhakana Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 October 2024 saa 11:05
Yasuwe :

I Paris mu Bufaransa hagiye gutangira urubanza Umunya-Cameroun Charles Onana aregwamo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Onana uzwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa, yigize inzobere ikomeye ku mateka y’u Rwanda n’ay’Akarere k’Ibiyaga bigari, kurusha uko azi igihug cye cy’amavuko cya Cameroun.

Ikirego cyatanzwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, nyuma y’ibiganiro bitandukanye n’ibitabo Onana yagiye yandika, agaragaza ko mu Rwanda nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze ihaba.

Onana kandi amaze igihe yifashishwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo arusheho gupfobya no guhakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo agaragaze ko habaye Jenoside yakorewe Abanye-Congo itarigeze na rimwe yemerwa ku rwego mpuzamahanga.

Amakuru y’urubanza rwa Onana amaze kujya hanze, abambari be biganjemo abasanzwe bavumira ku gahera ubuyobozi bw’u Rwanda, bakoze igisa nk’ubukangurambaga bugamije kumugaragaza nk’umwere uri kurenganywa.

Charles Onana amaze igihe avuga imvugo zumvikanisha ko atemera habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi

Uraranganyije amaso ukareba mu bari gutera icyuhagiro Onana, umubare munini ni abanzi b’u Rwanda barahiriye kutaruvuga icyiza, mu gihe cyose rukiyobowe na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi ni abahoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Rwanda bagasiga bakoze amakosa n’ibyaha, bagatoroka hakiri kare ngo batabiryozwa. Ni abantu basamira hejuru ikintu cyose kigaragaza nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, nk’ipfunwe ryo kwibagiza amabi basize bakoze.

Urubyiruko rwo muri Jambo asbl ku isonga

Bamwe mu rubyiruko rugize Jambo asbl ruri mu bakomeje kujya inyuma ya Onana

Ku isonga y’abakomeje gukwirakwiza ubutumwa butabariza Onana, hari umuryango wiyise Jambo asbl. Uyu ni Umuryango ugizwe n’urubyiruko rukomoka ku babyeyi bateguye bakanagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muryango ubarizwa mu Bubiligi, mu bihe bitandukanye wagiye uha inkunga umutwe wa FDLR ndetse bamwe mu bayobozi bawo bagakorera ingendo zitandukanye muri Congo mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni urubyiruko rwamize bunguri ingengabitekerezo ya Parmehutu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

FDU Inkingi

Kayumba Placide ni Umuyobozi w'ishyaka FDU rikorana na FDLR

Isano ya FDU Inkingi na Jambo asbl ni imwe, itandukaniro ni uko rimwe ari ishyaka undi ukaba umuryango. Iri ni ishyaka ryashinzwe na Ingabire Victoire wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda, ku byaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umugambi wa FDU Inkingi ni kimwe n’uwa Parmehutu, w’uko u Rwanda rugomba kuyoborerwa mu ndorerwamo y’amoko kandi Abahutu akaba aribo barugiramo ijambo gusa.

Uwashinze iri shyaka Victoire Ingabire, yabaye mu bashinze FDLR nayo igifite iyo ngengabitekerezo. Na nyuma yo gufungwa, FDU Inkingi yakomeje uwo murongo wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwifatanya n’andi mashyaka yose agamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyi FDU Inkingi yagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe w’inyeshyamba wa P5, wagiye ugaba ibitero ku Rwanda mu myaka ya 2018.

Umuyobozi wa FDU Inkingi kuri ubu ni Kayumba Placide, umwe mu bagize Jambo asbl. Mu mwaka wa 2015, Kayumba Placide yayoboye itsinda ry’abagize Jambo asbl bajya guhura n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR mu Burasirazuba bwa RDC, ngo bige ku mikoranire yatuma bakuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Uyu Kayumba uvuka kuri Ntawukuriryayo Dominique, wabaye Superefe wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma agahamywa uruhare muri Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Ishyaka FDU kandi rigizwe n’abandi biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo n’abagiye bafatirwa mu bikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abarigize bari ku isonga mu kuvuganira Onana ngo urubanza rwe ruburizwemo, kuko ibyo ashinjwa babisangiye. Barabizi neza ko guhanwa kwe byaba ari intangiriro yo guhanwa kwabo kuko basangiye imyumvire.

