00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Wang Xuekun yagaragaje Afurika nk’umufatanyabikorwa w’imena w’u Bushinwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 August 2022 saa 09:02
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko ubufatanye bwa Afurika n’igihugu cye bukomeje gutanga umusaruro kandi hari gahunda nyinshi ziri imbere Abanyafurika bazungukiramo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, mu biganiro bigamije kurebera hamwe umusaruro wa gahunda yiswe Belt Road Initiative (BRI) igamije kubaka ibikorwaremezo hirya no hino ku Isi yatangijwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping mu 2013.

Ni inama yahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye z’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa, abarimu muri kaminuza, abahanga mu by’ubukungu, abashakashatsi, abikorera, abanyamakuru n’abashoramari mu itangazamakuru na ba rwiyemezamirimo batandukanye.

Imishinga yakozwe muri BRI irimo nk’ujyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Namibia washowemo miliyari $5 ukaba kuri ubu umaze gutanga imirimo ihoraho irenga 4500 ndete n’imirimo idahoraho irenga 1600.

Hari kandi umushinga ujyanye n’ikoranabuhana wa ‘Botswana Innovation Hub’ washowemo miliyoni $56, uwo kubaka ikiraro cya Maputo-Katembe muri Mozambique aho wahaye akazi abarenga 3,788 n’indi mishanga ikomeje gukorwa muri Afurika binyuze muri iyi gahunda ya Perezida Xi.

Ambasaderi Wang Xuekun yagaragaje ko u Bushinwa bukomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Afurika kandi intego igihugu cye gifite ari uko umubano wakomeza kwaguka mu nzego z’ubufatanye zitandukanye.

Avuga ko ubufatanye bw’impande zombi bumaze igihe kirekire kuko kuva mu 2009, ibihugu hafi ya byose bya Afurika byagiye bigirana amasezerano y’ubutwererane n’ubufatanye hagati yabyo n’u Bushinwa.

Ati “Ibihugu 52 bya Afurika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’u Bushinwa. Imbaraga zacu zakomeje gutanga umusaruro kuva mu 2009, u Bushinwa bwakomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika.”

Binyuze muri BRI, u Bushinwa bukorana n’ibihugu bitandukanye gukora no kubaka imishinga minini y’ibikorwaremezo.

Banki Nyafurika y’Iterambere, igaragaza ko Umugabane wa Afurika ukeneye nibura miliyari $170 zo kubaka ibikorwaremezo nibura kugeza mu 2050. Ni mu gihe uyu mugabane ukenera miliyari $100 buri mwaka.

Ibi byerekena ko Afurika ikeneye kuziba icyo cyuho kugira ngo ibashe kugera ku bikorwaremezo bikenewe mu koroshya iterambere ry’ubucuruzi haba imbere muri Afurika no hanze yaho.

Abahanga mu bijyanye n’ubukungu bashimangira ko Belt and Road Project ari umushinga mwiza ushobora kuzafasha Afurika mu kuziba icyo cyuho no kugera ku ntego z’icyerekezo 2063.

Umushakashatsi Grederick Golooba Mutebi yagize ati “U Bushinwa ntabwo buri hano ngo butubyaze umusaruro gusa ahubwo urebye iterambere ry’ibikorwaremezo muri Afurikam BRI yafashije Afurika mu mpinduka ubwayo. U Bushinwa bwazanye ubufasha Abanyafurika bakeneye.”

Ku rundi ruhande ariko n’ubwo bimeze bityo, umubano w’u Bushinwa na Afurika wakunze kutavugwaho rumwe ndetse ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byakunze kugaragaza ko u Bushinwa bushaka gukoloniza Afurika no kuyita mu mutego w’amadeni, nubwo u Bushinwa bugaragaza ko ari amakuru ayobya agamije kubuhindanyiriza isura.

Mu mpera za 2021, u Bushinwa bwasinyanye n’ibihugu 145 n’imiryango mpuzamahanga 32 inyandiko zerekeye BRI nka rumwe mu rubuga rw’ibanze rw’ubutwererane mpuzamahanga kugeza ubu.

Ikiraro cyo mu Nyanja muri Croatie, Stade nini kuruta izindi muri Qatar, inyubako isumba izindi muri Afurika iherereye mu Misiri, ni ingero zigaragaza umusaruro wa gahunda ya BRI.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko Afurika ikomeje imikoranire myiza n'igihugu cye
Hagaragajwe ko ubufatanye bwa Afurika n'u Bushinwa bukomeje kubyara umusaruro ugaragara
Umushakashatsi n'umusesenguzi wibanda mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Frederick Golooba-Mutebi ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama
Umushakashatsi akaba n'Umukozi ushinzwe Itumanaho muri COMESA, Mweusi Karake ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .