Ubwo yatangaga izo mpapuro ku wa 24 Gashyantare 2025, Amb. Nkurikiyimfura yagiranye ibiganiro n’Umwami Felipe VI, bigamije kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Amb. Nkurikiyimfura asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa guhera ku wa 25 Nyakanga 2022 akaba anaruhagarariye muri Portugal guhera mu 2023 no mu Muryango Uhuza Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
U Rwanda na Espagne bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi kuva mu 1967.
Icyakora mu 2008 umubano w’u Rwanda na Espagne warimo agatotsi gakomeye, ubwo umucamanza wo muri iki gihugu, Fernando Andreu Merelles yashyiragaho impapuro zita muri yombi Abanyarwanda 40 barimo abahoze n’abari mu buyobozi bukuru bw’igihugu.
Ni ikintu gikomeye cyababaje Guverinoma y’u Rwanda cyane nyuma y’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake. Gusa yaje kurekurwa, ndetse ku wa 10 Nzeri 2015 Urukiko rw’Ikirenga muri Espagne rutesha agaciro impapuro zose zo guta muri yombi abayobozi 40 b’u Rwanda.
Kuva icyo gihe ibihugu byongeye gusubukura umubano hagati ya byo ndetse bikomeza kwiyemeza kwagura imikoranire mu ngeri zitandukanye.
Mu 2018 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu Kirere, mu gihe mu 2020 byiyemeje ubufatanye mu bucuruzi n’ubutabera.
Muri Mutarama 2024, kandi ibihugu byombi byongeye gusinyana amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’uburezi ndetse no gusangira ubumenyi mu bya dipolomasi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!