Marianne Baziruwiha

Baziruwiha yahoze akora muri Ambasade y'u Rwanda muri Amerika, avayo asahuye amafaranga

Marianne Baziruwiha wahoze ari umukozi wa ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni undi uri mu bakomeje kwenyegeza Charles Onana ukurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Baziruwiha amaze igihe kinini atiyumvamo u Rwanda nyuma yo kwirukanwa muri iyo ambasade aho bivugwa ko yanibye amafaranga ya Leta mbere yo kuva muri iyo ambasade.

Kuva ubwo yazengurutse mu bantu benshi batavuga rumwe n’u Rwanda kugira ngo aruvuge nabi. Urwango yanga ubuyobozi bw’u Rwanda rwageze aho rumwemeza kwinjira muri RNC, kabone nubwo yari iyobowe na Theogene Rudasingwa wagize uruhare mu kumwirukanisha muri ambasade.

Abanye-Congo baba i Burayi

Abanye-Congo bakoreshwa na Leta yabo bari ku isonga mu kugaragaza ko bashyigikiye Onana

Kubera umubano ukomeye umaze iminsi hagati ya Onana n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, bamwe mu rubyiruko rw’abanye-Congo rumeze nk’ibyihebe i Burayi bamaze iminsi bakora imyigaragambyo hirya no hino bagaragaza ko bashyigikiye uwo munya-Cameroun.

Aba bahabwa amafaranga na Leta kugira ngo bagaragaze ko Onana ashaka gupfukiranwa n’u Rwanda ngo atavuga, kuko ibitabo bye bimaze iminsi Leta yarabigize nk’imfashanyigisho ku banye-Congo, nubwo ibikubiyemo bitungwa agatoki.

Byageze aho Radio na Televiziyo y’Igihugu bya Congo (RTNC), itambutsa ikiganiro n’abanyamakuru kigamije guhamagarira abanyeCongo aho bari hose, gushyigikira Charles Onana muri uru rubanza.

Abanyamakuru bijunditse u Rwanda

Urugamba rwo kurwana kuri Charles Onana wugarijwe n’ibirego byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, rwinjiyemo n’abanyamakuru biganjemo abasanzwe badacira u Rwanda akari urutega.

Muri bo harimo Michaela Wrong wishyizemo u Rwanda akiyemeza no kurusebya haba mu bitabo, itangazamakuru n’ahandi, kuva ubwo inshuti ye Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa biyemezaga kurwanya igihugu bagize uruhare mu kubohora, babitewe n’inda nini.

Urwango Wrong yanga u Rwanda rwarushijeho kwikuba, ubwo umurambo wa Karegeya wabonekaga muri hoteli yishwe muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro za 2014.

Ku mbuga nkoranyambaga za Wrong biragoye kubona umunsi wira atanditse ibintu bibi ku Rwanda,.

Muri aka gatebo kandi harimo umunyamakuru wo muri Canada, Judi Rever wiyemeje gutera inkunga abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu kuva FPR Inkotanyi yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, byaramubangamiye cyane kugeza aho yanditse igitabo kiyishinja kubigiramo uruhare.

Ibikorwa byose bigamije guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda cyane cyane ibiganiro mu itangazamakuru, Judi Rever aba ari hafi aho.

Aka gatebo kandi kabarizwamo Patrick Mbeko, umunyamakuru ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ufite ubwenegihugu bwa Canada. Iyo abanditsi bamwe bamusobanura, bavuga ko ari impuguke ku bibazo bya Afurika, by’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigari.

Ni ubwo yigaragaza atyo, Mbeko ni umwe mu bakomeje guharabika u Rwanda, bakarwitirira ibibazo byose byugarije icyo gihugu cya kabiri mu bunini muri Afurika.

Mbeko yashinjwe kenshi kugira uruhare mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo mu 2020 ubwo Felicien Kabuga yatabwaga muri yombi, uyu munyamakuru yaravuze ko bagenzi be b’abanyamakuru bari kubivugaho cyane bagakabya, ngo kuko Kabuga azira ubusa.

Michaela Wrong yishyizemo u Rwanda kuva ubwo inshuti ye Karegeya Patrick yapfaga mu 2014
Judi Rever ni umunyamakuru umaze igihe kinini yibasira u Rwanda, anapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Patrick Mbeko azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .