00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU ihangayikishijwe n’ikibazo cy’u Rwanda na RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 May 2022 saa 02:34
Yasuwe :

Perezida wa Sénégal, Macky Sall uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yahamagariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugana inzira y’ibiganiro mu gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Macky Sall atangaje ibi nyuma y’iminsi hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, byaturutse ku mirwano ihuje ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 muri ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

RDC ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23, u Rwanda rukabihakana. Kuri uyu wa Gatandatu u Rwanda rwagaragaje ko hari abasirikare barwo babiri bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, nyuma y’iminsi mike izo ngabo ziteye ibisasu mu Kinigi mu karere ka Musanze.

Perezida Macky Sall yasabye impande zombi gutuza bikagana inzira y’ibiganiro kugira ngo haboneke amahoro arambye.

Yagize ati “Mpangayikishijwe bikomeye n’umwuka mubi uri kwiyongera hagati y’u Rwanda na RDC. Ndasaba impande zombi gutuza no kugana inzira y’ibiganiro bigamije kubona igisubizo giciye mu mahoro, ku nkunga y’inzego z’Akarere n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

M23 ishinja leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013 yo kwinjizwa mu nzego za Leta n’igisirikare, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe no gukuraho uburyo bwose bukandamiza abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.

Aho gekumura ibyo M23 isaba, Congo yahise ifata uwo mutwe nk’uw’iterabwoba ndetse ihagarika ibiganiro nawo, ahubwo ifata imyanzuro igamije kwihimura ku Rwanda irimo guhagarika ingendo za sosiyete nyarwanda ya RwandAir.

Perezida Macky Sall yatangaje ko AU ihangayikishijwe n'umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .