USA: Batangiye guteganya icyakorwa Joe Biden ahagaritse kwiyamamaza; Hillary na Obama bahanzwe amaso

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Gicurasi 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ry’aba- démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangiye gutekereza ku bashobora gisimbura Joe Biden uhabwa amahirwe yo kurihagararira mu matora ya Perezida, mu gihe ibibazo binyuraye byatuma atiyamamaza.

Amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba mu Ugushyingo uyu mwaka. Joe Biden niwe mukandida uhabwa amahirwe yose yo guhangana na Perezida Donald Trump uhagarariye aba-républicains.

Douglas MacKinnon wahoze ashinzwe itumanaho mu biro bya Perezida wa Amerika yatangaje ko aba- démocrates batangiye gutekereza ku wasimbura Joe Biden mu gihe yaba akuyemo kandidatire.

MacKinnon yavuze ko Biden afite ibisitaza bitatu bishobora kubangamira kandidatire ye. Muri byo harimo imyaka ye dore ko afite 77, umugore witwa Tara Reade umushinja ko yigeze kumufata ku ngufu n’ibibazo by’umuhungu we Hunter Biden ushinjwa gukorana ubucuruzi rwihishwa n’abanya-Ukraine.

MacKinnon yagize ati “Kubera izo mpamvu n’izindi nyinshi, ese twakwitega ko Biden azava mu isiganarwa cyangwa akabikora ku bushake gusa? Reka tuvuge biramutse bibaye mbere cyangwa nyuma y’inteko rusange y’ishyaka, byagenda gute?”

Mu gihe Biden yaba yikuye mu irushanwa, hatorwa undi mukandida umusimbura.
MacKinnon avuga ko Hillary Clinton wiyamamaje mu 2016 agatsindwa na Trump ari we ufite amahirwe menshi yo kuba yatoranywa agasimbura Biden akuyemo akarenge, naho Barack Obama wigeze kuba Perezida akamubera visi Perezida.

Icyo gitekerezo cya MacKinnon icyakora kiracyahura n’imbogamizi mu mategeko, aho Itegeko Nshinga Amerika rikirimo icyuho ku kuba Visi Perezida warigeze gutorerwa kuba Perezida inshuro ebyiri.

Itegeko Nshinga rya Amerika ubwo ryavugururwaga ku nshuro ya 22, ryemeje ko nta muntu wemerewe gutorerwa manda zirenze ebyiri ari Perezida wa Amerika.

Ubusanzwe mu gihe Perezida agize ikibazo gituma atabasha kuyobora, Visi Perezida we niwe uhita amusimbura by’agateganyo. Ibyo bivuze ko Obama abaye Visi Perezida, Clinton akagira ikibazo gituma adakomeza kuba Perezida, Obama yahita amusimbura akaba abaye Perezida inshuro eshatu kandi bitemewe.

Icyakora, abasesenguzi bavuga ko Obama abaye Visi Perezida muri ubwo buryo ataba yishe Itegeko Nshinga kuko ryo rivuga ko ‘umuntu atemerewe gutorerwa manda zirenze ebyiri’ kandi uburyo Obama yaba agiyeho ngo ntibwaba bunyuze mu matora.

Itegeko Nshinga kandi rya Amerika ku bijyanye na Visi Perezida, rivuga ko umuntu ufite imiziro yo kutaba Perezida atemerewe no kuba Visi Perezida. Ibyo abasesenguzi bavuga ko bituma Obama atakwemererwa kuba Visi Perezida kuko no kuba Perezida atabyemerewe.

Clinton na Obama nibo bahabwa amahirwe mu gihe Joe Biden yabaya akuyemo kandidatire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .